Search
Close this search box.

Kuki urubyiruko rutitabira ibikorwa byo gutanga amaraso?

whatsapp image 2023 02 17 at 17.39.06

Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba. Iyi ntero ikunze gukoreshwa ahantu henshi cyane cyane mu mahuriro y’urubyiruko atandukanye mu kumvikanisha ko iterambere ritagizwemo uruhare na rwo akenshi riba ridashoboka.

Ibi bisobanuye ko mu nzego zitandukanye zaba iz’ubukungu, ubuzima, uburezi n’izindi urubyiruko ruba rukenewe cyane mu kugera ku ntego runaka igihugu kiba cyarihaye.

Nubwo bimeze bityo muri iyi minsi izi mbaraga z’igihugu ziri kugenda biguru ntege mu gutabara ubuzima bw’abantu barembye binyuze mu gutanga amaraso.

Imibare igaragaza ko nko mu mwaka ushize urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 rwitabiriye gutanga amaraso ku kigero cya 30%, umubare uri hasi kandi unahabanye n’abari hagati y’imyaka 35-45 kuko bo batanga maraso ku kigero cyo hejuru.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima, RBC gitangaza ko mu dushashi tw’amaraso tugera ku 78,838 twatanzwe n’abagiraneza utungana na 21,482 ari two twatanzwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25, umubare muto cyane ugeranyije na 60% by’urubyiruko rugize Abanyarwanda bose.

Ibi biteye impungenge kuko abo bitabira baba basigaje imyaka 15 gusa ngo basoze gutanga amaraso kuko byibuze umuntu uba ufite ubushobozi bwo kuyatanga agarukira ku myaka 65 mu gihe uwa 25 aramutse abyitabiriye aba afite ubushobozi bwo kumara imyaka 40 ayatanga.

Iyo uganiriye na bamwe mu rubyiruko usanga bafite imyumvire itandukanye aho bakubwira ko iyo uyatanze biba bisaba kuyatanga buri gihe ngo hirindwe indwara zakuririraho nyuma yo kuyatanga mu gihe uyatanga yabihagaritse, bakanavuga ko ngo kugaruza ayatanzwe bigoye.

Ibi bigaragaza ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo bamenye amakuru yose, kuko inzego z’ubuzima zigaragaza ko uwatanze amaraso ayagaruza mu masaha 24 ndetse aho gutera indwara, kuyatanga bituma umuntu amenya uko ahagaze cyane ko amaraso atanze apimwa inshuro nyinshi zishoboka.

Mu guhangana n’icyo kibazo ndetse no gukomeza gushikariza urubyiruko kwitabira iki gikorwa Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima, kibinyujije mu ishami ryacyo cyo gukusanya amaraso, NCBT cyatangije ubukangurambaga bwitezweho gukangurira urubyiruko kwiminjiramo agafu bagafasha imbabare.

Ni ubukangurambaga bushingiye ku gutangiza Itsinda ry’Abagiraneza rya Intwari Club 25 aho rizafasha umuntu wese gutanga amaraso mu buryo buhoraho hibandwa ku rubyiruko cyane cyane.

Rigizwe n’urubyiruko ruzajya rushishikariza bagenzi babo ndetse n’abandi bantu gutanga amaraso hibandwa cyane no kuri cya cyiciro cy’abari hagati ya 18-15 batanga amaraso ku rugero rwo hasi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi z’Ubuzima (Biomedical Services Department) muri RBC, Dr Isabelle Mukagatare avuga ko Intwari Club 25 rizafasha mu kugira abakiri bato batanga amaraso ku buryo buhoraho ibyongera ubuziranenge bwayo kuko uyatanga akurikiranwa buri gihe.

Ku batinya gutanga amaraso kubera imyumvire runaka Mukagatare avuga ko bidakwiriye kuko “uyatanga amanya uko ahagaza akamenya n’uko yitwara, yasanga arwaye akivuza yaba muzima agakomeza kwirinda.”

Yemeza ko icyuho kiri mu rubyiruko mu bijyanye no gutanga amaraso bizeye ko kizazibwa binyuze muri ubu bukangurambaga “kuko uzajya aba umunyamuryango azajya ajya no gushishikariza abandi ndetse dusanzwe tubikora binyuze mu mashuri n’ahandi” akizeza ko ruzagenda rubyitabira.

Ku ikubitiro abazaba abanyamuryango ba Intwari Club 25, bazajya batanga amaraso inshuro 25 mu byaka irindwi k’utanga amaraso yose, n’inshuro nk’izo k’uzatanga kimwe mu bice bigize amaraso mu myaka ibiri.

Amaraso yose ni ayakubiyemo ibice biyagize byose birimo, insoro zera n’izitukura, udufashi (platelets), umushongi (plasma) n’ibindi.

Bivuze ko uzatanga amaraso mu myaka ibiri aba agomba gutanga nk’udufashi cyangwa ikindi gice gikenewe ibindi bisigaye bigasubwizwa mu mubiri hifashishijwe imashini zabugenewe zizwi nka apheresis.

Intwari Club 25 izanafasha mu kongera ubuziranenge bw’amaraso atangwa kuko abatanga amaraso ku buryo buhoraho aba afite amahirwe yo kugira afite ubuziranenge kurusha utanze bwa mbere.

Kugeza ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 99% mu gutanga amaraso ku bitaro biyasabye ako kanya intego ikaba ko mu 2025 ruzaba rutanga amaraso ku bitaro byose uko byayasabye ku kigero 100%.

2 Responses

  1. Urubyiruko rwubu ruba rwanyoye ibiyoga nibitabi ndetse rwanakoresheje nibindi biyobyabwenge ku buryo amaraso yabo aba ntacyo yamara. Ikindi kandi mwibuke ko bamaze igihe batubwira ko virus itera sida isigaye yarababayemo nyinshi cyane kubera ubusambanyi

  2. Mu bigo byose by’amashuli yo mu gihugu, habaga imiryango itandukanye muri yo harimo aba croix rouge, mu indangaciro zabo z’ingenzi harimo gutanga amaraso no kubishishikariza abandi aho bari hose. Niba uwo muryango mu mashuli yose ugihali mu bakangure bagaruke kuri iyo ndangagaciro. niba utagihali muwusubizeho. Ndetse ugere no mu rubyiruko rutiga cg ruri mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter