Reka ntangire mvuga ngo ahari ubushake n’udufaranga runaka, byose bishoboka. Urebye uko abarimu baba basimburana baza kwigisha, ukareba uko abanyeshuri baba biruka babaza aho batanyuzwe n’ibyavuye mu bizamini muri kaminuza zitandukanye, ahari ushobora guhita wibwira ko umuntu atabona akanya ko kwishimisha cyangwa kwishimana n’inshuti ze.
Tuvugishije ukuri, tuzi ko gusohoka ugatembera bishimisha, icyakora iyo wibutse ko ku mufuka nta kantu uhitamo kwigumira mu rugo.
Nubwo bimenyerewe gutyo ariko wihangayika niba ukunda gutembera, turagusangiza inama y’uko ushobora gutembera kabone n’iyo nta handi waba ufite wikora, uretse twa dufaranga duke ushobora kubona ukiri muri kaminuza.
Dore uburyo nabashije gutemberana n’inshuti zanjye kandi bitadusabye kwicurika cyangwa ngo duhindurize imifuka maze dusigare amara masa.
- Hitamo uburyo buhendutse bwo gutembera
Reka dusase inzobe. Ahari inzozi zawe ni ukuba wagenda mu ndege wicaye muri ya myanya igendamo abifite izwi nka “first-class”, ariko urebye uko ubukungu bwahungabanye, ukareba ukuntu ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongera umusubizo, ngira ngo waba usubije amerwe mu isaho ugatangira gutekereza uko wagenza make.
Muri make rero jye n’inshuti zanjye twashakaga gusohoka tugatembera tukerekeza mu Kinigi. Birumvikana twabanje kureba igihe twahurizaho aho buri wese azaba yabonetse, turunguruka mu ikofi zacu, tunakubita agatima ku biciro bya lisansi n’ibindi, maze twemeranya kurambika hasi ubwishongozi bwacu ubundi tukerekeza Nyabugogo aho amafaranga 6000 akugeza i Musanze akanakugarura.
Simbabeshye iyo twiha ibyo gukodesha imodoka twari kujya kugera kwa Nyirangarama twese twicira isazi mu jisho nta n’uwabasha kwitumiriza ikirayi cyokeje. Icy’ingenzi kwari ukugenda, ntabwo igihambaye cyane bwari uburyo bwo kugendamo.
- Gutekereza ku hantu borohereza abanyeshuri
Ahari inzozi zawe ni izo kuzatemberera i Paris mu mujyi w’abasirimu cyangwa ukajya i Venice; ibyo uzabikora nyuma. Banza urebe aho bishoboka ko ikarita yawe y’ishuri wayibyaza umusaruro. Hamwe usanga ibiciro ku banyeshuri biri hasi ugereranyije n’abandi. Tekereza gusohokera ahadahenze ku buryo ushobora kubona aho urara bitagusabye kubanza kugurisha impyiko yawe.
Nkatwe twahisemo kujya i Musanze ku wa Gatanu nimugoroba. Gahunda yacu kwari ukuzamuka imisozi ubundi tugasura ahantu nyaburanga n’inzu ndangamurage ku wa Gatandatu, ku Cyumweru tugakata umujyi ubundi tugahindukira. Ingengo yacu y’imari ntiyari irenze 25000frw kuri buri muntu kandi twari itsinda ry’abantu batandatu.
Twabyaje umusaruro amakarita yacu y’ishuri na cyane ko ku munyeshuri kuzamuka umusozi mu Kinigi aba asabwa 2000frw. Tuvuye kuzamuka no kwirebera inyamaswa zirimo inkende zitangaje, Twerekeje ku Macumbi ya Ellen DeGeneres akaba ay’Ikigega cya Diana Fossey Gorilla, aho byose byari ubuntu.
Ku Cyumweru nawe ushobora guhita wibwira icyo twakoze. Twasuye Inshuti Arts Gallery, aho umuntu ashobora kwinjira adasabwe ikiguzi.
- Wishaka kubikora wenyine
Wenda byashoboka ko ukunda kuba wenyine cyangwa kwikorera utuntu twawe bucece, ariko kuri iyi ngingo yo kwinezeza utembera, biryoha kurushaho iyo mu giye mu gikundi nk’inshuti. Mukagenda nk’itsinda kuko uretse no kuba byoroshya ikiguzi byagutwara uri umwe, byongera urugero rw’ibyishimo wari kubona uri wenyine.
Nkatwe twari itsinda ry’abakobwa batandatu ariko twabashije kugabanya ikiguzi byari kudutwara, ikigeretseho tunagera ku gasongero k’ibyishimo.
Twabanje rero gutegura utuntu twose, kuva ku mafaranga tuzifashisha twishyura uzatuvana i Musanze mu mujyi tujya mu Kinigi, ibyo kurya dushobora kugura, ibyo kuba twasohoka nijoro, n’imodoka ishobora kuba yadutwara muri ayo majoro. Wumve ngo icyo umuntu ashobora gutekereza cyose twari twagipangiye. Ingengo yacu y’imari yari hagati y’ibihumbi 150 na 200.
- Wikwisumbukuruza, bikore mu buryo bwa kinyeshuri
Wishamadukira kumva ko wishima kuko waririye muri hoteli y’inyenyeri eshanu ahubwo menya ko wagana ku isoko risanzwe ukabasha kurya ibintu bikiri bishya kandi bifite ubuziranenge. Ushobora kuba udakunda guteka, ukaba wahitamo kurya umugati n’utundi tuntu ku buryo ikofi yawe na yo ibigushimira.
Icyo nakubwira rero nuko kuba ufite amikoro make muri kaminuza, bitavuze guhora wikingiranye mu isomero igihembwe cyose kuko ushobora gutekereza ukabasha kuba wagira ukundi ubona isi.
Ubuzima rero bugizwe n’ubunararibonye no kwiga, bityo ntiwahora mu mpaka z’ibiganiro byo ku ishuri gusa, ahubwo muryoherwe n’ubutembere mwenda kujyamo banyeshuri beza.