Kuri ubu ikoranabuhanga rimaze kugaragaza ko ari iryo zingiro ry’iterambere ry’igihugu ndetse bigenda bigaragarira mu bihugu by’i Burayi aho bigeze byiteza imbere nyuma yo kumenya iryo banga kera na kare.
Byinshi byagiye bihinduka mu myaka yatambutse kuva aho ikoranabuhanga rifashe umwanya mu mibereho yacu ya buri munsi, aho kwihuta ku iterambere kwagarajwe no gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi, ubukerarugendo n’izindi.
Serivise z’ubuvuzi no kubona amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ni bimwe mu byagiye bigaragaramo imbogamizi mbere y’uko ikoranabuhanga rishyirwamo imbaraga mu gutanga iyi serivise, aho wasangaga umuntu ashobora kubura ubufasha bwihuse kubera ko ari kure y’ivuriro.
Ibi ni byo byabaye imbarutso kuri Aline Berabose yo gutangiza sosiyete ‘LUNA’ ifasha mu gutanga serivise z’ubuzima ku bari n’abategarugori mu buryo bworoshye hakoreshjwe ikoranabuhanga.
Mu kiganiro na KURA, Berabose yavuze ko nyuma yo gusanga umugore n’umukobwa bagorwa no kubona amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yahisemo gushyiraho uru rubuga ruzajya rubaha amakuru yose bakeneye.
Ati “ Mbona bigoye cyane cyane ku bakobwa kugira ngo babashe kugera kwa muganga ari nka serivise bakeneye zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, niba afite indwara cyangwa ari ikibazo kijyanye n’ubuzima usanga twitinya.”
Yakomeje avuga ko bitewe na sosiyete iri hanze itabasha kwakira neza imyororokere y’umwana w’umukobwa, usanga bamwe babura uwo babaza ibyo bafitiye amatsiko.
Berabose avuga ko urubuga rwa LUNA rufasha guhuza abantu bafite ibibazo bahuje bagasangizanya ibitekerezo biturutse ku bandi babinyuzemo ndetse hakaba hari n’abaganga bagenda babafasha mu gusobanurirwa byimbitse ku bijyanye n’imyororokere.
Ati “ Twagiye dukoramo uduce tumeze nk’ibyumba umuntu ashobora kwinjiramo akaba yahura n’abandi, niba uri umubyeyi ari ubwa mbere ubyaye ushaka kumenya konsa bigenda gute, uko abandi babikora winjira muri icyo cyumba ugahura n’abandi aho baba bari hose.”
Uru rubuga rwa LUNA rufite ibyumba bigiye bifite amakuru atandukanye harimo ajyanye n’imyororokere, imihango n’ibindi ndetse buri cyumba bitewe n’ibyo kivugaho haba hari umuganga ubizobereye uri hafi kugirango arusheho gusobanukirwa.
Berabose avuga ko uru rubuga rwafashije abantu mu kugabanya igendo zakorwaga mu gihe hakenewe amakuru ya muganga bitewe n’ikibazo afite ndetse ashobora kugusuzumira aho uri mu rugo kuri telefone.