Search
Close this search box.

Abo abasiganwa bakesha intsinzi muri Tour du Rwanda (Video)

0p6a9127 3

Mu cyumweru cya Tour du Rwanda, ibyishimo byari byose mu bice bitandukanye by’igihugu kuko abaturarwanda bongeye kubona umukino bakunda, bagashyigikira abasiganwa bahatanaga buri wese ashaka intsinzi.

Kugera kuri iyo ntsinzi, bigirwamo uruhare n’abantu benshi. Guhera ku mbaraga z’umukinnyi uterera imisozi y’urwa Gasabo nta kuruhuka, agakata mu mirambi no mu makosori yo hirya no hino, yewe rimwe na rimwe akisanga yakoze impanuka ishobora gusiga ubuzima bwe mu kaga.

Ugeze ku murongo bwa mbere, ibyishimo biba ari byose urebye n’imbaraga aba yakoresheje. Gusa hari abandi bantu baba bari inyuma ye bamufasha kwegukana umwenda runaka, ariko ababamenya ni bake.

Bamwe muri bo ni abakanishi. Kugira ngo umukinnyi asiganwe neza, ni uko aba afite igare ryiza kandi ridafite ikibazo.

Umwe muri bo ni Rafiki Jean de Dieu wamaze igihe kinini ari umukinnyi w’amagare, ariko ahagaritse gukina akinjira mu bukanishi bwayo.

Yaganiriye na Kura, asobanura uko yinjiye muri uyu mwuga, anavuga n’amahirwe abakiri bato bafite mu mukino w’amagare.

0p6a9082 1
0p6a9127 2
0p6a9170
0p6a9355 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter