Search
Close this search box.

Yabashije kurenga ubwigunge yatewe no kwandura SIDA

“Kubyakira byarangoye bikomeye cyane ku buryo numvaga nta buzima bwo ku Isi, numvaga birangiye.” Aya ni amagambo ya Gasore (izina ryahinduwe) w’imyaka 21 wavukanye virusi itera Sida.

Uyu ni umusore kuri ubu ukora akazi ko gutwara igare ariko ufite inzozi zo kwaguka akagera no ku modoka kuko yamaze kubona ko imbere ari heza, nyamara hari igihe yabayeho yifuza gupfa.

Gasore yavukanye virusi itera Sida yaje no guhitana ababyeyi be, yaje kurerwa n’abandi bo mu muryango we. Kuva atangiye kumenya ubwenge yabonaga ahabwa imiti buri munsi ariko atazi ngo ni iyiki.

Uyu musore ageze mu myaka 12 nibwo yatangiye kwibaza cyane ku bijyanye n’imiti afata ndetse akajya akeka ko ishobora kuba ari igabanya ubukana bw’Agakoko gatera Sida ariko nta makuru ahagije yari afite.

Gasore yaje kumenya ukuri nyako ubwo umuryango ufasha abafite Agakoko gatera Sida TRI Rwanda+ wageraga mu gace k’iwabo, ashyirwa mu bagombaga gufashwa ndetse asobanurirwa ibijyanye n’imiti yafataga.

Gasore avuga ko ubwo yamenyaga neza ko afite virusi itera Sida yahise yiheba kuko yumvaga ubuzima burangiye.

Ati “Kubyakira byaragoye bikomeye cyane ku buryo numvaga nta buzima bwo ku Isi, numvaga birangiye. Imiti nari narayanze nkahora rwaragurika buri kanya numva ko nta kintu nkimaze ku Isi byarutwa nkigendera bikarangira.”

Uyu musore wamaze igihe yarihebye ndetse n’ubuzima bwe bugenda nabi kuko yari yaranze imiti, yaje guhura na TRI Rwanda+ iramwigisha imwereka ko imbere ari heza.

Gasore avuga ko nyuma yo kwigishwa yiyakiriye akomeza ubuzima kandi ko ubu afite icyereze cy’ejo hazaza.

Ati “Kubyakira byavuye kure baranyigishije bakajya baduhamagara bakatwigisha nanjye ubuzima ndabwakira ubu mfata umuti neza.”

“Nararebye mbona mu kwiheba kwanjye hari abandi bantekerejeho bakabona ko ubuzima butandangiriyeho bakambwira ngo humura kandi ubuzima buracyakomeza ikintu cyose wakigeraho, ikomeze mu mutima utuze n’abanganga bakajya banyegera nanjye ndatuza mu mutima wanjye.”

Bitewe n’amateka y’ubuzima Gasore ntabwo yabashije kwiga ariko akora akazi k’ubunyonzi mu Mujyi wa Nyamata, aho avuga ko afasha kubona ibimutunga kandi afite inzozi zo kwaguka.

Ati “Ubu ngubu natangiye kwiga moto ndashaka kuva ku bunyonzi nkajya no ku bumotari kandi n’ibindi bizashoboka kubera Imana izabimfashamo.”

Nk’umusore wamaze kwiyakira asaba urubyiruko kwirinda iyi virusi ndetse n’abamaze kwandura bakihutira gufata imiti kandi bakirinda no kwanduza abandi.

Ati “Nareke kwitinya no kwiheba kuko buriya ubuzima buracyakomeza, kumva ngo wabinyuzemo ntabwo ariho buba burangiriye.”

“Ikindi bagomba no kwirinda kuzajya bangiza abandi aba avuga ngo n’ubundi narapfuye najye ngomba kugirira nabi abangaba, bajye bihangana biyakire banywe umuti iyo uwufata ugira imbaraga nk’abandi bazima.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC,  giheruka gutangaza ko mu Rwanda  35% by’ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter