Search
Close this search box.

Inama za Karasira ukanika amagare, ku rubyiruko rwifuza kubyaza umusaruro impano

0p6a9277 2

Mu myaka yashize byari inzozi kuri benshi, kumva ko umuntu yatungwa n’umukino runaka nyamara uko iminsi ishira, bigenda bihinduka bigendanye n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Kuri ubu birashoboka ko watungwa n’igare kuri uyu munsi wa none mu gihe ubiharaniye kandi ubikunze, cyane ko kuri uyu munsi umukino w’amagare umaze gutera intambwe ishimishije mu Rwanda ndetse hagenda hagaragara abo gufatirwaho ikitegererezo muri uyu mwuga, ukurikije n’imyaka yatambutse.

Niba uri umwe mu bashidikanya ko igare rishobora kugutunga mu gihe ugifite imbaraga ndetse na nyuma yaho, Karasira Théoneste yakubera urugero rwiza, utunzwe na ryo mu gihe cy’imyaka 14.

Mu cyumweru gishize ubwo Tour de Rwanda 2023 yabaga, KURA yabashije kuganira na bamwe mu bahoze bakina umukino w’amagare ndetse n’umusaruro bari gutanga muri iri rushanwa rimaze gukundwa n’abatari bake mu Rwanda.

Karasira Théoneste ni umugabo wabaye mu mukino w’amagare imyaka umunani, ndetse na nyuma y’uko igihe cye kirangiye, ntibyamukundiye ko areberera kure ibijyanye n’amagare kuko yabaye umukanishi wayo.

Mu kiganiro twagiranye na Karasira Théoneste, yavuze ko kugira ngo ubashe kuba utunzwe n’ikintu kandi kikugirira akamaro, ni ukuba ubikunze, kuko hari igihe bisaba imbaraga no kwihanga, igisigaye kigusunika ari urukundo ufiteye icyo kintu.

Ati“Umukino w’amagare usaba imbaraga nyinshi cyane, iyo ubonye igihe cyawe kigeze, aho kugira ngo ujye ku ruhande ushaka uburyo wakomeza gufasha bagenzi bawe.”

“Maze imyaka itandatu muri uyu mwuga w’ubukanishi nkora muri irushanwa rya Tour de Rwanda ndetse n’andi marushanwa asanzwe n’amagare y’abantu basanzwe. Igare ni ko kazi kanjye, rira ntunze n’umuryango wanjye.”

Karasira umaze gukora mu byiciro bitatu bya Tour de Rwanda, ahamya ko akazi k’ubukanisha nako kagira abahanga bako ndetse umuntu ugakora akwiye guhora yiteze kwiga ibintu bishya, cyane ko nabo bahura n’abandi b’abahanga babigisha byinshi mu bijyanye no gukanika amagare mu gihe cy’amarushanwa baturutse hanze y’igihugu.

0p6a9277 2
Yabanje kuba umukinnyi w’amagare none ubu ni umukanishi wayo
0p6a9127 2
Amaze gukora muri Tour du Rwanda imyaka itatu
0p6a9340 2 2
Yakuze akunda amagare, bituma aguma gukora umwuga ujyanye nayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter