Search
Close this search box.

Yahinyuje abasuzugura abakobwa: Urugendo rwa ‘bouncer’ Munyana

153a0754 scaled

Nta gushidikanya ko iyo benshi bumvise ijambo ‘bouncers’ mu ntekerezo zabo hazamo abasore b’ibigango bakunze guhabwa akazi ko kurinda ibyamamare mu bitaramo bitandukanye, utubari n’ahandi hahurira abantu benshi! Biragoye ko hari uwakubwira ko mu bitekerezo bye iyo yumvise aka kazi hahita haza umwana w’umukobwa uri ku cyombo.

Munyana Arlette ni umwe mu bana b’abakobwa biyemeje guhindura abakibona aka kazi nk’aka basore, bakumva ko nta w’igitsina gore wakabasha.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu irushanwa ry’amagare ryo kuzenguruka Igihugu, Tour du Rwanda kuko ari umwe mu bari bahawe akazi ko gucunga umutekano.

Akazi ke ka buri munsi Munyana agakorera mu kigo cya King’s Horse, gitanga serivisi zo gucunga umutekano haba mu bitaramo, ahabereye imikino itandukanye n’ahandi.

Iyo muganira, Munyana akubwira ko nubwo yateye intambwe akinjira muri aka kazi bitari byoroshye kuko hari benshi bakibona ko hari imirimo runaka itaragenewe abakobwa.

Ati “Ni akazi gasaba kwihangana cyane ko ibi atari ibintu abakobwa bakora cyane. Kubyinjiramo rero uri umukobwa ntabwo ari ibintu byoroshye biratugora.”

Avuga ko kuri we kuba yaragiwe icyizere agahabwa akazi muri Tour du Rwanda ari ibintu bidasanzwe.


Ati “Ndaboneraho gushimira ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, abategura irushanwa barakoze kutugirira icyizere nk’abakobwa kuko biragoye kuba umwana w’umukobwa yabijyamo hari benshi baba batabyumva neza.”

Mu mbogamizi avuga ko ahura nazo harimo no kuba hari abamugora igihe ari mu kazi ke kuko ari umukobwa bakanga kumva amabwiriza abahaye.

Ati “Ntabwo Abanyarwanda barumva ko umwana w’umukobwa ashobora gukora aka kazi k’umutekano. Hari igihe nk’umuntu aza ari umusore akumva akurusha imbaraga kuko uri umukobwa.”

Kuri we ngo ibanga ku bana b’abakobwa bacyitinya “ni ukumenya ko akazi kose iyo ugashyizeho umutima ugashobora, icya mbere ni ugushira ubwoba ukagashyiramo n’ubushake.”

Munyana yemeza ko aka kazi hari byinshi kamaze kumugezaho ariko icyo aha agaciro kurenza ibindi ari inshuti kamuzaniye n’abantu bashya benshi yabashije kumenya ku buryo bashobora kumubera umuryango ugana ku yandi mahirwe.

153a0754 scaled 1

Munyana ni umwe mu bakobwa bake batinyutse batangira gukora akazi ko kuba ‘bouncer’

153a0763 scaled 1
Munyana ni umwe mu bashinzwe umutekano bakoze muri Tour du Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter