Search
Close this search box.

Ubumuga ntibuvuze ko udashoboye: Inkuru ya Iradukunda

1m6a9575 1

Igihe Patrick Afrika yakoze inkweto akazigurisha ku banyeshuri biganaga ndetse n’abayobozi, ntiyari azi ko ari ibintu yahinduramo ubushabitsi ndetse ntiyari anazi ko byagera ku buzima bwa benshi bukabuhindura.

Patrick Afrika yakuranye imitekerereze y’ubushabitsi ndetse se yamwigishije gukora inkweto akiri muto.

 Mu 2013, yatangiye kujya azigurisha ku bo biganaga ndetse na bamwe mu bayobozi be kugeza ubwo ubu bushabitsi buto bwe bwagiye bukura agahitamo ku bushyira ku mugaragaro, atangira ikigo yise Afrolago.

Afrolago ni ikigo Nyarwanda  cyashinzwe mu 2020 gifite intego yo gushyira ku isoko ibyambarwa bifite ubuziranenge kandi bikomeye. Bazwi cyane mu Rwanda mu gukora inkweto z’uruhu zihariye kandi ku giciro kijyanye na zo.

Umwaka wa 2020 wakomye abantu benshi mu nkokora by’umwihariko abakoraga ubushabitsi bitewe n’icyorezo cya COVID-19 kugeza ubwo nk’abari bafite imishinga ikiri mito itabashije kurenga umutaru, benshi bakisanga bafunze imiryango.

Kuri Patrick Afrika we byamubereye amahirwe ahita ashyira ku mugaragaro ubushabitsi bwe. Yabutangiye mu buryo bwe  nk’ubushabitsi bwifashisha ikoranabuhanga aho batangiye bacururiza kuri internet bakanahamamariza ibyo bakora.

Bifashishaga imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza, bakanabicisha ku rubuga rwabo. Byababashishije gusigasira no gukuza ubushabitsi bwabo bakoresheje ubwo buryo.

Afrika ntiyari rwiyemezamirimo usanzwe, ku buryo mu mutima w’ubushabitsi bwe, intego kwari ugukora ikinyuranyo mu buzima bw’urubyiruko, by’umwihariko abafite ubumuga.

Inshingano y’ikigo cye ni uguha amahirwe no kubera urugero urubyiruko, by’umwihariko abafite ubumuga. Batanga amahugurwa agamije guha ubumenyingiro abayitabira ku buryo bayasoza bafite ubushobozi bwo kuba bagira icyo babasha gukora mu bijyanye n’imideri.

Afrika agaragaza ko abantu bafite ubumuga bahura n’imbogamizi zihariye kandi abantu benshi bakaba batazizi.

Ati “nararebye nsanga abantu bafite ubumuga bahura n’imbogamizi nyinshi mu gihe barimo gushakisha akazi.”

Ibi avuga ko ari byo byamuteye umwete wo gushaka gukorana na bo mu rwego rwo kubafasha kuko ari bwo buryo yabonaga yatangamo umusanzu we mu muryango mugari.

Afrika yahuye na Iradukunda Ian mu buryo bwe kandi mbere y’uko Iradukunda yisanga muri Afrolago, yari umusore wigunze dore ko atashoboraga kuvuga cyangwa se kumva, icyakora ibyo ntibyamubuzaga kugira inzozi.

Ku myaka mike, yifuzaga gutanga umusanzu we mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’igihugu n’umuryango we. Ntiyabashaga kubigeraho kuko abakoresha benshi bamurenzaga ingohe bavuga ko bataha akazi umuntu utumva cyangwa ngo avuge.

Ati “nahoraga ndi mu rugo jyenyine, sinabashaga kubona akazi,”

Ku bwa Afrolago, yabashije kwereka abamushidikanyagaho, ko abafite ubumuga na bo bashoboye gukora. Yakoze amahugurwa maze yereka buri wese ko ko yujuje ibisabwa.

Ati “Nahuguriwe ibyo nkora, imyambaro y’ibanze no gukora inkweto.”

Avuga ko byamuhaye icyizere akanabiboneramo ubumenyi bukenewe ngo umuntu abikore nk’umwuga.

Iradukunda yizera ko abafite ubumuga bashobora kugera kuri buri kintu bifuza kubera ko na we ubwe ubu ari bwo buzima abayemo nk’umuhamya wabyo.

Yongeye ho ko “abafite ubumuga bagomba kugira icyizere muri bo bakareka kwigungira mu rugo kuko bashobora kubigeraho.”

Patrick Afrika na we yunga mu rya Iradukunda agahamya ibyo avuga. Avuga ko ko abantu babogama bakibwira ko abafite ubumuga badashobora gukora, ibyo avuga ko ari ikinyoma cyuzuye. Atanga ubuhamya ko gukorana n’abafite ubumuga byamufashije gutahura uburyo bashobora gushyira umutima ku kazi bagakoresha ibyumviro byabo mu buryo buboneye.

Ati “mu gukorana n’abafite ubumuga, natahuye ko bashoboye kandi bafite imbaraga zo gukora buri kintu kuko dukoresha amaboko akenshi mu kazi kacu, rero mu gihe amaboko yabo abasha gukora, bashobora gusohoza akazi kabo. Baba bagashyizeho umutima cyane.”

Avuga ko ku ikubitiro bakorana n’abafite ubumuga bwo kumva no kuvuga kandi ko babikora neza nk’uko undi wese yabikora.

Africa avuga ko buri rwiyemezamirimo wese afite inshingano yo kongerera ubushobozi abagize sosiyete. Anavuga ko ari cyo Afrolago iri gukora ikanavaho iyo myumvire yo kubogama bityo hakaba impinduka mu muryango mugari.

Ati ” nka ba rwiyemezamirimo, turi hano ngo dukemure ibibazo sosiyete yacu ihura na byo.” Agaragaza ko bakwiye kwegera abantu bakamenya ibibazo bihari bityo bakabikemura.

Afrolago iri kwerekana ko ubumuga budasobanuye kuba umuntu adashoboye, bityo twese dukwiye kunga mu rye tugafatanya.

1m6a9972 1
1m6a9601 jpg 1
Iradukunda yagiriwe icyizere none ubu ni umuhanga mu gukora inkweto
1m6a9718 jpg 3
Iradukunda nubwo abana n’ubumuga akora akazi gakorwa n’abandi bose
1m6a0004 1
1m6a9565 1
1m6a9575 1
1m6a9585 1
1m6a9658 1
1m6a9683 1
1m6a9824 2
1m6a9885 1
1m6a9922 1
1m6a9960 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter