Search
Close this search box.

Impamvu ugomba kugira igenamigambi mu byo ukora

Ushingiye ku muvuduko w’impinduka ugaragara mu bihugu nk’u Rwanda ku isoko ry’umurimo, gutegura ukagira igenamigambi mu byo ukora, si ikintu ukwiye kurebaho nk’uwishimisha gusa, ahubwo ukwiriye kubikora kuko ari ngombwa.

Uko igihugu kirushaho gutera imbere, ni nako amahirwe arushaho kurumbuka mu nzego zitandukanye. Aha twavuga nk’uburyo ki urwego rw’ikoranabuhanga rukura ubutitsa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, n’uko urwego rw’ubuhinzi rutera imbere vuba na bwangu mu bice by’icyaro; ibi bivuze ko kuri wese n’aho ari hari amahirwe amuri hafi.

Ukuri rero ni uko kugera ku ntego bisaba kubanza kugira igenamigambi.

  1. Kuki igenamigambi mu mwuga ari ingenzi mu Rwanda?

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu buri kuzamuka ku muvuduko wo hejuru muri Afurika. Ibi bisobanuye ko inzego z’imirimo zaguka, inganda nshya zikubakwa, n’ibisabwa mu kazi bigahinduka. Kwisuzuma rero ugira intego wiha ukiha n’igihe runaka cyo kureba ko wazigezeho, ni ingenzi cyane kuko bifasha ubigize kugendana n’ibigezweho.

Igenamigambi mu byo ukora rishobora kukubera imbarutso y’iterambere. Bifasha kandi mu gutahura ubumenyi ukeneye n’aho ugomba kwibanda ukahashyira ingufu n’umurava.

U Rwanda nk’igihugu cyakira inama mpuzamahanga nyinshi, rukaba iwabo w’ibigo by’ubucuruzi bikomeye, kugira igenamigambi mu byo ukora byakubera urufunguzo rugufungurira inzugi z’amahirwe haba mu gihugu cyangwa mu ruhando mpuzamahanga.

  1. Dusase inzobe ku kuri guhari

Dufatire urugero ku muntu usoje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda, afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi. Aho kugira ngo yumve ko azahora yiruka mu gusaba akazi kose yumvise gahari, nabanze gutegura igenamigambi ry’imyaka itanu muri uwo mwuga.

Ahereye ku kubanza kwibwiza ukuri ku byo yiyumvamo kurusha ibindi muri uwo mwuga, aho twafatira urugero nko kumenya tekiniki z’ubuhinzi z’igihe kirambye. Nyuma y’aho agahita ateganya kuba yakorera umuryango cyangwa urwego rwiyemeje guteza imbere icyo yiyumvamo kurusha ibindi.

Gahunda y’ibanze ishobora kuba kwiyemeza kujya witabira amahugurwa, inyigisho n’ingendoshuri, kugira amasomo y’iyakure wiga no gushaka uko umenyana n’impuguke muri ibyo bintu. Kumenya uburyo uzinjira muri urwo ruganda n’uko uzagenda utera intambwe uva hano ujya hariya, ni ikintu cy’ingenzi ku buryo nko mu myaka itatu ushobora kuba wahawe kuyobora umushinga w’igihe kirambye mu buhinzi ubikesha kugira icyerekezo n’igenamigambi.

  1. Uko wakora iryo genamigambi mu mwuga

Banza usobanukirwe aho ufite imbaraga, aho ufite intege nke, ahagushishikaje n’ahajyanye n’indangagaciro zawe. Mu Rwanda ushobora kwegera abajyanama mu by’umwuga mu bigo nka Kaminuza y’u Rwanda cyangwa ugashakisha wifashishije murandasi.

Sobanukirwa isoko ry’umurimo ry’u Rwanda. Ese ni izihe nzego ziri gukura cyane? Ni he hari kuboneka amahirwe? Urugero niba wumva ushishikazwa cyane n’ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubwo ushobora guhita wiyumvisha ko kwerekeza iya Kigali nk’ahantu hakomeje kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, byakubera amahitamo meza.

Rasa ku ntego. Aho gukebakeba uca inyereramucyamo uvuga ngo “ndashaka akazi keza mu by’ikoranabuhanga”, ahubwo wenda wagira uti “mfite intego yo kuba umuntu ukora software ku bantu batangiza ibigo by’ikoranabuhanga muri Kigali mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.”

Menya ubumenyi n’urwego rw’uburezi rukenewe mu nzira wahisemo gukurikira. Ikigo Giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (WDA), kigira gahunda z’amahugurwa zitandukanye mu biruhuko ku buryo zishobora kukungura byinshi. Ushobora kandi no kugerageza andi mahirwe yawe nko muri Rwanda Coding Academy.

Ubaka uburyo bwo kumenyana n’abantu. Itabira ibintu byinshi bishoboka bifite aho bihuriye n’umwuga wawe. Ushobora kandi kwisunga imbuga nka LinkedIn kuko zishobora kuguhuza n’abantu b’ingenzi kandi b’abanyamwuga haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Gira umujyanama wawe wihariye mu mwuga. Uyu aba ashobora kuguha agakeregeshwa, akagutungira urutoki cyangwa akaba yanagira ibishya akungura ushobora no kuba utari ufiteho amakuru.

Zirikana ko hari ibyo ushobora guhindura mu igenamigambi wakoze. Impamvu y’ibi ni uko ukwiriye kuzirikana ko isoko ry’u Rwanda atari urutare rw’ibuye ruri ku musozi ahantu rutanyeganyezwa, hari impinduka ziba zishobora kubaho bityo nawe ukabona ko hari ibyo ushobora guhindura mu byo wari wanditse mu gihe runaka gitambutse.

Hora usura iryo genamigambi ryawe rero nibiba ngombwa ugire n’ibyo wahinduramo kugira ngo ukomeze kugendana n’ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter