Mukwaya George ni umusore w’imyaka 29 warangije kaminuza, amaze imyaka irenga irindwi ashakisha akazi ariko amaso yaheze mu kirere. Afite CV imwe akoresha ahantu hose ashaka akazi ndetse aheruka kuyivugurura mu 2015.
Inyandiko igaragaza ubumenyi n’ubushobozi bwawe izwi nka ‘Curriculum Vitae’ cyangwa se ‘CV’ ni imwe mu zikunze gukenerwa cyane igihe umuntu ashaka akazi cyangwa andi mahirwe.
Kuba nta buryo buhuriweho ku Isi iyi nyandiko ikorwa ni kimwe mu bituma hari abagorwa no kuyikora, rimwe na rimwe ugasanga bashyizemo amakuru adahagije cyangwa se barengereye bashyiramo n’ibitari ngombwa bishobora no kumwimisha amahirwe yo kubona akazi washakaga.
Icy’ingenzi ukwiriye kumenya igihe ukora CV ni uko aba ariyo ifite ijambo ryo kuguhesha akazi cyangwa ikakakwimisha.
Igomba kuba ikubiyemo amakuru ajyanye n’akazi ushaka
Si byiza guhorana CV imwe ukoresha ahantu hose ugiye kwaka akazi, ahubwo buri hantu ushobora kuhakorera CV yaho bitewe n’ubwoko bw’akazi ushaka.
Iyi niyo mpamvu imirimo wagiye ukora iri muri CV igomba kuba ifitanye isano n’akazi uri kwaka uyu munsi.
Hari abantu usanga baranyuze mu mirimo myinshi itandukanye nyamara idafite n’aho ihuriye n’akazi uyu munsi bari gushaka. Kwerekana ayo mateka y’ahantu wanyuze nyamara hadafite aho hahuriye n’akazi ushaka bisa nk’imfabusa ndetse rimwe na rimwe bishobora kukwimisha amahirwe washakaga.
Irinde amakuru agaragaza ko ujarajara
Mu gihe ushyize muri CV yawe amakuru ashobora gutuma aho ushaka akazi bakubona nk’umuntu ujarajara cyangwa se udatinda mu kazi bishobora kukwimisha amahirwe washakaga.
Mu kwirinda ibi ntibivuze ko ukwiriye kubeshya cyangwa se ugatanga amakuru atariyo ahubwo aho bishoboka gerageza usobanure impamvu wavuye mu kazi runaka utagatinzemo wajya ahandi n’aho bikagenda uko. Mu gihe ibyo byabaye nta ruhare ubigizemo, aho ushaka akazi bazarushaho kukugirira icyizere.
Brenda Keza ni umukozi ushinzwe abakozi mu kigo kimwe cya leta. Yavuze ko iyo babonye CV y’umuntu igaragaza ko yagiye ahinduranya akazi bitabaha icyizere cy’uko n’ako ari gushaka azakarambamo.
Iterambere ry’ikigo riza imbere y’iryawe
Hari igihe iyo ukora CV bitewe n’akazi ushaka biba ngombwa ko ushyiramo amakuru ajyanye n’intego ufite mu buzima bwawe n’aho wifuza kugera.
Iyo CV ugiye gukora iri muri ubu buryo biba byiza kudashyira inyungu zawe bwite imbere kurenza iz’akazi n’itsinda mukorana.
Mu gihe wandika amakuru ajyanye n’intego ufite mu buzima bwawe ni byiza kuvuga ko “Uri umuntu uhora aharanira icyateza imbere ikigo akorera, abakozi bagenzi be ndetse nawe ku giti cyawe nk’umuntu”.
Kuri iyi ngingo, Dawson Rubanzacumu washinze akaba n’Umuyobozi wa Veggie Fresh Ltd, avuga ko iyo bakiriye CV, ikintu cya mbere bitaho ari ukureba niba uwo muntu ushaka akazi ashyize imbere iterambere rye bwite n’iry’ikigo n’abakozi bakorana.
Gerageza uyishyiremo amarangamutima
Nubwo CV ari inyandiko ikomeye, si ngombwa ko buri gihe iba yanditse mu buryo bukakaye ndetse irimo n’amagambo agoranye kumva.
CV ntigira ifoto, amajwi cyangwa amashusho, ku bw’ibyo ni ingenzi kuyandika mu buryo uzayisoma ashobora kumenya uwayanditse uwo ari we.
Niba uri kwandika ibijyanye n’icyerekezo n’intego zawe mu buzima, bikore mu buryo uyisoma yumva neza icyo washatse kuvuga ndetse rimwe na rimwe bikaba byazamura amarangamutima ye.
Ni byiza ko ugaragaza umusaruro wagiye utanga mu mirimo n’inshingano wabanjemo ndetse n’ibyo witeguye gukora mu gihe waba ubonye ako kazi. Ibi ubyandika mu magambo meza arimo ikinyabupfura kandi aryoheye amatwi.