Search
Close this search box.

Amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo bari mu buhanzi

Muri iyi Si idahwema guhinduka umunsi ku wundi, aho guhanga udushya byahindutse ipfundo ry’urugendo rw’izo mpinduka. Ba rwiyemezamirimo bari mu ruganda rw’ubuhanzi nibo baza imbere iyo uvuze iki cyiciro aho bahindura ibitekerezo mo ibifatika.

Uru rwego rurimo amahiwe menshi cyane, atanga iby’ibanze kuri ba rwiyemezamirimo bafite inzozi kandi bakorana ubuhanga n’ubushake kugira ngo bakabye izo nzozi.

Iyi nkuru igiye kugaruka mu mahirwe ahari ubu ashobora kubyazwa umusaruro.

Global Cultural Relations Programme 2024
Iyi ni gahunda yashyiriweho abantu baba bifuza kwiyongerera ubumenyi cyangwa kunguka bishya mu rundi rwego rutandukanye n’urwo bakoramo. Aha wabifata nk’umuganga ushaka ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyangwa se ubukungu yewe n’ubuhanzi. Ese waba wifuza guhura n’inararibonye zo mu zindi nzego ku buryo bwahuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibibazo bihari?

Global Cultural Relations Programme [GCRP], ni gahunda yihariye ifite umwihariko aho abantu baturutse mu nzego zinyuranye hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kumenyana no kubaka imikoranire ifatika. Icyiciro cya 2024 cya GCRP, gifunguriye abari mu ruganda rw’ubuhanzi bose.

Ushobora gusaba kuba umwe mu banyamahirwe bazavoma ubumenyi muri iyi gahunda, ahantu ushobora kuzamenyana n’abaturutse mu bihugu binyuranye.

Muri uyu mwaka, GCRP izabera mu Mujyi wa Marrakech muri Morocco, hagati 25–28 Ugushyingo 2024. Gusaba kuzayitabira bizarangira saa sita z’ijoro tariki ya 14 Nyakanga 2024.

Ushobora kunyura aha mu gusaba: https://www.cultureinexternalrelations.eu/2024/06/14/apply-for-the-global-cultural-relations-programme-2024/

The SoCreative eLearning Programme for Creatives
Imirimo irenga irenga miliyoni 30 kuri ubu ibarirwa mu ruganda rw’ubuhanzi ku Isi yose. Uru rwego ni rumwe mu zimaze gutera imbere muri Afurika, kuva mu muziki, imideli, gufotora n’ibindi. Ese waba uri umwe witeguye kubyaza aya mahiwe umusauro?

Iyi SoCreative Program ni gahunda ishyirwa mu bikorwa na Kaminuza ya ALU ndetse na British Council, yashizweho kugirango ifashe ba rwiyemezamirimo mu ruganda rw’ubuhanzi no kubahuza no kubaka imikoranire ishobora kubageza kuri byinshi.

SoCreative eLearning Programme, izaba hagati ya 21 Nzeri na 31 Ukwakira 2024, ikazakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ubundi bw’imbonankubone. Kandi kuyitabira bikaba bidasaba ikiguzi.

Abazayitabira, nyuma bazahabwa impamyabushobozi igaragaza ibyo bagezeho n’ibyo bungutse. Kandi abazitwara neza bazagira amahirwe yo guhabwa ubufasha mu mishinga yabo, mu buryo bw’amahugurwa n’ubujyanama, gutyarizwa imishinga n’ibindi.

Ushobora kunyura aha usaba kuzayitabira, bikazarangirana na tariki ya 13 Nzeri 2024:https://aluexec.alueducation.com/socreative-program/?fbclid=PAZXh0bgNhZW0CMTEAAabRKwI1jtLS6cGu8_TrkelQCUpCsoD2MesdWdvrLumyrPib6gX_MG7gXyM_aem_nzT1PWxZMLJwrTXPEqhZ4g

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter