
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Tumba, bakomeje kugaragaza ko igihugu cyitapfushije ubusa imari cyashoye mu mashuro menshi hirya no hino mu gihugu.
Ni amashuri yashyizweho agamije guhangana n’ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko ndetse no gutyaza impano z’urubyiruko zifasha igihugu gushaka ibisubizo by’ibibazo bicyugarije.
Mu imurika ryakozwe n’abanyeshuri biga muri IPRC Tumba hagamijwe kugaragaza udushya bakoze tugamije kuzana impinduka za tekinoloji mu iterambere ry’igihugu, Hirwa Roger na bagenzi be ni bamwe mu bagaragaje ko igihugu kitari kurushywa n’ubusa.
Bamuritse umushinga witezweho guhangana n’ikibazo cy’imicungire mibi y’amakoperative cyagiye kigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu. Uyu mushinga wiswe Uruziga Management System.
Hirwa Roger, umwe mu bagize uruhare muri uyu mushinga yagize ati “Twakoze ubushakashatsi mu makoperative atandukanye, dusanga ahura n’ibibazo by’imicungire mibi, aho abanyamuryango batamenyeshwa imigabane bafite. Aho niho twahereye dukora uyu mushinga.”
Yakomeje avuga ko muri uku gucunga umutungo hazifashishishwa uburyo bw’ikoranabuhanga, ari nabwo buzajya bufasha abanyamuryango kubika amakuru ya koperative.
Hamuritswe kandi indi mishinga nk’uzafasha gutunganya ibikoresho bya purasitike bigakorwamo imbaho; ndetse n’uw’imashini izajya yifashishwa n’abahinzi mu guhura imyaka irimo ibishyimbo, soya n’ibigori.
Abanyeshuri bavumbuye iyi mashini ihura ibinyampeke ikanabigosora, ngo bayitekereje bagamije gufasha abaturage gukora byinshi mu gihe gito.
Niyibizi Gilbert yagize ati“Iyi mashini twakoze ihura ibishyimbo, soya, amashaza, ibigori n’izindi mbuto ikanabigosora. Twaricaye turatekereza tuti ni ibihe bibazo abaturage bagira mu buhinzi bwabo, tujya Iburasirazuba nk’ahantu bahinga cyane tuganira nabo tureba icyo bakeneye.”
Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guhura ibiro 500 by’ibishyimbo mu isaha imwe, ikanahura toni ebyiri z’ibigori muri iyo saha.
Aurelie Karl wo mu kigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere (AFD) ari nacyo gitera inkunga IPRC Tumba muri ibi bikorwa, yavuze ko abiga muri iri shuri bakomeje guhanga udushya, ahubwo bakeneye guhuzwa n’abanyenganda ndetse n’abashoramari, ibyo bahanga bikabagirira akamaro.
Eng. Mutabazi Rita Clemence ayobora IPRC Tumba, yasobanuye ko mu ntego z’iri shuri harimo gufasha abanyeshuri kuzamura ubumenyi bwabo, bahanga udushya tugamize kuzamura iterambere ry’igihugu.
Ati “Iyo bageze hanze, tubahuza n’abandi mu kubashakira abashoramari barimo abanyenganda, bashobora kubafasha guteza imbere imishinga yabo ikazamura sosiyete y’u Rwanda, izo mashini cyangwa software zigakorwa ari nyinshi zikajya gufasha abaturage, ni kimwe mubyaduhuje uyu munsi”.




One Response
Si ngombwa kwivuga ibigwi, ku bintu abana bose b’i Burayi biga muri filière technique, bakora ibintu nk’ibyo muri za travaux pratiques.
Technologie dushaka ko baduha, ntabwo arizo zo muri muri za 1970.