Twese turota kugira amasaziro meza no gusezera imirimo ikomeye kare. Bamwe barota kunywa ibinyobwa byiza basohokeye nko ku mucanga, ku mazi, ahantu hatuje, kure y’urusaku n’imvururu, nta muhangayiko.
Ese wigeze kwibona mu ishusho uzagira mu masaziro yawe? Ese ntiwigeze kwifuza ko yazaba meza atarangwamo ubukene no kwifuza ibyiza? Bisaba rero kubikorera guhera ubu. Gufata ikiruhuko cy’izabukuru hakiri kare ntibitangwa n’ibitekerezo gusa, ahubwo bisaba gukorera amafaranga, kubiharanira ndetse no kwirinda gusesagura umutungo.
Dore ibyo kuzirikana igihe wifuza kuzagira ikiruhuko cy’izabukuru kinejeje:
- Tegura ubwizigame buhagije hakiri kare
Bivugwa ko bikwiye gutegura izabukuru hakiri kare kugira ngo ikiruhuko cyaryo kitazarangwa no kwandavura. Birashoboka kuba warigeze kubyumva inshuro ibihumbi ariko birakwiye ko bisubirwamo.
Umuhanga w’umushakashatsi witwaga Albert Einstein yigeze gutangaza ko kuzigamira izabukuru bikorwa kare, inyungu ikagaragara nyuma. Ese turi bande bo kumuvuguruza?
Twavuga nka porogaramu ya Ejo Heza ifasha urubyiruko n’abakora imirimo runaka kuzigamira ahazaza habo bakiri bato.
Ejo Heza yafashije mu kuzamura ibikorwaremezo by’u Rwanda n’ibidukikije ndetse n’ishoramari ryiyongera ku rwego rwo hejuru.
Yafashije abaturage bakora imirimo yoroheje cyane cyane abatazi gusoma no kwandika, ibafasha kuzigama no gusobanukirwa agaciro ko guteganyiriza amasaziro yabo igihe bazaba batagishobora gukora cyane.
Niba utangiye kuzigama ibihumbi 20 Frw buri kwezi mu gihe ufite imyaka 25, bivuze ko ku myaka 55, uzaba wazigamye 39.478.565.45 Frw ashobora gukoreshwa mu mishinga yawe.
- Menya ibikumarira amafanga n’agaciro kabyo
Umunyarwenya witwa Richard Armor yigeze kuvuga ati “Amafaranga aravuga, ariko ayanjye iteka agenda nyareba.”
Ibyo birashoboka kuko abantu benshi ntibazi uburyo amafaranga yabo akoreshwamo mu gihe hari n’abatamenya ingano yayo bafite. Mbere yo kuzigamira ikiruhuko cy’izabukuru birakwiye gufata ingamba zo kudasesagura.
Iyo bavuze kugabanya gusesagura amafaranga mu buryo budakenewe ntibivuga kwiyima no kwirengagiza ibyiza.
Ibaze ko ukenera ikawa ya 4000 Frw buri munsi, ukwezi kukarangira ukoresheje hagati ya 100.000 Frw ya 120.000 Frw ku ikawa gusa! Birakwiye gusohora bike ukinjiza byinshi.
- Koresha make ku yo winjiza
Benshi babaho ubuzima badafitiye ubushobozi, aho usanga ukwezi gushira umuntu yarakoresheje amafaranga yose akorera agafata n’amadeni akitwa bihemu.
Bivugwa ko abantu babaho bishimye iyo baramutse bashoboye gukoresha amafaranga make ku yo binjiza. Hari byinshi byo guhindura nko kwirengagiza kurya muri ‘restaurant’ ukarya mu rugo, kugabanya gusohoka n’ibindi bimara amafaranga, ukayazigama.
- Shaka inzira nyinshi zikwinjiriza
Niba wifuza kuzagira ikiruhuko cy’izabukuru hakiri kare kandi cyiza, biragoye kubaho winjiriza mu kazi kamwe.
Iyo uganiriye n’abafashe ibiruhuko by’izabukuru bishimye, bavuga ko bafashijwe no kwinjiriza mu nzira zitandukanye aho kwishingikiriza ku kazi kamwe.
Bamwe bavuga ko hakoreshwa uburyo bwinjiza burimo kuzigama amafaranga kuri konti zibungukira, gukodesha imitungo itimukanwa, gushora imari mu bindi bikorwa, gukora imyuga itandukanye, gukora ubucuruzi bwa murandasi n’ibindi byinshi.
Bitewe n’umwanya wa buri umwe n’ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa bitandukanye icya rimwe, bivugwa ko bikwiye gukora akazi karenze kamwe.
- Ukeneye kuzigama angahe?
Nubwo kuzigama bikwiye, ariko ni ingenzi kumenya ingano y’amafaranga wazigama azagira umumaro ahazaza. Ni koko buri mafaranga wayazigama! Ariko se arahagije bitewe n’impamvu yatumye ufata uwo mwanzuro?
Ese ntuyazigama mu gitondo ukajya kuyabikuza cyangwa ntuzigama ibice bice? Ni ingenzi kumenya amafaranga uzajya uzigama n’umubare ntarengwa wayo kugira ngo intego yawe izagerweho.
- Ita ku buzima bwawe
Abanyarwanda bati “Amagara arasesekara ntayorwa!”. Abantu bamwe bahitamo kubika amafaranga bakorera batinya kuyakoresha, bikarangira babayeho nabi, bakayakoresha bivuza.
Kuzigamira ahazaza n’ibihe by’izabukuru ntibikwiye kubangamira umurimo wo kwita ku buzima bwawe kuko n’ubundi ntibishoboka kumenya igihe usigaje ku Isi.