Search
Close this search box.

Inzozi z’urubyiruko rwifuza kuvamo abakinnyi bakomeye mu magare

whatsapp image 2023 02 20 at 11.42.03

Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare ryatangiye mu Rwanda, ari nako rirushaho gusembura inzozi z’ikiragano gishya muri uyu mukino umaze gukundwa na benshi.

Ni umukino umaze kugaragaza ko ari umwihariko ku ryubyiruko, kuko ku munsi waryo wa mbere ryegukanywe na Ethan Vernon w’imyaka 22, ukinira Team Soudal-QuickStep, Mugisha Moïse w’imyaka 25 wabaye umunyarwanda wa mbere witwaye neza, agakurikirwa na Masengesho Vainqueur w’imyaka 21 wamuje inyuma.

Agace ka mbere k’iri siganwa kasorejwe i Rwamagana, iwabo w’abakinnyi bakomeye nka Ruhumuriza Abraham, Adrien Niyonshuti, Areruya Joseph n’abandi.

Mu gihe abakinnyi babirambyemo bakomeje guhatana, abakinnyi b’ahazaza nabo bakomeje gukuza impano zano.

Niyonkuru Emmanuel w’imyaka 18, akinira Kayonza Young Stars.

Avuga ko akunda umukino w’amagare ku rwego rukomeye, ku buryo yifuza kuzavamo umukinnnyi wegukana amarushanwa akomeye.

Yagize ati “Ni umukino navutse nkunda, ba Areruya (Joseph) dutuye muri quartier imwe, ni umukino ufasha mu bintu byinshi umuntu akagira ubuzima bwiza, umuntu akaba yajya ku rwego rushimishije akaba yanatwara na Tour de France.”

Ni inzozi Niyonkuru avuga ko akomeje guharanira, akora imyitozo myinshi ikwiye kandi agahora azirikana intego ze.

Umutesi Elyse w’imyaka 19 w’i Rwamagana, we akina muri Les Amis Sportifs.Avuga ko yatangiye kwitabira amarushanwa atandukanye y’amagare, ku buryo yizeye ko mu minsi iri imbere azaba ahatana ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Naturutse mu rugo nifuza kuza kureba bagenzi banjye aho bageze, kuko ndabikunda cyane, nkaba numva nanjye nazagera ku rwego rwabo.”

“Ndimo kwitoza cyane, ndabikunda cyane ntabwo nabireka, mba numva bindimo kuba nagera ku rwego rwabo.”

Amaze gukina amarushanwa arimo Gisagara Race, Musanze Race, Nyanza Race n’andi atandukanye mu mujyi wa Kigali.

Ni kimwe na Niyingenera w’imyaka 17, ukinira Les Amis Sportifs. Avuga ko akunda umukino w’amagare ku rwego rwo hejuru.

Ahamya ko amaze kumva neza ko bimusaba gukoresha imbaraga nyinshi, agaharanira kugera ku nzozi, ze kandi nta we ushobora ku muhagarika.

Ati “Igare ndarikunda, ni ugukora imyitozo n’umutima wanjye wose, kandi mfite imbaraga, ndaniyizeye.”

Ni kimwe na Nshimirimana Albertine w’imyaka 17, ari na we muto mu bagize iyi kipe.

Avuiga ko ibanga ryo kugera ku ntego ze riri mu gukora imyitozo myinshi muri uyu mukino w’amagare, kuko uretse kuba utanga intsinzi mu mafaranga, ari siporo ituma umuntu agira ubuzima bwiza.

Yakomeje ati “Mbikora mbikunze ngo numve nshimisha ubuzima bwanjye, ariko n’amarushanwa akomeye nifuza kuiyatsinda.”

Irushanwa rya Tour du rwanda 2023 rizamara icyumweru kimwe, rizenguruka mu duce dutangukanye tw’igihugu.

Abakinnyi bazasiganwa mu ntera y’ibilometero 1,129.9, mu gihe cy’iminsi umunani.

whatsapp image 2023 02 19 at 11.29.27 2

whatsapp image 2023 02 19 at 11.29.29

whatsapp image 2023 02 20 at 09.20.55
whatsapp image 2023 02 20 at 11.42.03 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter