Search
Close this search box.

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko uwo wita inshuti akuryarya

istockphoto 1367430634 170667a

Buri wese mu buzima bwe agira inshuti nyinshi gusa kumenya niba ubucuti mufitanye ari ubwa nyabwo biragorana kuko ikiremwa muntu kitahawe ubushobozi bwo kureba mu mitima ya bagenzi be.

“Impano iruta izindi mu buzima ni ubucuti, kandi narabubonye” aya ni amagambo y’umunyapolitiki w’Umunyamerika wanabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hubert Horatio Humphrey Jr.

Kubona inshuti ya nyayo bishimisha buri cyiciro cy’abantu kuva ku bakomeye kugeza kuboroheje, abagabo n’abagore, abana n’abakuze, gusa wowe ushobora kuba utaramenya neza niba inshuti ufite ari iya nyayo.

Ubu ni bumwe mu buryo uwo wita inshuti ashobora kukwitwaraho ukamenya ko akuryarya, ko ubucuti agufitiye atari ubwa nyabwo.

Akuvugisha cyane iyo agukeneye

Inshuti zirangwa no kuganira, gusurana no gusohokana kenshi gashoboka igihe bose bafite umwanya, kabone n’iyo haba nta gikomeye bagiye kuganira, ariko nubona uwo wita inshuti agusura cyangwa akaguhamagara gusa igihe hari icyo agiye kugusaba wamara kukimukemurira ugaheruka ubwo, hari amahirwe menshi ko iyo nshuti ikuryarya.

Avuga izindi nshuti ze nabi

Nubona inshuti yawe ikuganiriza ku zindi nshuti mushobora kuba muhuriyeho cyangwa mudahuriyeho izivuga nabi, uzagire amakenga kuko nawe bishoboka cyane ko iyo ari kumwe nabo nawe ari uko akuvuga.

Agucira urubanza

Bibaho ko igihe wakoze ikosa inshuti yawe igukosora, ariko mu gihe izahora yumva ko ikintu cyose kibi cyabaye gishobora kuba cyatewe nawe kandi ikabikora mu buryo butari ubwo kugufasha gushaka igisubizo, bigaragaza ko iyo atari inshuti ya nyayo kuko inshuti zirangwa no gushyigikirana mu byiza no mu bibazo, ikakuba hafi.

Ikunda kukujora igihe muri kumwe n’abandi

Kuki wambaye iyo myenda narakubwiye ko itakubera ? kuki kuki? ….Igihe uwo wita inshuti, azakubaza ikibazo nk’iki cyangwa kijya gusa nk’iki muri mu bandi akabikora ubona atari ugutebya, hari amahirwe menshi ko uwo muntu mu bucuti bwanyu akuryarya.

Ntagusangiza ubuzima bwe bwite

Mu buzima buri wese agira amabanga ye yumva atabwira umuntu uwari we wese, ariko igihe uzasubiza amaso inyuma ugasanga utazi aho inshuti yawe yavukiye, umubare w’abana bavukana cyangwa niba afite ababyeyi bombi, kuko atabikubwiye hari amahirwe menshi ko uwo muntu atari inshuti kandi atifuza ko umenya byinshi mu buzima bwe.

Akugirira ishyari

Ku nshuti nyazo ibyishimo by’umwe ni byo by’undi, n’ibyiza bagezeho barabisangira kandi buri wese akumva anyuzwe.

Mu gihe uwo wita inshuti, ubona buri gihe iyo umubwiye ko hari icyiza wagezeho abifata ukundi cyangwa ntakwereke ibyishimo bimuteye, ukabona ahubwo arakwereka ko icyo wagezeho ntacyo kivuze, ko uri kubikabiriza, hari amahirwe menshi ko uwo umuntu atari inshuti ya nyayo.

Aragutenguha igihe umukeneye

Inshuti nyayo ikuba hafi no mu gihe rukomeye ititaye ko nayo bishobora kuyigiraho ingaruka cyane cyane iyo ari ibyago nawe utikururiye ariko mu gihe uzabona inshuti ufite iyo ugeze mu byago ikwitaza, byashira igashaka uburyo ibyutsa ubucuti bwanyu, amahirwe menshi ni uko iyo nshuti ikubeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter