Rimwe na rimwe hari imiryango igiheza ababana n’ubumuga cyane cyane abafite ubumuga bwo kutabona. Kenshi aba bafatwa nk’abatabasha kugira icyo bikorera. Bamwe mu bafite n’ubumuga banze guheranwa n’aya magambo, batangira kwihangira imirimo ibateza imbere batibagiwe na bagenzi babo.
Urubyiruko rufite ubumuga bwo kutabona rwibumbiye hamwe rutangiza umuryango bise ‘Seeing Hands Rwanda’. Uyu muryago ukora massage ndetse ukanigisha ikoranabuhanga urundi rubyiruko.
Seeing Hands Rwanda yashinzwe na Beth Gatonye mu 2017 nyuma yo kubona ko abagore bafite ubumuga bwo kutabona ari bo bakomeza guhezwa inyuma ndetse banugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri.
Yari afite intego yo gufasha abagore n’abasore bakorera uyu muryango. Uburyo bakora massage batabasha kubona byatunguye benshi mu bageze aho bakorera, Kacyiru, hafi yahahoze akarere ka Gasabo.
Uyu muryango uherutse gutumirwa na Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda mu imurika ry’ubugeni rya ‘Ikaze Bazaar’ aho bakoreye massage abantu batandukanye baryitabiriye barimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, n’abandi.
Umuhuza bikorwa muri uyu muryango, Sammy Niyonkuru, avuga ko ibikorwa byabo bimaze kugera kuri benshi ndetse usanga benshi bafite amatsiko yo kureba ibikorwa byabo birimo gukora massage ndetse no kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ICT.
Kuri ubu bakora ari abakozi batanu ndetse n’abandi barenga 20 bagihabwa amahugurwa ajyanye na massage. Iyamuremye yavuze ko uyu muryango ufite byinshi uvuze ku buzima bwabo.
Ati “Izina ry’uyu muryango risobanura abantu bafatanye ibiganza mu rugendo rw’iterambere. Ni nko kuvuga ngo umuntu abere ijisho mugenzi we.”
Benshi muri sosiyete hari igihe bashobora kumva ko bamwe mu bantu bafite ubumuga hari byinshi batabasha kugeraho. Ariko Seeing Hands Rwanda ikomeje kugaragaza ko ari ibinyoma.
Iyamuremye yavuze ko bafite ubushobozi kuko no kubona abakiliya barababona rwose! Usibye no kubona abakiliya basanzwe mu Rwanda, uyu muryango nawo ubyaza umusaruro ubukerarugendo bukorerwa mu Rwanda.
Yagize ati, “Abakiriya baraboneka cyane , kuko hari n’abaza bafite amatsiko yo kureba uko dukora. Iyo ibihe bimeze neza dushobora kwinjiza nk’ibihumbi 100 ku munsi.”
Yakomeje ati “Mu gihe u Rwanda rufite abashyitsi benshi ayo twinjiza ku munsi ashobora kurenga.”
Nubwo ibyo bakora babikora neza, uyu mwuga Iyamuremye avuga ko utoroshye. Yavuze ko hari igihe bigorana kwisanzura ku mu kiliya kubera ko abakora massage batabasha kumubona. Hari nubwo ari abakiliya ubwabo babatinya.
Ariko ibi ntibibabuza gukomeza gushyiramo imbaraga no gushaka uburyo butandukanye bwo kwereka abantu biciye ku mbuga nkoranyambaga ko bashoboye gukora akazi neza kandi ntawe babangamiye.
Iyamuremye avuga ko hakiri ingorane bahura nazo zirimo imyumvire y’abantu bacyumva ko ufite ubumuga bwo kutabona ntacyo yashobora. Yavuze ko ibi bituma benshi batabasha kubagana kuko batarasobanukirwa neza ibijyanye nabo.
Ati, “Hari nk’ abantu bacyumva ko umuntu ufite ubumuga ntacyo yashobora bakamubonera mu bumuga bwe gusa ugasanga abakiriya urababuze. Abo nababwira ngo ‘muze murebe noneho ibyo dushoboye’.”