Abenshi bamaze kumenya ko 80% by’abantu bari mu mirimo yose ifite aho ihuriye na Tour du Rwanda 2023, ari urubyiruko aho abakoramo basabwa ubwitange n’imbaraga nyinshi haba ku ruhandwe rw’abakinnyi cyangwa se abandi bakunze kurenzwa ingohe ariko bagira uruhare rugaragara mu migendekere myiza y’iri rushanwa.
Uru rubyiruko rukora akazi gahambaye mu gutegura iri rushanwa, abenshi muri rwo bafite inzozi zikomeye zirimo no kwizera ko ubunararibonye babonera muri ryo, buzabafasha bukabambutsa ku buryo mu myaka iri imbere bashobora kuzaba ari bamwe mu biyambazwa mu itegurwa ry’amasiganwa y’amagare akomeye ku gasongero k’isi.
Aha baba bavugamo amasiganwa azwi cyane nka Tour de France, LaVuelta ryo muri Espagne ndetse na Giro d’Italia.
Uru rubyiruko ntirufata Tour du Rwanda nk’irushanwa gusa ahubwo bayibona nk’amahirwe yo kuba bamenyana n’abantu b’abahanga ndetse n’abanyamwuga muri uru ruganda rw’iyi siporo imaze kwigarurira imitima ya benshi.
Uru rubyiruko rufite izi nzozi usanga akenshi ari rwo ruba ruri inyuma y’ibikorwa by’ubukanishi bw’amagare, abakozi bagenda batanga ubufasha butandukanye, abanyamakuru ndetse n’abakorerabushake batanga umusanzu wabo mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’irushanwa.
Munyaneza Bertin ni umwe muri urwo rubyiruko aho amaze imyaka itari mike akorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY).
Afite inzozi zirenze gukora muri Tour du Rwanda gusa akaba yizeye kuzatera intambwe irenze iyo.
Ni umusore w’umunyamurava ufite inzozi zo kuba igihe kizagera agakora muri Tour de France, irushanwa ry’ikimenyabose ku isi yose, Munyaneza akaba yizeye ko azabigeraho abikesheje ubunararibonye ndetse no kuba abasha guhura n’inzobere muri uwo mukino kubera Tour du Rwanda.
Si we wenyine ufite izo nzozi kuko hari benshi bakorana mu kazi ke, bose bakaba bizeye ko bazakomeza kuzamura urwego rwabo babinyujije muri Tour du Rwanda; bikaba byabahesha amahirwe yo kwiyambazwa mu yandi marushanwa akomeye ku isi.
Batekereza ibyo kuba baba abayobozi b’amakipe, abatoza, abakozi, abategura amarushanwa cyangwa indi mirimo yose ifite aho ihurira n’igare. Kuri uru rubyiruko, Tour du Rwanda ntibayifata nk’akazi, ahubwo bayibona nk’ikiraro kizabambutsa bakabasha gusingira ahazaza heza.
Munyaneza yagize ati “icyo dushaka gukora muri Tour du Rwanda ni ukwagura imbibi zacu tubikesheje kumenyana n’abantu batandukanye tuba twahuriye hano.” Yitsamo agira ati “nifuza kuzakora muri Tour de France, LaVuelta na Giro d’Italia.” Ibyo afata nko gukura kuri we.
Uru rubyiruko rufite icyizere aho baterwa umwete n’abandi Banyafurika bagiye babasha kwandikisha amazina yabo ku ruhando mpuzamahanga muri uyu mukino.
Twahera ku bagiye baboneka muri Tour de France no mu mikino ya Olympics; bakizera ko nta kabuza umurava wabo no kwihangana bagakomeza umutsi, bizababashisha kwesa imihigo bagakabya inzozi zabo.