Biragora kumenya icyo ukwiye kuvuga, gukora ndetse n’uburyo ukwiye kwitwara kugira ngo ushimishe cyangwa wirinde kubangamira umukoresha wawe, bikaba akarusho iyo ukiri muto ariko kazi kawe ka mbere ukoze.
Abahanga mu by’imibanire y’abantu hari inama batanga ku cyo wakora ngo ubane neza n’umukoresha wawe.
Umukoresha wawe uyu munsi ashobora kuba umuntu w’ingenzi mu buzima bwawe bwose kabone niyo wamukorera icyumweru kimwe cyangwa ukaba umaze imyaka 10 utakimukorera, kuko ni henshi ushobora gukenera ko akwandikira ibaruwa ihamya ko wamukoreye, kandi wakoraga neza.
Urumva ko mu gihe umubano wanyu waba wararanzwe no kutumvikana mu gihe wamukoreraga, byagorana ko aguha iki cyangombwa kandi wenda cyari iki ngenzi kuri wowe.
Hifashishijwe ibitekerezo by’abahanga mu by’imibanire y’abantu, KURA yaguteguriye inama zikubiye mu ngingo esheshatu zagufasha kurushaho kubana neza n’umukoresha wawe ntawe ubangamiye undi.
Ntuzategereze gushimwa
Gukora ugamije gushimwa bituma umukoresha akubona nk’umuntu udakuze cyangwa utazi icyo ashaka kuko ntiyumva impamvu umuntu akwiye kugushimira gukora neza akazi kawe.
Gukora utegerejwe gushimwa bituma uhangayika igihe ntawagushimye ukumva ko wenda ushobora kuba utakoze neza nk’uko bisanzwe nyamara wenda ntacyahindutse.
Mutange kugera mu kazi
Abakoresha benshi bavuga ko bishimisha kugera mu kazi buri munsi usanga umukozi wawe yahagutanze.
Uku kugera mu kazi bituma umukoresha akubona nk’ukuboko kwe kw’iburyo ndetse kubera imirimo myinshi agira akaba yakwizera akakubona nk’umuntu ushobora kumufasha imwe muri yo kuko akubona nk’umuntu ugira gahunda.
Si ngombwa ko uba inshuti magara n’umukoresha wawe
Umukoresha ntakeneye kumenya byinshi mu buzima bwawe bwite nk’ibyo inshuti zawe zizi, ndetse ntuzigere umusaba ubucuti ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook kereka ari we ubikoze.
Kuko biba byiza iyo umubano wawe n’umukoresha wawe ugumye mu mbibi z’akazi kwirinda ko agira byinshi amenya mu buzima bwawe bwite bizagufasha gukora akazi kawe neza kuko baravunga ngo ‘abagira ibyo bapfana nibo bagira ibyo bapfa’.
Emera ko umukoresha wawe agukuriye
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru McIntyre, yagize icyo avuga ku cyubahiro umukozi agomba umukoresha we.
Ati “Ibi ntibivuze ko ugomba kumwubaha we nk’umuntu ariko ni ngombwa ko umwubahira urwego arimo”.
Ushobora kubona umukoresha wawe yitwara mu buryo butakunyuze ndetse bushobora gutuma utamwubaha rimwe na rimwe gusa ibuka ko ari umukoresha wawe kandi iby’imyitwarire ye atari wowe bireba, ibi bizakurinda kurenga imbibi.
Mwereke ko uri uwo kwizerwa
Umukoresha wawe ntashobora kuba ahantu hose icyarimwe, ugomba kumubera ijisho waba hari amakuru y’ingenzi ufite ku bijyanye n’akazi ukayamubwira kabone n’ubwo yaba atari meza, kandi wirinde amanyanga ayo ari yo yose mu kazi yatuma atakugirira icyizere.
Wikwijujutira amategeko atanga
Kimwe mu bintu bizatuma umukoresha wawe agutakariza icyizere ni ukumenya ko wijujutira uburyo ayobora, biba bibi iyo utabimwibwirira ahubwo ukabivuga hanze mu bandi bakozi, ni byiza ko niba ubona hari ibitagenda ubimubwira amaso ku maso kuruta uko ujya kubibwira abandi.