Burya ngo gushaka ni ugushobora ndetse gutsindwa ni kimwe mu bigize urugendo rugana ku ntsinzi. Uyu munsi biranga ejo bigakunda kuko bidasobanuye ko gutsindwa ari iherezo ry’urugendo.
Umutima wo kudacika intege ujyana no kwigobotora intekerezo z’uko hari imirimo igenewe abakobwa n’igenewe abahungu kuko ikibazo cyakabaye ubushobozi budatuma umurimo runaka ukorwa aho kuba igitsina runaka.
Ibi biri no muri gahunda ya Leta y’u Rwanda ishyira imbere kuko irangamiye iterambere rigizwemo uruhare n’abaturage bose ntawe uhejwe kuko byagaragaye ko yaba umugore ndetse n’umugabo bose bafite ubushobozi bwo guteza imbere igihugu.
Ni gahunda yashyizwemo imbaraga mu buryo bwo kugabanya icyuho kiri hagati y’umugore n’umugabo ku bijyanye n’imishahara ndetse binyuze mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu mirimo yose.
Ayo ni amahirwe Yankurije Emmeline yafatiranye yiyemeza gushaka uruhushya rwo gutwara moto, kuri ubu atwara abagenzi kuri moto kandi abikora neza nubwo yabanje gucibwa intege n’abantu bavugaga ko ari iby’abagabo.
Iyo akuganirije urugendo rwe wumva bisa n’ibitangaza kuko nubwo atwara moto atagize amahirwe yo kwiga mu ishuri ibibazo byiyongereye ku kubyara akiri muto.
Uyu mukobwa ngo yatangiye kwiga gutwara iki kinyabiziga mu 2019, gusa ngo yajyaga gukora agatsindwa ariko ntacike intege kuko yari azi icyo ashaka kandi yagombaga kukigeraho uko byagombaga kugenda kose.
Nyuma y’ibiganiro Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe yari amaze kugirana n’urubyiruko mu mpera z’iki cyumweru ku kugira uruhare mu guteza imbere igihugu, kuko Yankurije nawe yari yabyitabiriye nagize amahirwe yo kumuganiriza ambwira ko urugendo rwe rutari rworoshye.
Ati “Narakomeje ndahangana, nakora nkongera ngatsindwa nyuma ejo bundi muri Kanama 2022 ku nshuro ya kane ndatsinda. Ubwo izo nshuro zose nazikoze ndi gushaka uruhushya rwa burundu, urw’agateganyo rwo narukoreye inshuro eshanu.”
Yakomeje agira ati “Impamvu mu gushaka uruhushya rw’agateganyo natsindwaga kenshi ni uko ntabashije kwiga amashuri menshi kuko ntari nzi gusoma cyane. Ariko kuba ntarize ntibyanshiye intege narakomeje ubu mfite uruhushya (permit) rwanjye.”
Kugira ngo wumve ko uyu mukobwa yari afite gahunda akigira ku byamubayeho bikamuha gukora ashishikaye, akibona uruhushya rwa burundu yahise yigira inama yo kwaka inguzanyo ya moto akazajya ayishyura make make.
Ati “Nubwo ndikuyishyura nizeye ko nzayirangiza ikaba iyanjye. Mbere nabaga mu nzu iciriritse ariko ubu amateka yarahindutse. Kuri ubu ndikwiga no gutwara imodoka kuko nabonye ko byose bishoboka.”
Ngo ntabona impamvu abana b’abakobwa batinya gutwara moto kandi ari byiza ndetse bishobora no gutunga ubikora.
Ati “Kandi ni ikintu cyoroshye. Njya nitangaho urugero kuko nize ntawe umpa icyizere ariko nihaye intego ndayibona. Sinumva impamvu umukobwa wize yicara iwabo ngo yabuze akazi. Abakobwa barashoboye nibahaguruke bashabike.”
Uyu mukobwa avuga ko umuhigo wo kuzigisha umwana we amashuri yose azashobora mu buryo bwo kugera ku mahirwe yabuze bitewe n’uko we atize. Agakomeza agira inama abakobwa babyaye ko nyuma y’ibyo byose ubuzima bukomeza, “ndi urugero rwiza rw’ibyashobotse.”
U Rwanda rushishikariye guhanga imirimo ku rubyiruko ku rugero rwo hejuru kuka mu 2017 rwiyemeje ko 2024 izarangira byibura hahanzwe igera kuri miliyoni 1.5, kuri ubu irenga ibihumbi 77 irimo ibihumbi 65 ku rubyiruko imaze guhangwa.