Ni kenshi abantu tuvuga guteza imbere urubyiruko muri Afurika kugira ngo hubakwe iterambere rirambye, akenshi tuvuga uburyo ari ingenzi ku rubyiruko rw’Abanyafurika kubaka iterambere no kugeza uyu mugabane ku rundi rwego mu bijyanye n’ubuhinzi. Sherrie Silver asanga urubyiruko rwo mu cyaro rukwiye gushyirwa ku ruhembe muri uru rugendo.
Abarenga 60% b’urubyiruko mu Rwanda bakora ubuhinzi n’imirimo ibushamikiyeho nk’akazi kabo k’ibanze, ubuhinzi bufite amahirwe yo guhanga imirimo no kwinjiriza akayabo uyu mubare munini w’abaturage.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), bwerekanye ko ubuhinzi ari urwego rubumbatiye imirimo myinshi ku rubyiruko. Abarenga 50% b’urubyiruko mu byari by’u Rwanda bakora umwuga w’ubuhinzi gusa.
Ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (UNIFAD) gikorera ubuvugizi urubyiruko rwo mu bice by’icyaro, Sherrie Silver, avuga ko ari ingenzi ko mu ishoramari ryose rikorwa mu buhinzi muri Afurika hazirikanwa cyane n’urubyiruko rwo mu byaro.
Sherrie Silver yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) mu 2019. Ni umubyinnyi wabigize umwuga wakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi, akaba ari uwa mbere wahawe uyu mwanya muri IFAD.
Icyo gihe yasabye imiryango n’abantu batandukanye gushyira hamwe bagashora imari cyane mu rubyiruko rwo mu bice by’icyaro ndetse n’abaturage baho muri rusange.
Sherrie Silver aherutse kwitabira inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit). Yatangaje ko impamvu yafashe icyemezo cyo kuvuganira urubyiruko rwo mu cyaro ndetse n’uruhare rw’abanyafurika mu guteza imbere umugabane.
Yagize ati “Bigendanye n’imbogamizi zose turimo guhura nazo ku isi ndetse no mu rwego rw’ubuhinzi, ni aho urubyiruko rwa Afurika gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’ibura ry’ibiribwa dufite”.
Yakomeje avuga ko urubyiruko rufite icyo ari cyo cyose ngo rukemure ibi bibazo kandi ari inshingano zarwo zo guhanga udushya mu buhinzi, rugakoresha imari nkeya ariko hakaboneka ibiribwa byinshi.
Sherrie Silver yavuze ko impamvu yibanda by’umwihariko ku rubyiruko rwo mu cyaro ari ukugira ngo rubone amahirwe ahoraho yo kubona inkunga n’ishoramari rikenewe.
Ati “Bafite ibitekerezo, bafite intumbero. Nk’uko twabibonye muri aya marushanwa y’urubyiruko [Pitch Agrihack], bafite ibitekerezo, bafite udushya ariko ikibazo ni amafaranga by’umwihariko ku rubyiruko rwo mu cyaro, muri rusange ntabwo babasha kugera ku mari”.
Pitch Agrihack ni irushanwa ryahuje ba rwiyemezamirimo mu buhinzi 37 bo mu bihugu bya Afurika, batandatu batsinze bahembwe 45.000$ yo kuzamura imishinga yabo.
Silver yakoresheje aya marushanwa nk’urugero rwiza rwo kwerekana uko urubyiruko rufite ibitekerezo no guhanga udushya ndetse n’uko urwego rw’ubuhinzi rukeneye utwo dushya.
Ati “Nk’uko nabivuze bafite intumbero, bafite ibitekerezo ndetse n’udushya twinshi dukenewe. Dukeneye ko za guverinoma n’abikorera babyinjiramo cyane mu rwego rwo hejuru rushoboka”.
Yavuze ko udushya n’ibitekerezo by’urubyiruko bikomeje kuza bityo inzego z’abikorera na guverinoma bagomba gukora uruhare rwabo kugira ngo uru rubyiruko rubone ibyo rukeneye ndetse n’ubufasha rukeneye.
Ati “Kubera IFAD tujya mu baturage tugahura n’urubyiruko. Bigomba gukorwa byisumbuyeho na guverinoma n’abikorera, bagomba kugira uruhare mu kubwira uru rubyiruko rwo mu byaro ko aya mahirwe ahari ku bwabo”.
Yashimangiye ko urubyiruko rufite umukoro wo gukorera hamwe mu rwego rw’ubuhinzi no gukomeza kuvumbura udushya n’ibitekerezo byo kuruteza imbere.
Ati “Igikurikiyeho ku rubyiruko ni ugukomeza kuganira n’abantu bireba kugira ngo babone inkunga z’amafaranga, bagomba gukomeza guteza imbere ibitekerezo byabo kandi bakabibyaza umusaruro, kandi bakanamenyesha urundi rubyiruko amahirwe ahari”.
Sherrie Silver akigirwa Ambasaderi wa IFAD, na bwo yavuze ku kamaro ko gushora imari mu buhinzi aho yagize ati “Tekereza uko byagenda mu gihe guverinoma n’abaterankunga ku isi bashyira akayabo mu buhinzi no mu rubyiruko rwo mu byaro nk’uko babikora mu bikorwa by’ubutabazi”.
Silver akorera ubuvugizi urubyiruko rwo mu cyaro binyuze mu gukoresha izina n’ibigwi bye agahura n’urubyiruko hirya no hino ku Isi, akarufasha mu kwerekana inyungu iri mu gushora imari mu rubyiruko no mu baturage bo mu byaro binyuze mu buhinzi.