Search
Close this search box.

Yinjiza arenga miliyoni 1 Frw akura mu gucuruza ubwatsi bw’amatungo

Murekatete Jacqueline ni Umugore utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini, ukora akazi ko kugurisha ubwatsi bw’inka aho nibura buri gihembwe bishobora kumwinjiriza miliyoni 1 Frw.

Ni ubuhinzi ngo yatangiye abantu bose bamuseka bumva ko ubwatsi budashobora kugurwa.

Uyu mutegarugori atuye mu Murenge wa Gahini mu Kagari k’Urugarama mu Mudugudu wa Myatana. Ni umufashamyumvire mu bworozi bw’inka zitanga umukamo akanaba n’umutubuzi w’ubwatsi bw’amatungo. Afite ubutaka bwa hegitari hafi ebyiri ahingaho ubwatsi bw’urubingo na Chloris gayana ubundi akabugurisha aborozi buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye na KURA, Murekatete yavuze ko mu 2018 aribwo yatangiye guhinga ubwatsi bw’amatungo agamije kubugurisha ngo abonemo amafaranga. Ni ibikorwa yatangiye nyuma y’uko yari umworozi worojwe muri gahunda ya Girinka, aza no guhabwa amahugurwa ku bijyanye no guhinga ubwatsi.

Ati “Nabanje guhabwa amahugurwa y’uburyo nagaburira inka yanjye birangira mpuguwe ku kwigisha abandi uko bahinga ubwatsi bwongera umukamo. Twatangiye mpugura abandi ku gukora uturimashuri biza kugeza igihe badusaba ko abashaka kuba abatubuzi b’ubwatsi bigaragaza mbajyamo gutyo.”

Murekatete yavuze ko yatangiye atubura ubwatsi bw’urubingo akajya aruha abandi borozi bakajya kurutera, nyuma yakurikijeho ubwatsi bwa Chloris gayana nabwo arabutubura ku buryo aborozi batangiye kumugana akajya abubagurisha ari benshi.

Ati “Kugurisha ubwatsi byatumye abana banjye babaho neza cyane. Ahantu nahingaga ibishyimbo nkahavana umufuka, iyo ngurishije urubingo ruhateye nkuramo ibihumbi 900 Frw cyangwa miliyoni 1Frw. Ni amafaranga ahagije kandi nsarura buri gihembwe ku buryo nibura mba nizeye miliyoni 1Frw.”

Murekatete yavuze ko agurisha ingeri imwe y’urubingo amafaranga  15 Frw ku bwatsi bwa Chloris gayana bwo agurisha umurama ikilo kimwe ni 8000 Frw mu gihe ubwatsi buzinze, agatwaro kamwe akagurisha 3000 Frw.

Ati “Ni akazi katunga umuntu cyane kuko nka njye niko kazi nkora konyine, ndanagenda nkafasha abandi borozi gutubura imbuto z’ubwatsi. Ubu mfite abana batandatu nishyurira bane, babiri barangije kwiga. Abiga mu mashuri yisumbuye ni babiri abandi babiri biga mu mashuri abanza.”

Murekatete yakebuye urubyiruko rwumva ko ruzatungwa n’akazi ko mu biro arwibutsa ko mu buhinzi n’ubworozi harimo amafaranga kandi ko buri wese wabishyizemo umwete iyo abishatse ayabona.

Ati “Amafaranga mu bworozi arimo menshi cyane, nk’ubu maze kubaka inzu ya miliyoni 25 Frw. Urumva rero akazi nkora nkiyubakira inzu nk’iyo kandi nkaba nkikomeje ni akazi keza cyane. Urubyiruko nirwumve ko nta kazi k’umunyagara kabaho, natangiye guhinga ubwatsi babisuzugura ariko ubu abantu benshi baza kubugura imodoka zirirwa iwanjye zipakira.”

Kuri ubu Murekatete uretse ubutaka bwa hegitari ebyiri yari afite aherutse kubona ubundi butaka bwa hegitari 3,5 aho agiye kubuhingaho ubundi bwatsi bw’amoko atandukanye azajya agurisha aborozi bukabafasha kubona umukamo mwinshi.

Murekatete Jacqueline yinjiza arenga miliyoni 1 Frw akura mu gucuruza ubwatsi bw’amatungo

One Response

  1. Dukunda inkuru zanyu nziza zi twubakamo icyizere ko bishoboka. Muduhe phone number za Murekatete Jacqueline kugirango aduhe umurama w’ubwatsi.
    Murakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter