Search
Close this search box.

Ibimenyetso byakwereka ko umusore wagutwaye umutima atakigukunda

couple

Mu gihe abatuye Isi hirya no hino cyane cyane ab’urubyiruko bakomeje kuryoherwa na Saint Valentin, wowe ushobora kuba uri mu bakobwa yabihiye kuko umusore mukundana nta kimenyetso na kimwe cy’abakundana yigeze akugaragariza ku buryo watangiye no gushidikanya niba akigukunda koko!

Umusore mukundana bishobora kumugora kwerura ngo akubwire ko atakigukunda kuko yumva adashaka kukubabaza cyangwa yabuze aguhera, gusa hari bimwe mu bikorwa akora mu buryo adashobora kugenzura byakwereka ko yifuza ko umubano wanyu uhagarara.

Birumvikana ko bishengura kubona bimwe mu bimenyetso bikwereka ko umuhungu wihebeye ashobora kuba atakigukunda cyane igihe wowe wumvaga ko urushaho kumukunda, gusa igihe ubashije kubibona ni amahirwe kuri wowe kuko bikurinda gutakaza umwanya ndetse ukaba wamenya imyanzuro ukwiriye gufata hakiri kare.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umuhungu wihebeye atakigukunda.

Arakurakarira n’aho bitari ngombwa

Umuhungu mukundana iyo atagishaka ko mukundana, ibyo wakoraga bikamushimisha hari igihe ubikora bikamurakaza cyangwa wagira icyo umubaza niyo cyaba cyoroshye gusubiza akagusubizanya umushiha.

Uyu mushiha n’uburakari iyo nta yindi mpamvu uzi ibimutera nk’umunaniro yakuye ku kazi cyangwa ibibazo afite bye ku giti cye, biba ari ikimenyetso cy’uko atakigushaka ndetse yifuza ko urukundo rwanyu ruhagarara.

Aratinda cyangwa ntasubize ubutumwa bwawe

Iyo urukundo rugitangira, abakundana baba bashaka kubonana kenshi gashoboka, igihe bitakunze bakohererezanya ubutumwa bwinshi kandi ntibatinde gusubizanya.

Mu gihe umuhungu mukundana usigaye umwandikira ubutumwa bugufi ntagusubize cyangwa akagusubiza haciyemo igihe, wabimubaza bikamurakaza ndetse ntagire impamvu aguha yumvikana yatumye abikora, biba ari ikindi kimenyetso ko yifuza ko urukundo rwanyu ruhagarara.

Ahagarika kukubwira ko agukunda

Iyo umusore ari mu rukundo, arabigaragaza ndetse agashaka ko umenya uburyo yiyumva, akubwira ko agukunda kenshi bishoboka, mu gihe iyo atakikubwira ko agukunda kandi yarajyaga abikora ndetse wamubaza niba akigukunda akakubaza impamvu ubimubajije , ni ikimenyetso cyerekana ko ashobora kuba atakigukunda.

Ntaguha umwanya

Igihe ubona umuhungu mukundana atakiguha umwanya ngo uze imbere mu buzima bwe, ni ikimenyetso cy’uko ashaka ko urukundo rwanyu ruhagarara.

Umuhungu ugukunda n’ubwo yaba ahuze cyane agerageza gushaka umwanya mukabonana cyangwa mukavugana, igihe akubwiye ko ahuze akabigira impamvu yo kuba mutabonana, ni uburyo bwo kukwigizayo ariko akaba adafite imbaraga zo kukubwira ko atakigukunda nka mbere.

Ntaguhumuriza mu bibazo


Kimwe mu byiza byo kuba mu rukundo ni ukumva ko ufite umuntu ukuri hafi ndetse ushobora kugufasha mu bibazo byose wahura nabyo akabana nawe.

Mu gihe ubona umuhungu mukundana atakikuba hafi ahubwo ibibazo byaza ukabona ararushaho kuguhunga, bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko atakigukunda.

Akunda kugaragara nk’utishimye

Birasanzwe ko mu rukundo umuntu wese agira igihe aba yumva atameze neza ndetse atishimye.

Ariko igihe ubibona mu buryo buhoraho ku musore mukundana ariko utazi impamvu ibimutera wenda ituruka hanze y’urukundo rwanyu, bishobora ko ari ikimenyetso cy’uko ashaka ko muhagarika umubano wanyu.

couple

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter