Search
Close this search box.

Yize Siyansi; yiyegurira guteka

Kimwe mu bituma umuntu wagiye muri hoteli cyangwa restaurants yifuza kuzasubirayo ni amafunguro yahafashe, kuko uko hoteli yaba nziza kose ariko ibiyitangirwamo atari byiza ntawayijyamo kabiri.

Usanga benshi bashimishwa n’amafunguro bafashe ahantu runaka ariko ntibite kukumenya abari inyuma y’itegurwa ryayo, kandi ari abantu b’ingenzi.

Guteka mu buryo bw’umwuga ni akazi kubashywe kandi kinjiriza abagakora agatubutse, gusa kiganjemo umubare munini w’igitsina gabo kuko benshi mu bagore babwirwa ko bisaba ingufu nyinshi z’umubiri.

Rutagengwa Mugeni Julienne ni umwe mu bagore batinyutse bakiyegurira guteka by’umwuga. Amashuri yisumbuye yize ibijyanye na Siyansi n’Imibare.

Nubwo yabyize ari n’umuhanga ariko yumvaga muri we ashaka kwiga ibijyanye no guteka kuko yabonaga ari umwuga ufite ahazaza kandi ari impano ye.

Mugeni amaze imyaka ine ari umutetsi muri Century Park Hotel and Residences, aho yatangiye akora mu gice cyo gukora ‘salade’ gusa ubu ni umwe mu batetsi bakuru bo muri iyi hoteli.

Rutagengwa yavuze ko yize ibijyanye na siyansi gusa aza kwiyegurira ubutetsi kuko aribyo yiyumvagamo.

Ati “Nize siyansi nyumva ariko nza gukomeza kwiga ibijyanye no guteka ndavuga ngo n’ubundi niba nzi Ibinyabutabire n’ibindi bizamfasha mu gutegura amafunguro.”

Muri hoteli na restaurants zitandukanye usanga abatetsi bakuru ari abagabo, Mugeni avuga ko nta murimo ugenewe umugabo ku buryo umugore awukoze wamuteza ibibazo ahubwo ko byose bisaba kubikunda.

Ati “Njye hano nta mbogamizi n’imwe nari nabona, kubera ko iyo ukora ikintu ugikunze, ufite n’abishimira ibyo ukora ukabona abakiliya barakubwira ngo wakoze neza bituma ukora ibintu byiza kurusha ibyo wibwiraga wowe.”

Yakomeje avuga ko abatekereza ko aka ari akazi kagenewe abagabo bagifite imyumvire iciriritse.

Ati “Abantu batekereza ko aka ari akazi k’abagabo baribeshya cyane kuko iki ni igihe cyo gukura amaboko mufuka cyane ku gitsina gore kuko nabo baba bagomba gukora.”

“Bagafasha abagabo babo bagatera imbere mu muryango kandi natwe tukiteza imbere kuko si byiza guhora uvuga ngo ndambirije ku muntu ngo azampa, ibyo si ibintu bigezweho.”

Rutagengwa amaze kwiga ibijyanye no guteka yagiye kwimenyereza umwuga muri Century Park Hotel and Residences, baza kubona ko ari mu bakora neza bamuha akazi. Avuga ko mu myaka ine amaze ahakora byamugejeje kuri byinshi mu mibereho ye n’umuryango we.

Ati “Hari ibintu byinshi ngenda nunguka kuko hari ibyo mba nzi n’ibyo ntazi nkaba nabyigira ku bandi. Ikindi ndakora umuryango wanjye ubayeho neza abana bariga umuryango umeze neza nta kibazo.”

Rutagengwa ashishikariza buri wese gukunda ibyo akora ndetse akagira inzozi zagutse, ku ruhande rwe yifuza gukora ubutetsi kugeza nawe abaye rwiyemezamiririmo muri iki gice.

Rutagengwa Mugeni ni umwe mu batetsi bakuru ba Century Park Hotel and Residences

Mugeni Jullienne avuga ko gukora n’abagabo benshi ntacyo bimubangamiraho kuko azi icyo ashaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter