Search
Close this search box.

Gahunda ya Saint Valentin!

istock 1201187085

Saint Valentin nk’umunsi w’abakundana ukunze kurangwa n’ubusabane no gusohokana hagati y’abakunda, uyu mwaka ushobora kuba wibaza cyangwa utarafata umwanzuro w’aho uzasohokana uwo wihebeye, ntugire ikibazo turahakubereye.

Mu gihe habura amasaha make ngo Saint Valentin igere ni byiza kwibuka ko urukundo ruhoraho ariko ibihe byiza byo bidahoraho. Niyo mpamvu Saint Valentin yashyizweho.

Gushimisha umukunzi wawe ntibisaba kujya kure, by’umwihariko mu Rwanda rwa 2023. Abashoramari bubaka umunsi ku wundi, ngo abaturarwanda n’ababasura barusheho kwishimira igihugu cyabo.

Niyo mpamvu twaguhitiyemo ahantu hashya hataramara umwaka hubatswe hirya no hino mu Rwanda, ushobora gusohokana uwo ukunda kuri Saint Valentin mukahagirira ibihe byiza bizaba urwibutso mu buzima bwanyu.

Nyandungu Eco Park

Hamwe mu hantu heza muri Kigali ho gusura ni muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP]. Iyo uyirimo uba uryoherwa n’umwuka mwiza uturuka mu bwoko butandukanye bw’ibiti bihateye.

Iyi pariki yafunguwe mu 2022 igizwe n’ibice bitanu birimo icya mbere n’icya kabiri bigizwe n’icyo wakwita ko ari ahantu hakiri igishanga, ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi y’ibirohwa ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyiriweho inzira ababiganamo banyuramo.

Niba umukunzi wawe akunda ahantu hari amahumbezi n’umwuka mwiza w’ibiti, nta kabuza uzamujyane muri Nyandungu Eco Park-NEP, akarusho ni uko mushobora no kuhabona amafunguro meza yo muri Nyandungu Restaurant.

fhc rxkwaae94ln

Eagle View Lodge

Niba wowe n’umukunzi wawe kuri St Valentin mwifuza ahantu ho kujya mukongera gusogongera icyanga cy’urukundo rwanyu, nta handi hantu mu kwiye kuzaba muri usibye kuri Eagle View Lodge iherereye ku i Rebero mu karere ka Kicukiro.

Aha ni hamwe mu hantu heza hari i Kigali ugera ukibagirwa umuvundo w’imodoka n’urundi rusaku rwo mu mujyi, ugahumeka neza wirebera ibyiza bitatse Kigali ku gasongero kayo.

416964422

Coco Fizz Bar – Pool & Bubbles

Ushobora kumva Coco Fizz Bar – Pool & Bubbles ntumenye aho ariho ariko aka ni akabari gaherereye ku muturirwa wa mbere wa hoteli nshya iri i Kigali, Four Points by Sheraton Kigali.

Aka ni kamwe mu tubari twubatse ahantu heza kuko kari kuri piscine ndetse ahantu hafunguye ku buryo uwahasokoye aba yisanzuye.

Coco Fizz itanga amafunguro n’ibinyobwa bitandukanye akarusho kayo ni uko ubaye ushaka gukomeza kwisanzura ahantu handukanye wajya no muri Four Points by Sheraton byoroshye.

Iyi hoteli nshya muri Kigali yafunguye imiryango muri Kamena 2022.

10396 1

Atelier Du Vin

Abasilimu b’i Kigali nibo bazi neza ubwiza bwa Atelier Du Vin, iwabo w’imivinyo y’ubwoko butandukanye.

Iyi restaurant iherereye Kicukiro ahasanzwe hakorera Akagera Motors. Ni hamwe mu hantu hatatse neza ku buryo ushobora kuhasohokana umukunzi wawe akajya ahora yibuka ibihe byiza mwagiranye kuri uwo munsi.

ffdrjerwyas 4ac

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter