Search
Close this search box.

Urugero rwiza ku bana b’abakobwa! Abagore 10 b’indashyikirwa muri siyansi n’ikoranabuhanga mu Rwanda

whatsapp image 2023 02 11 at 22.16.00 jpeg

Abagore bamaze kugira uruhare rugaragara mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga haba mu Rwanda cyangwa se ku Isi muri rusange. Ntibahwema kwesa imihigo umunsi ku wundi nubwo hatajya habura imbogamizi.

Barangwa no kugaragaza ubudatezuka, kwiyemeza, gutinyuka no gushira amanga mu byo bakora, mbese ni abadahigwa.

Mu gihe twitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore ku wa 08 Werurwe, ni umwanya mwiza wo kuzirikana bamwe mu bagore n’abakobwa, by’umwihariko abafite intambwe runaka bateye mu bya Siyansi, aho babashije guhindura ubuzima bwabo, ubw’abari hafi yabo tutaretse igihugu aho bashobora kubera abandi benshi urugero muri urwo rwego.

STEM ni impinde y’amagambo ibumbatiye Ubumenyi (Science), Ikoranabuhanga (Technology), Ibijyanye n’Ubwubatsi n’ibya Engineeringndetse n’Imibare (Maths). Iyo usubije amaso inyuma usanga hari abagore bamaze kuba indashyikirwa muri ibi byiciro by’ubumenyi.

Valentine Dushimiyimana

Valentine Dushimiyimana arakataje mu masomo ye yo gushaka Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) muri Kaminuza ya Cape Town, aho yiga ibijyanye n’indwara ya SIDA hamwe n’izindi ndwara zibasira Umutima. Afite impamyabumenyi yaboneye muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yigaga ibijyanye n’Ubuzima Rusange (Public Health) n’indi nk’iyo yaboneye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yatsindiye igihembo ku bw’ubushakashatsi bwe mu bijyanye no gutunganya no gusesengura amashusho hagamijwe gupima indwara z’umutima n’imitsi mu bantu b’abana n’Ubwandu bw’Agakoko gatera SIDA ndetse n’ubuvuzi bwifashisha antiretroviral. Ibi bikorwa hashingiwe ku bipimo by’amaraso hamwe n’ibimenyetso by’ubuvuzi.

whatsapp image 2023 02 11 at 09.41.57 jpeg 1

Dr Claire Karekezi

Dr Claire Karekezi akora nk’uhagarariye ibikorwa byo kubaga no kuvura ubwonko mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda. Yasoje amasomo ye mu bijyanye n’Ubuvuzi Rusange n’Ubumenyi mu by’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu 2009, Dr. Karekezi yasoje amahugurwa mu bijyanye no kubaga ubwonko, hanyuma asoza amasomo y’ibijyanye na byo mu 2016 muri Kaminuza yitiriwe Mohamed V, akaba ari na we mugore wa mbere wabimburiye abandi kubigeraho mu Rwanda.

 Yaje kongeraho indi myaka ibiri y’amahugurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada agamije gushakisha uko yagera ku ndoto ze. Mu 2022, hamwe n’abandi bagore umunani, Dr. Claire Karekezi yahawe igihembo cya “Forbes Woman Africa Award” nk’umwe mu bagore b’intangarugero muri Afurika by’umwihariko mu bijyanye n’amasomo n’ubumenyi.

image 4

Dr. Gloria Mukeshimana

Dr. Gloria Mukeshimana akora nk’uhagarariye ibikorwa byo kubaga umutima n’ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba yarazobereye ibijyanye no kuvura abantu bakuze bibasiwe n’indwara y’umutima.

Yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi by’umwihariko ubw’indwara z’imbere mu mubiri. Nyuma yaje gukomereza muri Afurika y’Epfo aho yize ibijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zibasira umutima.

Uyu mugore ukiri muto ni we rukumbi wazobereye ibyo kuvura umutima mu Rwanda aho umusanzu we mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, udashidikanwaho.

image 5

Esther Mbabazi

Izina rya Esther Mbabazi rimaze kumenyekana cyane nk’umupilote w’indege z’ubucuruzi mu Rwanda, akaba abarizwa muri iyo mirimo yari yaramenyerewe ku bagabo cyane. Mbabazi ni we mugore wa mbere mu Rwanda wabashije guhabwa ibyangombwa bimwemeza nk’umupilote w’indege, akaba akorera muri RwandAir, ikigo cy’igihugu gikora ibijyanye n’ingendo  hamwe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwifashisha indege.

Yigiye amasomo ye ahantu hatandukanye aho yagiye abona amahugurwa mu byo akora aharimo Ikigo cya Afurika y’Uburasirazuba mu bijyanye n’Indege za Gisivili muri Uganda, mbere y’uko afashwa na RwandAir gukomereza ayo masomo muri Miami ho muri Leta ya Florida.

image 6

Dr. Espérance Munganyinka

Dr. Espérance Munganyinka ni umuyobozi w’Ishami ry’Igihugu ry’Ubushakashatsi n’Ikigega cyashyiriweho Inovasiyo (NRIF) mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST).

Mbere y’uko agera muri NCST mu 2020, yari amaze imyaka 12 akora nk’umushakashatsi mu bya siyansi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, aho yibandaga mu by’ubusahakashatsi, amahugurwa n’amasomo ajyanye n’ibinyabuzima n’ubumenyi mu Buhinzi.

Ubushakashatsi bwe bwamubashishije gusohora inyandiko 10, bituma atsindira ibihembo bitandukanye bishingiye ku mishinga itandukanye y’ubushakashatsi.

image 7

Prof. Eugénie Kayitesi

Prof. Eugénie Kayitesi ni umwarimu wungirije mu ishami rijyanye n’ubumenyi mu by’imirire muri Kaminuza ya Pretoria, akaba afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu biribwa n’ikoranabuhanga, yayivanye muri Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yaboneye impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri iryo shami.

image 9

Dr. Alice Ikuzwe

Dr. Alice Ikuzwe  afite impamyabumenyi y’Ikirenga akanaba Umuyobozi Mukuru wungirije muri IPRC-Kigali. Kuva yasoza amasomo ye mu 2012 ubwo yigaga muri Afurika y’Epfo, Alice yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Mechanical Engineering muri Kaminuza ya Stellenbosch, aho ubushakashatsi bwe n’igitabo yanditse ku byerekeranye na Modeling, Design ndetse n’Ubwubatsi hamwe no n’uburyo bwo gucanira amashuri you mu byaro you muri Afurika y’Epfo, ibyamuhesheje amahirwe yo kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga.

image 10

Dr. Jennifer Batamuliza

Ni we washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa RWA TECH HUB, akaba afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yaboneye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi mu bya Mudasobwa  mu gihugu cy’u Bushinwa (UESTC) akanagira iy’Ikirenga mu by’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro.

Yaboneye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryahoze ryitwa KIST, aho yigaga ibijyanye n’Ubumenyi mu bya Mudasobwa.

Yashinze RWA TECH HUB agamije gufasha abakobwa bo mu mashuri yisumbuye kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

image 11

 Dr. Aurore Nishimwe

Yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi mu Buvuzi, akaba afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu ishami rya Health Informatics, akanaygira iy’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Imiturire ndetse n’indi mpamyabumenyi mu byo Gutera Ikinya.

image 12

Dr. Annette Uwineza

Dr. Annette Uwineza ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, inzobere mu bijyanye n’imiterere y’umubiri w’umuntu, akaba n’umwe mu bashakashatsi 16 bashimiwe mu 2021 nyuma yo gukora ubushakashatsi mu bya Siyansi mu Karere ka Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara .

Ibyo akora abifatanya no kuba Umuyobozi wa Serivisi zihuriweho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), akaba yaragiye akora ubushakashatsi mu gusesengura ibizamini by’abarwayi b’Abanyarwanda hifashishijwe mudasobwa, by’umwihariko ababaga bafite ibibazo n’imikurire y’ubwonko.

Aba bagore bose muri rusange bahuriye ku kuba babera icyitegererezo abana b’abakobwa mu kubona ko byose bishoboka igihe umuntu ateye intambwe yifuza kugera ku ndoto ze.

image 13

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter