Birumvikana uracyari muto ndetse unabayeho mu buzima buryoshye ndetse uracyafite ubundi imbere, gusa hari icyo ukwiriye kuzirikana, ibyo ntabwo ariko bizahora.
Birashoboka kandi ko waba uri mu kigero cy’imyaka 25 ariko wakiyumva mu mugongo n’amavi yawe ukagira ngo ufite imyaka 75. Birakubera byiza gusoma iyi nkuru kuko uragera ku musozo wayo wamenye imwe mu migirire wavana mu buzima bwawe bikagufasha, nk’uko wabashije kwikuramo uwo mwahoze mukundana.
Ntukuke umutima kuko inkuru igamije kugufasha aho kugutera ubwoba.
Hagarika kubaho nk’ibuye ritanyeganyega
Birashoboka ko waba ufite akazi kagusaba gukora wicaye hamwe, ariko ukwiye kuzirikana ko ari ingenzi cyane kutaboherwa aho hantu, ukamenya kunyuzamo ukinanura ugahaguruka ugatembera ndetse ukaza no kwigenera umwanya wo kuba wagira imyitozo ngororangingo ukora.
Ibi bizagufasha kureka kujya uhora wibaza impamvu wumva umubiri wawe ufite intege nke, ukumva akagongo ntako nk’uko dukunze kubivuga, ndetse ukanazirikana ko guhora wicaye ahantu hamwe bikuviramo ibyago bitandukanye birimo indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso za diyabete n’izindi nyinshi.
Guhora ku biryo byo muri restaurants
Hari benshi barangwa no kugira ubunebwe bwo guteka ugasanga bahora barya ibyo kurya byo mu tubari na za hotel, gusa ibi bigaragazwa akenshi nk’ibishobora guteza ibyago ubuzima bw’umuntu nubwo bikunze kuryohera benshi.
Ntabwo bibujijwe kuba wahagarara nko kuri KFC ukagira ako utumiza ukagatamira, cyangwa se kuba wafata hamburger ahantu, ariko iyo ubigize akamenyero uba uri kuganisha ubuzima bwawe mu manga.
Bene aya mafunguro azwiho kuba yifitemo ibinyabutabire byinshi aho mu biyagize usanga higanzamo ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe nk’isukari, amavuta yagutera umubyibugo ukabije n’izindi ngorane zishobora guturuka ku kubirya ku bwishi.
Guhoza amaso muri telefoni na mudasobwa
Muri iki gihe isi irangajwe imbere n’ikoranabuhanga, usanga benshi basunikirwa kumara umwanya munini bunamye muri za mudasobwa na telefoni zabo, aho usanga uretse n’ibijyanye n’akazi ibyo bikoresho bisigaye byifashishwa mu gukuza imibanire y’abantu binyuze mu biganiro no kwandikirana.
Ugirwa inama yo kugabanya igihe umara ukoresha ibyo bikoresho kuko byangiza ubwonko bwawe bidasize amaso.