Search
Close this search box.

Ni iki cyatuma umenya ko ariwe musore wategereje ubuzima bwawe bwose?

laugh together 22fotfmag02

Gufata icyemezo cya nyuma cy’uko umusore mukundana ari we wifuzaga ko yazakubera umugabo guhera mu buto biragoranye kuko wenda uyu munsi wumva unyuzwe n’ibyo yagukoreye ukumva igisubizo ari yego ariko ejo byasubira irudubi ukumva wahisemo nabi.

Ibi byiyumviro birushaho gukura no kugushyira mu rujijo, iyo ubona urungano rwawe rutangiye gushaka abagabo ndetse bamwe muri bo bagatangira no kugira abana.

Ni ibintu bituma wibaza niba koko uwo muri kumwe ari we wifuza kuzanyurana na we mu buzima bagenzi bawe bagutanze.

Kura yifashishije urubuga Herway.net yaguteguriye ibintu 11 bishobora gufasha umukobwa kumenya niba koko umusore bakundana ari we ukwiye kuba umugabo we cyangwa agahindura umuvuno.

Aragushyigikira

Atitaye ku buryo inzozi zawe zidashobokamo ndetse zisa n’izigoranye kuzigeraho, umusore mukundana niba ari we wari utegereje azagufasha kuzigeraho nubwo byamusaba ibigoye.

Mu gihe wicaye mu rugo usubira mu masomo cyangwa ukora akazi igihe muri kumwe azagufasha mu byo ashoboye kugira ngo ibyo urimo bigende neza. Mu gihe mutari kumwe ukaba wamubwiye ibyo urimo azakubwira amagambo yo kugusubizamo imbaraga mu gihe wowe wabonaga bigeze aho bidashoboka.

Arakumva

Kuba umusore mukundana akumva si ukuvuga ko ibyo umubwiye yikiriza cyangwa akazunguza umutwe. Umusore ukumva ni uwumva ibibazo ufite mu gihe abandi bari kugucira urubanza kuko wenda ushobora kuba wabyiteye. Niba ari we wari utegereje koko azagufasha gushaka ibisubizo by’ikibazo urimo.

Arakwizera

Ikizakubwira ko umusore mukundana ari we wari utegereje ni uko igihe umubwiye ko wasohokanye n’inshuti zawe zisanzwe atazabitindaho ndetse ntarengeho ngo ajye kubaza niba koko ari bo muri kumwe.

Ibyiyumviro by’uko uwo mukundana adahangayika nibyo buri mukobwa wese akeneye kugira ngo amenye ko umusore bari kumwe ari we yari ategereje.

Uramukumbura iyo mutari kumwe

Rimwe na rimwe uzamara umwanya munini muri gahunda zijyanye n’ubuzima bwawe bwite n’akazi, ku buryo uzabona bisa nk’aho kubonera umukunzi wawe umwanya bigoranye.

Ibi birasanzwe kandi niba ufite umukunzi wumvikana azabyumva ko atari ikosa ryawe nta ngorane, gusa mu gihe ibi byose bizaba ariko ukumva nta rukumbuzi umufitiye bishobora kuba ikimenyetso cy’uko uri aho utagakwiye kuba uri.

Iyo hagize ikintu kiba ni we wa mbere umenyesha

Buri kimwe kibaye mu buzima bwawe, umukunzi wawe agomba kukumva, iyo ikibaye ari kibi ni we ubwira bwa mbere kuko uba uziko ari bugufashe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Iyo ari igishimishije kibaye ni we wa mbere ubwira kuko wumva ko nta wundi wagakwiye gusangiza ibyishimo byawe mbere ye.

Gusa niba ujya wisanga wabwiye undi muntu ikintu cy’ingenzi gishya cyabaye mu buzima bwawe mbere y’umusore mukundana ni ikimenyetso cy’uko hari uburyo utaramubonamo nk’uw’ibihe byose kuri wowe.

Ibyishimo byawe ni byo bye

Niba utishimye, nawe ntazishima. Umusore mukundana niba ari we wari utegereje azagufasha mu buryo bushoboka bwose kugira ngo wishime igihe abona ko wababaye n’ubwo yaba ntaho ahuriye n’icyakurakaje. Ibi azabikora kuko na we yumva ko nta mutuzo afite igihe ubabaye.

Ni umunyakuri

Niba utaberewe n’ikanzu nshya waguze, azakubwiza ukuri ariko atagambiriye kukubabaza ahubwo kuko yanze ko ugaragara nabi mu bandi kandi uri uw’agaciro kuri we.

Umusore uteye gutya kandi ntazatinya kukubwiza ukuri mu byo umubajije kabone n’ubwo yaba aziko ushobora kutabyakira neza.

Ni umukunzi akaba n’inshuti magara

Hanze y’ubuzima bwanyu nk’abakundana, umusore muri kumwe niba ari we wari utegereje azakugaragarira nk’inshuti isanzwe ku buryo rimwe na rimwe uzisanga muri kugirana ibiganiro wita ko bisekeje bisanzwe biba hagati y’inshuti magara zakuranye.

 Arakwihanganira

Mu gihe hari icyo wumva udashaka gukora, kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba wumva utiteguye, kuba utabikunze cyangwa kuba nta nyungu ubibonamo, azakwihanganira yirinde kuguhatiriza kugeza igihe wowe uzabona ko bikenewe cyangwa birangire mwemeranyije ko bitari ngombwa.

Aragutungura

Umusore ugukunda bya nyabyo ashyira imbaraga mu gukora ibikorwa azi neza ko bigushimisha ariko akabikora mu buryo utari witeze agamije ku gutungura; ibi ashobora kubikora aguha impano, akunyuraho ku kazi cyangwa ku ishuri ngo mutahane, agutumira ngo musangire mu buryo mutari mwateguye n’ibindi byinshi wowe utari uziko biri bube.

Wumva hari uburyo muhuza cyane

Umusore muri kumwe ushobora kubona muhuza bidasanzwe yaba ari mu buryo mutekerezamo gukora ibintu runaka, uko mubona ibintu n’icyo mubona gikwiye gukorwa.

laugh together 22fotfmag02

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter