Nitwa Isimbi Kayitare, uyu munsi ndabasangiza inkuru yanjye ku ngingo inshuti zanjye zahoraga zinsaba kuzagira icyo mvugaho, iyo ngingo nta yindi ni “intermittent fasting”, aho umuntu asabwa kugira ibyo yigomwa mu mirire ye, yanarya akabikora mu masaha runaka y’umunsi, hanyuma andi asigaye yose agashira atongeye kwikora ku munwa.
Nyiyoboka jye nari ngamije kuba nagabanya ibiro aho nkibyiyemeza nahise nca ukubiri n’icyayi hamwe n’umugati bya mu gitondo ngira ngo ngerageze no kuba nagabanya kugira inda nini.
Ahari kuvuga ko umuntu yihaye gahunda nk’iyo biroroshye, ariko se no kuyikurikiza ni uko? Nabaga nibaza uburyo bigoyemo aho agatima gakubita ku tuntu twa hato na hato wakundaga kuba urya buri uko ukubitanye na two ariko ugahita wibuka ko hari gahunda yo kwigomwa wiyemeje.
Icyumweru cya 1: Intangiriro y’urugendo rwanjye
Ku ikubitiro nahise nshyira Application yitwa “Better Me” muri telefoni yanjye na cyane ko umuntu ayibonera ubuntu. Iyi yamfashaga kumenya igihe ngomba kurya, ikanamfasha mu mahitamo y’ibyo nkwiriye kurya itibagiwe no kunyibutsa kunywa amazi.
Gahunda uko yari iteye rero, kwari ukwigomwa ibyo kurya bya mu gitondo, nkaza kurya saa sita z’amanywa, hanyuma ikijyanye n’ifunguro rya nijoro nkarifata bitarenze saa mbiri, nyuma y’aho sinze kugira ikindi cyo kurya nkoza ku munwa. Nagombaga kubyukira ku mazi, nkabona kujya ku kazi.
Ku ifunguro rya saa sita, nagombaga gufata iririmo intungamubiri zihagije, ariko bidakungahaye ku isukari n’amavuta kandi na nijoro nkagenza ntyo ku buryo uko mbikoze nahitaga niyumva nk’intwari y’igihangange cyane cyane mu minsi ya mbere nubwo bitaburaga kujyana no kwibaza ibibazo bya hato na hato kuri uwo muhigo nihaye.
Icyumweru cya 2: Igifu gisa n’ikigaragambya kubera inzara
Mu cyumweru cya kabiri, natangiye kujya numva wagira ngo mu nda yanjye hari kuvugiramo ingoma buri gitondo kandi byarasakuzaga cyane ku buryo inshuti zanjye zarabyumvaga bikazishobera.
Icyo gihe no mu nzozi narotaga hakundaga kuzamo ibyo kurya nkaba nakwibona ndinganiye n’ameza ariho ibisorori by’isombe cyangwa wenda nk’ibona ndi kubyina ahantu ncigatiye cya mushikake kinini ngenda nshikuraho buri kanya. Natangiye kujya numva bidashoboka ko nakwihanganira kurebera ibiryo ndetse ntababeshye hari ubwo natsindwaga nkirira, icyakora sindye ibyo mbonye byose.
Naje no kugera aho ntekereza kubivamo, iyo gahunda nkayihagarika, ariko inshuti zanjye zintera akanyabugabo zinsaba ko nagerageza nibura kuyikurikiza ukwezi kose.
Icyumweru cya 3: Byatangiye kuza
Mu cyumweru cya gatatu natangiye kumva ibiri kumbaho ari nk’ubufindo, bya bintu ntangiye kugenda mbimenyera nk’ubuzima busanzwe mu gitondo sinumve ya nzara, maze nkanywa amazi yanjye nkigira ku kazi nubwo ayo mazi yatumaga nkubwa kenshi mu masaha y’akazi nkajya nsohoka kenshi njya kwikiranura n’umubiri. Ibyo ntacyo byari bintwaye.
Icyari kikingoye muri icyo gihe, ni ukunamba kuri gahunda yo kurya ibiryo runaka bikwiriye aho kurya icyo mbonye cyose cyangwa ngo ndye icyo nshatse by’umwihariko nko mu gihe nabaga nasohotse, dore ko byo bikunze no kuba mu masaha y’ijoro nyuma ya ya saa mbili yanjye.
Icyumweru cya 4: Guhishurirwa
Ukuri ni uko ntavuga ngo uru rugendo rwari urw’amata n’ubuki. Hari ibihe nabaga mvuga nti “ese amasaha ko adatirimuka ngo nongere nirire?” Ariko ukwezi kumaze kurangira, naje gutahura ikintu gihambaye: nabashije kugira ubwumvane hagati yanjye n’umubiri wanjye. Aho kugira ngo mvuge ko ngiye kurya kuko amasaha ageze, byahindutse kurya kuko numva nshonje.
Natangiye kujya numva mfite imbaraga nyinshi, ngasinzira nkizigura ndetse n’uruhu rwanjye ruba rwiza mu buryo buhebuje.
Nawe wagerageza iyi gahunda ya intermittent fasting
Ubuzima ni urugendo kandi nanjye nararugenze muri uko kwezi nubwo bitari byoroshye. Ahari kuko abantu batandukanye bishobora kutakugendera uko byangendeye, ariko se niba ufite amatsiko kuki utabigerageza? Icyo ugomba kuzirikana umunsi ku wundi, ukakizirikana ubutitsa; girana ubwumvane n’umubiri wawe.
Iyi gahunda ishobra gutuma witahuraho imbaraga utari wiyiziho, ikakubashisha kongerera ubushobozi ubwonko bwawe kuko iyi gahunda isa no guha ikiruhuko wowe w’imbere ingingo zawe zikabasha kwisubira.
Ubuzima ni bwo bwa mbere, mu gihe uri mu rugendo, ukumva ugize intege nke cyangwa ukumva wenda kunogonoka kubera inzara, ushobora uwo munsi kudakurikiza ya gahunda cyangwa byanaba ngombwa ukaba wanayihagarika kuko amagara ni amazi aseseka ntibayore; ntuzatume uyabura ari yo washakaga kurengera.