Search
Close this search box.

Izindi mbaraga zibumbatiye itegurwa rya Tour du Rwanda zidakunze kuvugwa

0p6a4811

Iyo havuzwe “Tour du Rwanda”, ushobora guhita wiyumvira abakinnyi baba basiganwa ku magare hirya no hino mu mihanda yo mu Rwanda, ariko mu by’ukuri iri rushanwa rirenze ibyo gusa kuko hari umubare munini w’urubyiruko ruba rukora ubutitsa kugira ngo iri rushanwa ribashe kugenda neza nta nkomyi.

Aha twahera nko ku istinda ry’abakanishi, abanyamakuru ndetse ntitwanarenza ingohe abaturage baba babukereye ku mihanda ku buryo mu by’ukuri urubyiruko nta washidikanya ku ruhare rwarwo mu mugendekere myiza ya Tour du Rwanda.

Mu gihe benshi baba bahugiye mu kwihera ijisho iri siganwa ry’amagare, twafashe umwanya kugira ngo tunakomoze kuri abo bose bakora iyo bwabaga kugira ngo isiganwa rigende neza.

Tour du Rwanda ni isiganwa ry’amagare rimaze kuba ikimenyabose ku ngengamisi ya bene ayo marushwanwa ngaruka mwaka, ikaba ikomatanyiriza mu Rwanda abakinnyi baba baturutse mu mihanda yose y’isi, hanyuma bagahatanira mu mihanda yo mu rw’Imisozi 1000, abitwaye neza bagahembwa, abandi bakaryoherwa no kuzenguruka bihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

Tour du Rwanda 2023 yatangiye ku Cyumweru taliki ya 19 Gashyantare 2023, aho abakinnyi bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali berekeza i Rwamagana mu ntera ya kilometero 115,4, agace kegukanwe n’Umwongereza w’imyaka 22, Ethan Vernon.

Muri iyi nkuru ntituri butinde cyane ku bakinnyi bagera kuri 94 bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka ahubwo turitsa no ku bandi bagira uruhare rudashidikanwaho by’umwihariko urubyiruko na cyane ko mu bantu bose babarirwa mu 1080 bakora muri iri siganwa, abagera kuri 80% bose ari urubyiruko.

Kuva ku bakanishi batuma amagare agenda neza, abayobozi b’uduce turi bugendwe baba bemeza niba ibintu byose bigenda neza ku gihe, abanyamakuru bamenyesha abantu akantu ku kandi bagasusuruka, urubyiruko rushyira ibirango mu mihanda inyurwamo, abita ku bakinnyi nyuma yo gusiganwa, abashinzwe umutekano n’abandi benshi bagira ubwitange ku bw’iri siganwa.

Rimwe mu matsinda akwiye gushimirwa, ni irigizwe na ba gafotozi n’abafata amashusho aho aba banyempano bafata buri kantu kose kabereye mu isiganwa maze bakabisangiza abantu hirya no hino ku isi. Ni intwari zidakunze kugarukwaho kenshi muri ibi bihe bya Tour du Rwanda kandi bamara amasaha menshi bakora akazi kagoye mu bihe bitoroshye.

Uretse abakanishi na ba gaftozi, hari abakorerabushake bagenda batanga ubufasha ku wahura n’ikibazo runaka ndetse hari n’abasore n’abakobwa baba baherekeje hakaba n’abaterura ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gutegura ahari busorezwe agace runaka k’isiganwa.

Mutangana James ni umusore ukorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), ni umutekinisiye ukorera by’umwihariko ku murongo usorezwaho, aho uyu musore avuga ko gukorana na Tour du Rwanda abifata nk’amahirwe kuri we. Ni umwe mu bagize 80% by’urubyiruko ruba ruri mu mirimo itandukanye ya Tour du Rwanda.

Mutangana yizera ko urubyiruko rugira uruhare mu migendekere myiza y’iri siganwa aho arushishikariza kudatangwa ayo mahirwe agira ati “bishyireho umutima, maze usingire ayo mahirwe icyo byagusaba cyose.”

Gutahura umusanzu w’urubyiruko mu migendekere myiza y’irushanwa, ni uburyo bwiza bwo kumenya agaciro n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ryarwo, bikanagaragaza ko gushora mu rubyiruko bizana inyungu nyinshi.

Tour du Rwanda irenze kuba isiganwa gusa, ahubwo ni uburyo bwo kwishimira iterambere ry’urubyiruko ndetse n’uburyo bwo kurwongerera ubushobozi. Kuzirikana urubyiruko muri Tour du Rwanda, bitanga ubutumwa ko urubyiruko rukwiye gukomeza kugira indoto zagutse, rugakora cyane ngo rugere ku ntego zarwo.

Ni isiganwa ritanga amahirwe ku rubyiruko hagamijwe kuzamura ubukungu bwarwo, hatangwa akazi nk’amahirwe abafasha kwigirira umumaro bakanawugirira imiryango yabo.

Muri make, Tour du Rwanda itugaragariza imbaraga z’urubyiruko n’uruhare rw’ibyo bashobora gukora muri sosiyete.

Umusanzu w’urubyiruko mu migendekere myiza ya Tour du Rwanda, ntushidikanwaho ndetse uruhare rwabo ntirukwiye kurenzwa ingohe kuko ni abantu bo gushimirwa ku bwo gutanga ubwenge n’imbaraga zabo ku migendekere myiza ya Tour du Rwanda.

whatsapp image 2023 02 19 at 22.19.42 jpeg 1

whatsapp image 2023 02 19 at 22.19.43 jpeg 1
whatsapp image 2023 02 19 at 22.19.44 1 jpeg 1

whatsapp image 2023 02 19 at 22.19.44 jpeg 1
whatsapp image 2023 02 19 at 22.19.49 1 jpeg 1

whatsapp image 2023 02 19 at 22.19.49 jpeg 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter