Search
Close this search box.

Ese ‘AI’ ikwiriye gukoreshwa mu mashuri ku kigero kingana gute?

Uko ikoreshwa ry’ubwenge bukorano rikomeje gukura ku muvuduko mwinshi, sisteme z’uburezi ku Isi yose zirajwe ishinga no gushakira umuti ikibazo cy’uburyo ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano nka ChatGPT ryakwinjizwa mu mashuri ndetse n’abanyeshuri bakaba bashishikarizwa kurikoresha.

Mu Rwanda, aho ikoranabuganga ryimakajwe mu nzego zitandukanye, abanyeshuri baribaza byinshi ku buryo bwo kwifashisha iry’ubwenge bukorano mu masomo yabo. Ariko se AI yakwiye kwemererwa  gukoreshwa ncyangwa gushishikariza abantu kuyikoresha, ku kigeri kingana gute mu mashuri yo mu Rwanda?

Kuva hatangizwa ChatGPT, ikoranabuhanga rikunzwe na benshi ryakozwe n’ikigo cya OpenAI, yabaye urubuga wasangaho buri kimwe guhera ku myandiko kugeza ku gutunganya programu za mudasobwa.

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi  bwa 2024 bwa EidTech Trends Africa, umubare w’abanyeshuri bakoresha AI mu masomo yabo mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo, warazmutse ugera myuri 35% mu mwaka ushize gusa. Uku kwihuta mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga bikurura ibibazo byo kwibaza amahirwe n’imbogamizi biri mu kwemerera AI gukoreshwa mu mashuri.

Twabajije abanyeshuri benshi bo muri Kaminuiza zitandukanye mu Rwanda ngo batubwire ibitekerezo byabo ku ikoreshwa rya ChatGPT cyangwa irindi koranabuhanga ry’ubwenge bukorano, niba bwakwemererwa gukoreshwa ndetse bugashishikarizwa mu mashuri. Ibisubizo byari bitandukanye kuva ku bari babishyigikiye cyane kugeza ku bari babifiteho impungenge.

Samuel Twizeyimana, Umunyeshuri muri kaminuza, abona ko ChatGPT yafasha byinshi abanyeshuri.

Ati “Ni nko kugira umwalimu muhorana ibihe byose. Iyo hari ikintu ntumva, nshobora kubaza ChatGPT ikakinsobanurira. Ni uburyo bwihuse bwo kubona ubufasha bigatuma utatsindwa mu ishuri.”

Ibyo kandi abihuriyeho na Isabelle Umutoni, umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, wagize ati “Iyo nandika inyandiko, ChatGPT imfasha kumva ibitekerezo no kunyobora ibyo nasoma. Ni nk’umufasha mu myigire udashobora kunanirwa.”

Ibi bitekerezo byerekana ubushobozi bwa ChatGPT bwo guteza imbere imyigire, by’umwihariko mu mashuri adafite ibikoresho bihagije aho abanyeshuri bafata gusa ibyo bahabwa n’abarimu ku kigero kinini.

N’ubwo bimeze bityo si abanyeshuri bose babona iri koranabuhanga neza. Marie Claire, undi munyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, afite impungenge ku birebana n’ubunyangamugayo mu myigire, ati: “Bamwe mu banyeshuri bagenzi banjye baterura ibyo ChatGPT ibahaye bakaba ari byo basubiza batabyumva. Ntabwo bari kwiga, bari gukopera.”

Impungenge za Marie Claire zerekana ko hari ibyago bishobora kuzanywa no kwishingikiriza cyane kuri AI. N’ubwo ChatGPT ishobora gutanga ubufasha bufatika, hari impungenge ko abanyeshuri bashobora kuyikoresha nk’iy’ubusamo aho kuyikoresha nk’inyongera ku byo bakoze. Izi mpungenge zifite ishingiro. Ubushakashatsi bwa Tech4Ed Africa bwa 2023 bwerekanye ko 40% y’abanyeshuri biyemerera ko bakoresha AI mu gukora imikoro baba bafite batanumva ibyo ari byo.

Rose Umukunzi, wiga mu mwaka wa nyuma mu ishami ry’ubucuruzi, asanga hakwiye kugira icyakorwa kugira ngo habeho kugabanya uburyo bwo gukoresha iri koranabuhanga, ati: “Ntekereza ko ChatGPT yakoreshwa mu bushakashatsi, ariko ntigomba kwandikishwa inyandiko zose. yafasha, ariko ntishobora gusimbura gutekereza neza cyangwa inzira yo kwiga. Amashuri agomba kwigisha abanyeshuri kuyikoresha mu buryo bukwiye.”

Icyifuzo cya Umukunzi kigaragaza ibyo abarimu n’abafata ibyemezo batangiye kumvikanaho. Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yagaragaje ubushake bwo kwinjiza ibikoresho bya AI muri gahunda z’amasomo, ariko yibanda cyane ku gukora ku buryo bikoreshwa mu buryo buboneye.

Mu minsi iri imbere, birasa n’aho ikoranabuhanga rya AI nka ChatGPT rizagenda ryinjira cyane mu buzima bw’amashuri mu Rwanda. Ikintu nyamukuru kikazaba ari ugushaka uburyo bwo kuyigenzura neza.

Hari bamwe basaba Minisiteri y’Uburezi gushyiraho amabwiriza ku buryo AI ikoreshwa mu mashuri. Mu mushinga wa politike y’uburezi ya 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyasabye ko hashyirwaho imfashanyigisho ku ikoreshwa rya AI, igamije kwigisha abanyeshuri gukoresha ChatGPT mu bushakashatsi aho kuyikoresha mu gutegura ibizami cyangwa indi mikoro yo mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter