Norbert Regero [Digidigi] ukomoka mu Karere Nyarugenge, yamenyekanye nk’umukinnyi mwiza muri sinema Nyarwanda nyuma y’igihe gito yari amaze yigaragaza mu makinamico yanyuzwaga ku maradiyo nka Contact FM.
Ni umwe mu bakinnyi bahorana udushya muri uyu mwuga ku buryo batarambirana. Benshi bakunze imikinire ye muri filime “Papa Sava” nyuma agaragara no mu zindi nk’iza Zacu Tv na Seburikoko.
Si iby’ubu gusa! Byatangiye kera Digidigi yiyumvamo impano yo gukina filime mu mashuri yisumbuye, mu buryo bworoheje ahera mu makinamico.
Yatangiye kujya mu makinamico y’ama-club, mu Basukuti [Scout] ndetse n’amatangazo yamamaza yacaga kuri Radio Contact FM.
Inzozi zaje kuba impamo ubwo Niyitegeka Gratien [Seburikoko] yahamagaraga Digidigi muri filime ye “Papa Sava” nyuma yo gukunda ubuhanga yamubonyemo, amusaba no kujya mu mashusho.
Ubuhanga yari amaze kungukira mu gukoresha ijwi, yaje kubukomereza mu ma filime akundwa no mu mashusho.
Kwinjira muri filime, Digidigi yaje kubifatanya no kwandika amakinamico aho kuyakina gusa.
Zimwe mu zo yanditse zirimo “Umusare” y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavugaga ku gucuruza abantu no kubashakamo indonke.
Nyuma yo kwandika izindi nyinshi zikamumenyekanisha, ubu ari kwandika iyitwa “Umuzi” ya Happy Family Organization Rwanda ikorwa ku nkunga ya UNESCO.
Guhuza iyi myuga ntibyamworoheye kubera imbogamizi yahuye na zo, gusa imwe muri zo imubera umutwaro. Imbogamizi yamukomereye ni uko yagiye muri uyu mwuga nta bumenyi buhagije ariko bitewe n’umuco yagiraga wo gusoma ibitabo n’amakuru yerekeye imyuga ye, yiyungura byinshi.
Mu kiganiro na KURA, yavuze ko sinema imaze kumugeza kuri byinshi birimo iduka rikora rikanacuruza imitako yo ku mubiri [Atelier de Bijouterie] avuga ko, yashinze atekereje ku masaziro ye.
Ati “Gushinga iriya Atelier ya Bijouterie harimo ibintu byinshi. Natinye ko ntangiye gusaza kandi igihe kizagera nkava muri sinema bibaye ngombwa. Ndongera ndareba nsanga ntafata amafaranga ya sinema ngo nyabike bibe bihagije, ahubwo nsanga nkeneye ikindi kizanyunganira”.
Yongeyeho ati “Turakora, tugasana, tukavugurura ibyangiritse nk’impeta, amaherena n’ibindi, igihe byabaye binini cyangwa byabaye bito tukabivugurura bitangijwe, hakoreshejwe imashini zabugenewe.”
Nubwo yemeza ko amaze kugera kuri byinshi, avuga ko hari inzozi atararotora.
Inzozi ze zishingiye ku kubaka ishuri ry’abana bato [Nursery] n’iyo yaba icyumba cy’ishuri rimwe abana bakiga ariko nibura batanu cyangwa 10 bakabona ubumenyi bwa Digidigi.
Uyu musore umaze gutera intambwe yo kwikorera mu bikorwa bitandukanye, yasabye urubyiruko gushira amanga.
Ati “Basobanukirwe ko ubumenyi bafite nta wundi uzabubyaza umusaruro. Ikindi bagire intumbero yo kwikorera kuko gukorera abandi bisaba guhora uteze amaboko”.
Yasobanuye ko gukorera abandi bidahaza ibyifuzo nyamara kwikorera bigatanga umwanya wo gukurikirana ibintu byawe neza, kuruhuka ku gihe no kubona akanya ko kurya ayo waruhiye.
Uyu munyarwenya akaba na rwiyemezamirimo, ntahwema gushima buri wese wakunze ubushobozi yagaragaje mu myuga ye bukamwubakira izina.
Yavuze ko ashimira abafana be batirengagiza ibihangano bye, abamuha ibitekerezo, n’abandi bashimishwa no kumuha inama.
‘Digidigi’ avuga ko sinema yamuhinduriye ubuzima