Muri Kanama 2018 ubwo Perezida Kagame yasozaga Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 11 i Gabiro ho mu Karere ka Gatsibo, yagarutse ku kintu gikunze kugora urubyiruko, cyo gufata umwanzuro wo kujya mu gisirikare.
Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko ajya atangazwa n’abantu batinya kujya mu gisirikare, bumva ko ari umwuga ugoye kandi urimo ibyago.
Icyo gihe yagize ati “Abantu baratinya ngo iyo ugiye mu gisirikare ushobora gupfa, ngo uraraswa ugapfa, ariko se upfa atarashwe we, ko abantu bapfa buri munsi ? Urupfu ntaho ruba kurusha ahandi, hose uraruhasanga.Icyo utinya muri ibyo uragisanga aho wahungiye.Iyo watinye ku rugamba ugisanga aho wahungiye.”
Biteye ishema kuri ubu uburyo urubyiruko rwinshi rwitabira umwuga w’igisirikare mu Rwanda ariko by’umwihariko abakobwa, bakomeje kwiyongera umunsi ku munsi.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zateye intambwe ishimishije mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku buryo bitakiri igitangaza kubona umwana w’umukobwa ku rugamba, ku burinzi n’izindi nshingano zose za gisirikare.
Mu buzima ikintu kigora ni ugufata umwanzuro cyane cyane umwanzuro wo gukora ibyo benshi batinya, nko kwiyemeza kuba umwe mu barinda igihugu.
Sous Lieutenant Aline Gahongayire, yaganiriye na KURA mu mpera z’umwaka ushize tariki 4 Ugushyingo 2022, ubwo we na bagenzi be 568 basozaga amasomo abagira Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda.
Ni icyiciro cyari gisoje kirimo abasore 515 n’abakobwa 53, barimo abari bamaze imyaka ine mu masomo n’abari bamaze umwaka umwe.
Gahongayire yavuze ko yishimiye kuba ahawe umwanya wo gukorera gihugu by’umwihariko mu gisirikare.
Ati “Ikintu cya mbere nk’umukobwa w’Umunyarwandakazi kandi ugiye gukorera igihugu mu mwuga w’igisirikare, ni ugukunda igihugu cyanjye. Ikindi ni ukumva ko ibyo igihugu cyagezeho bitagomba gusubira inyuma harimo no kurinda ubusugire bwacyo no kurinda abanyarwanda.”
Uyu mukobwa yagarutse ku cyatumye ajya mu gisirikare, nubwo benshi bavugaga ko ari umwuga ugoye.
Ati “Ikintu cyanteye umuhate wo kujya mu gisirikare, ni uko nakuze numva nzaba umusirikare. Nakuze kandi numva ngomba gukorera igihugu cyanjye binyuze mu gisirikare.”
Yavuze ko nta mukobwa ukwiriye kwitinya yumva ko igisirikare ari umwuga w’abagabo, agaragaza ko nta kigoye kirimo mu gihe umuntu afite ubushake.
Ati “Ikintu nabwira abakobwa bagenzi banjye batinya kujya mu gisirikare, ni uko igisirikare ari umwuga mwiza, ikindi cya kabiri ni ugukunda igihugu cyabo kandi ahari umutima ushaka, ubushobozi buraboneka.”