Search
Close this search box.

Mbere yo gukunda ubanza kwikunda: Isomo ku rubyiruko

heart love and black woman hands for beauty afri 2022 12 23 01 00 47 utc scaled

Turacyari mu minsi abantu bari kuryoherwa n’ibihe by’urukundo, birangwa no guhana indabyo, chocolats, uturirimbo tw’uturukundo; ariko ku rundi ruhande hari ababa batekereza ko ibyo bitabareba kuko badafite abakunzi. Si ko byagakwiye kuko nawe ushobora kuboneraho uko wiyitaho ukihundagazaho urukundo n’ubuzima bwawe bwo mu mutwe bukarushaho kuba bwiza.

Muri iyi nkuru turagusangiza inama zagufasha kuryoherwa n’umunsi ukumva uguwe neza mu mutwe no mu marangamutima biturutse ku kwiyitaho aho kugira ngo utegereze kubikomora ku wundi muntu.

Reka duhere kuri iki cyo kwiyitaho aho usabwa kwita ku mubiri wawe kandi ukabijyaniranya no kwita ku marangamutima yawe kimwe n’imimerere myiza y’ubuzima bwo mu mutwe.

Aha urufunguzo rwa byose ni ugushaka ikikunyura kandi kitakuvuna, ukitoza kugikora mu buryo buhoraho, ukizirikana umunsi ku munsi buri uko ubadutse uva mu buriri.

Uburyo bwiza bwo gutangira uru rugendo, ni ugushyiraho urutonde rw’ibyo wiyemeje kujya ukurikiza. Aha ugomba kwandika ibintu byose bigufasha kumva uguwe neza, byaba ari ukumva umuziki, gutembera n’amaguru, cyangwa n’icyo kurya runaka ukunda cyane. Ugomba gutangira wiyemeza nibura kugira kimwe ukora buri munsi muri ibyo bintu bikunyura.

Icyo gihe nta kabuza, umubiri wawe n’ubwonko bwawe bizakugaragariza inyungu y’ibyemezo wafashe mu gihe kitarambiranye.

Ikindi cyo kwitaho muri uru rugendo, ni ukwishyiriraho za nyirantarengwa. Ni byiza ko wavuga “oya” ku bintu wumva bitakunyura cyangwa ntibikugushe neza. Aha bishobora kuba ari nko kureka kujya witabira ibirori bihuza abantu benshi, kuba wazimya telefoni yawe amasaha runaka, cyangwa ugashyiraho imbibi ku bantu ubona bashobora kukwangiriza ubuzima.

Ugomba guhora wibuka ko icyo kwiyitaho kigomba guhora ari ihame kandi ari cyo kiza imbere mu buzima bwawe.

Reka dukomoze ku kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima ukwiye kwitaho nk’uko wita ku bw’inyuma ku mubiri wawe kandi ntukwiye kubifata nk’ibintu biciriritse. Ni ngombwa kwisuzuma mu buryo buhoraho, ukaba waganira n’inshuti wizera, umuganga ku buryo wabasha gutahura vuba niba hari ikibazo ufite gishingiye ku buzima bwo mu mutwe.

Ni byiza kwiga kwiganiriza nk’uko wabigira uri kuganira n’inshuti yawe. Ntabwo ukwiye guhora witonganya ku kintu runaka utabashije gukora neza kuko bishobora kukwangiriza ubuzima bwo mu mutwe. Iyereke urukundo uniyiteho nk’uko wabigirira undi muntu ukunda.

Gufata igihe runaka ukihunza imbuga nkoranyambaga, ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe. Impamvu y’ibi, ni uko umuntu ashobora gufatirwa ku mbuga nka TikTok, Twitter, Instagram, bikaba byagira icyo byangiza ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Fata igihe runaka use n’uwigobotora kuba imbata y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, hanyuma wite ku bikorwa bigufasha kumererwa neza nko gusoma ibitabo, kugendagenda no kuba wamarana igihe n’inshuti zawe.

Ubwo tumaze gukeneka izi ngingo ebyiri; iyo kwiyitaho n’iyo ubuzima bwo mu mutwe, reka tunitse ku cyo kuba wabasha kwibera umu-Valentin cyangwa umu-Valentine, mu gihe abandi baba bahugiye mu byo kwizihiza umunsi witiriwe Mutagatifu Valentine. Dore uburyo bushimishije bwabikwinjizamo.

Itoze kwisohokana, wambare neza, uhamagare kuri resitora nziza, bagutegurire amafunguro ukunda ubundi uganeyo uyafate, cyangwa unasabe kuri Vuba Vuba bayakugezeho. Ukwiye kwikunda mbere na mbere.

Iyandikire akabaruwa keza k’urukundo! Reba ibiganiro by’urwenya useke, cyangwa urebe ubundi bwoko bwa filimi ukunda, ubirebe uri kurya injugu; byose bizahuriza hamwe kukunezeza no kwigusha neza, wumve ukunzwe kuko wabanje kubyigirira.

Fata umunsi umwe runaka utembere, ujye mu mujyi runaka wajyaga wifuza kuzasura, ujye kuzamuka imisozi, mbese umenye ko gufata igihe ukagira ibyo wagize akamenyero usa n’uwigobotoraho gakeya, nta kabuza bizagufasha kugubwa neza no kumva uryohewe n’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter