Birashoboka ko ujya wiyumvamo ko ikoranabuhanga riri kuganza ubuzima bwawe, aho wisanga utavana amaso muri telefoni, uhora ku mbuga nkoranyambaga cyangwa muri mudasobwa na televiziyo. Niba bimeze bityo, ukwiye gushaka uko wakwigobotora.
Iyi ntambwe umuntu atera azibukira guhora muri ibi bikoresho by’ikoranabuhanga izwi nka “tech detox.”
Abenshi bakunze guhita bibaza uko ibintu bishobora kubagendekera badafite za telefoni zabo, bakanibaza uko bazajya babasha kumenya amakuru agezweho ku isi. Byigutera ubwoba kuko hariho uburyo bwinshi bwo kumenya amakuru ndetse n’uburyo bwinshi bwo kwidagadura. Ushobora gufata umwanya wo gusoma ibitabo, ushobora kugendagenda n’amaguru, cyangwa ukaba wanafata umwanya wo kuganira n’inshuti yawe.
Mu rugendo rwo kwigobotora kuganzwa n’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga, bishobora kukugora mu minsi ya mbere, ukajya wumva byaguteye umutwe, ufite umunaniro, ariko ukwiye kumenya neza ko ibi bitaramba kuko nyuma y’iminsi mike uhita ubona ko ufite igihe gihagije, ukabona ko ufite ingufu zihagije ndetse ukanabona ko wifitemo uburyo bwo guhanga udushya.
Mu gihe cy’uru rugendo, ubasha kongera gutahura umunezero uba uhishe mu tuntu duto duto, ukumva unejejwe no kuba uri kota akazuba, kugendagenda, kumva amajwi y’inyoni ziririmba, ukanabasha kuba wakumva uburyohe bw’amafunguro uzaniwe na Vuba Vuba ku muryango wawe.
Uzongera kwiyibutsa uburyo bimera kuba wagirana ikiganiro n’umuntu, utareba muri telefoni buri minota ibiri, unaryoherwe n’ibihe bituje bitarimo ubutumwa bwo muri telefoni bwa buri kanya.
Tech Detox ntiba igamije gusa kongera kwiyibutsa umunezero n’ibyishimo umuntu ashobora kuvana mu tuntu duto, ahubwo binagufasha kugira ibindi bintu bishya utangira kunguka. Muri cya gihe uba wumva usa n’uwarambiwe utaryohewe n’ubuzima ugahita ubatura telefoni, ushobora kugikoresha utoranya umushinga mushya wakwerekezaho amaboko.
Aho gushaka guhora kuri televiziyo, ushobora gufata uwo mwanya ukawubyaza umusaruro wiga guteka cyangwa ukabikora mu gihe ubizi cyangwa se uwo mwanya ukawusohokanamo n’inshuti zawe.
Ibyo kugerageza kwirinda kuganzwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ushobora kubikora wiha igihe runaka nko gufata umunsi umwe, icyumweru se cyangwa se ukaba wanabihindura ubuzima ukitoza burundu uburyo bwo kugabanya mu buryo bufatika, igihe wari usanzwe umara wunamye mu bikoresho by’ikoranabuhanga.
Icyiza muri ibi byose, ni ukureba ikikunogeye n’uburyo bwo kugikoramo akaba ari cyo ushyiraho umutima.
Uburyo wabikoramo
Ihe intego: Aha uhitamo igihe wifuza kumara witandukanyije n’ibyo byuma by’ikoranabuhanga.
Itegure kare: Mu igenamigambi ryawe, kora urutonde rw’ibikorwa uzajya uhugiraho igihe utangiye tech detox.
Hagarika ubutumwa bumenyesha bwizana muri telefoni yawe (notifications): Iki gikomerera benshi, ariko kiri mu by’ibanze bibohora umuntu.
Saba ubufasha: Saba inshuti cyangwa umwe mu bagize umuryango mwisungane muri urwo rugendo.
Binezererwe: Ibuka ko tech detox itagamije gusa kukubuza kubatwa n’ikoreshwa ry’ibyuma by’ikoranabuhanga, ahubwo binagufasha kuryoherwa n’utuntu duto duto kandi tworoheje mu buzima.
Witegereza! Tangira ugira ibyo uzimya, tangira kugira ibyo uzibukira wongere utahure umunezero wo kubaho mu ndagihe. Birashoboka ko wakwisanga ari byo bigushimishije kurusha ubuzima wabagamo bushingiye cyane ku ikoranabuhanga.