Search
Close this search box.

Hejuru y’ibyo uzi, uwo uzi nawe ni ngombwa

Nahoraga nshidikanya cyane ku byerekeye ibikorwa byo guhuza abantu ‘Networking events’, cyane cyane nk’umunyeshuri ukirangiza amasomo ye udafite uburambe na buke bw’umwuga. Nahoze ntekereza ko ari gahunda zishyirirwaho abanyamwuga bakomeye bamaze kugira aho bagera, ariko nari ndi kure y’ukuri kwa nyako.

Hari gahunda imwe nk’iyo nitabiriye, inshuti yanjye yantumiye. Nkihagera nabonye ibitandukanye n’ibyo nahoze ntekereza kuko nahabonye abantu biganjemo abakiri bato kandi ubona batandukanye koko.

Hari harimo abameze nka njye bakirangiza amasomo yabo yewe hari na ba rwiyemezamirimo n’abandi. Kubona iyo mbaga byahinduye byihuse imitekerereze n’imyumvire byanjye.

Abantu benshi batekereza ko gahunda nk’izi, ari ikintu cya nyuma umuntu yagakoze mbese ntibazishishikarire. Nyamara ziba zuzuyemo amahirwe adasanzwe ku bazishyiramo imbaraga.

Muri iyi nkuru ngiye kugaruka ku masomo nakuye mu iya mbere nitabiriye, ngaruke no ku mpamvu nawe ugomba kuzitabira ndetse n’uko wazibyaza umusaruro.

Hejuru y’ibyo uzi, uwo uzi nawe ni ngombwa

Burya ya mvugo imaze igihe kinini ivuga ko “Ntabwo ari ibyo uzi ni uwo uzi” ihatse ukuri kwinshi, cyane cyane mu Isi y’umurimo. Izi gahunda zo guhuza abantu rero ni zimwe mu zigira uruhare runini mu gutuma uhura na benshi batandukanye bashobora kukugirira akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ushobora kuba aribwo ugisoza amashuri, ukaba ushaka kwinjira mu nzozi zawe cyangwa ukaba uri umuntu usanzwe ariko ushaka kugira intambwe utera mu rwego wiyeguriye.

Izi gahunda ni ingenzi cyane kuko ziguhuza n’abantu bashobora kukugira inama, bakagusangiza ubunararibonye bwabo cyangwa akaba ari bo bakingura amarembo y’amahirwe yawe.

Ni ibiki ufite bikuranga?

Muri iyi Si y’ikoranabuhanga, kugena ibikuranga n’ibigusobanura ni ingezi. Ubwo narindi kuganira n’abantu batandukanye muri ya gahunda nababwiye nitabiriye, hari abambazaga konti yanjye ya LinkedIn, kandi ntayo mfite. Ubwo ariko nahitaga ndeba ku iz’abandi bituma nanjye numva nshaka guhita ntangiza iyanjye, kandi nkita cyane ku kuba yangaragaza uko ndi n’intumbero zanjye.

Kwaguka mu mwuga

Izi gahunda zo guhuza abantu, ni zimwe mu zituma benshi bagira amahirwe yo kwaguka mu mirimo yabo. Abantu benshi babonye utuzi tw’inzozi zabo, babikesha gusa kuba ahantu ha nyaho kandi mu gihe cya nyacyo.

Izi gahunda zitanga urubuga rwo guhura n’abatanga akazi, yewe n’abashobora kukubera abafatanyabikorwa kandi bigakorwa bitandukanye na byabindi by’inama zisanzwe cyangwa za ‘interviews’.

Ushobora no kuba ako kanya utari gushaka akazi, ariko guhura n’ab’ingenzi mukamenyana kandi mugakomeza kuvugana bishobora kukuzanira amahirwe adasanzwe mu ahazaza hawe.

Gusangizanya Ubumenyi

Gahunda zo guhuza abantu ni ipfundo ry’ubumenyi n’udushya. Abazitabira akenshi baba barimo abayobozi, inzobere mu nzego runaka, abavuga rikijyana, bashishikajwe cyane no gutangaza ibitekerezo byabo n’ubunararibonye bafite.

Kuganira n’abo biguha indi shusho, ibitekerezo bishya, bakaba banakugira inama z’ingenzi utabonera ahandi mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Ikindi kandi n’uko gahunda nk’izi nyinshi ziba zirimo abantu bihariye bagenwe ngo batange imbwirwaruhame, ibiganiro, ndetse n’amahugurwa yafasha abantu mu nzego zitandukanye gutera imbere, ndetse no kubashyira ku rwego rwiza rwo guhatana.

Kwaguka nk’umuntu no kwigirira icyizere

Gahunda zo guhuza abantu, ntago ari ngombwa ngo zibe zijyanye n’akazi n’inyungu zako, kuko zishobora no gutanga umusanzu ukomeye mu gukura k’umuntu.

Kuganira n’abantu uhuye nabo bwa mbere, mugasangizanya ibitekerezo ndetse mukanaganirira mu matsinda bituma abantu benshi biyubakamo icyizere kirenze icyo bagiraga, bigatuma n’ubumenyi bwabo mu gutumanaho bwiyongera.

Hamwe n’igihe, ibyo ugenda wigiramo birushaho gutuma wumva uri kuba uwo ushaka kuba, kandi bikaguha ubushobozi bwo guhangana n’inzitizi zimwe na zimwe.

Kwita ku kubyaza umusaruro izi gahunda

Kugira ngo ubyaze umusaruro izi gahunda zigenda zitegurwa, ni ingenzi ko uzitabira ufite ibitekerezo bihamye kandi mu buryo bwihariye. Mbere yo kuzitabira, banza wibwire icyo ushaka kugeraho, witegure neza, nugerayo wumve ibitekezo by’abandi, kandi abo muva aho mumenyanye mukomeze muvugane na nyuma y’iyo gahunda.

Ubutumwa bugufi cyangwa email, birahagije kugira ngo ukomeze wubake umubano uhamye n’inshuti nshya wungutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter