Hari ubwo ujya gutangira icyumweru cy’akazi usa n’utiyizeye, unaniwe ukagera n’aho ubona ko iyo minsi ishobora kuzagusigamo imvune, bijyanye n’ibintu byinshi uba ugomba gushyira ku murongo.
Gusa uburyo ufatamo ingamba zizagufasha kugera ku ntego wihaye muri icyo cyumweru zirimo no kwitegura mu buryo bw’umubiri , bishobora bushobora kugufasha kukirangiza ugeze ku byo wateganyije byose.
Benshi muri twe dutangira icyumweru nta cyizere ko tuzagisoza tugeze ku byo twifuza.
Ibyo biterwa n’imirimo myinshi uba ugiye kwitaho yaba amasomo, ufite inshingano abayobozi bawe baba bagusaba kuzuza se, ufite abakiliya benshi ndetse n’ibindi ushobora kubona nk’imbogamizi.
Gusa nk’umuntu ukiri urubyiruko ugomba kujya mu kazi witeguye neza mu buryo bwose bushoboka.
Ugomba kuba witeguye mu buryo ufite imbaraga z’umubiri zihagije bikajyana no kwitegura mu mutwe ku buryo ibyo upanga gukora byose mu cyumweru kiba kigiye kuza biba bigomba kugenda neza.
Bimwe mu bishobora kurwanya umunaniro ubyukana ku wa Mbere birimo kugira kuruhuka bihagije ku Cyumweru bikanyana n’uko wasinziriye neza mu ijoro rishyira ku wa Mbere.
Ushobora kubifata nk’akantu gato ariko bigira uruhare runini mu buryo uzatangamo umusaruro w’icyumweru cyose.
Ndakubwiza ukuri ko iyo ntaruhutse neza ku Cyumweru mba mfite igisa n’ihungabana bijyanye n’uko mba ntekereza ko ku wa Mbere biba bizangora.
Ibi birumvikana neza ko kugira ikiruhuko gihagije, ukirinda kuryama ukererewe mu mpera z’icyumweru bituma ubyuka ufite amafu mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubundi ugatumika akazi abantu bakakuyoberwa.
Indi ntwaro yo gutuma utangira icyumweru neza kandi kikarangira ugeze ku musaruro wifuza, ni uburyo upanga ibyo uzakora muri icyo cyumweru cyose.
Ibi birimo no kongera gusubiramo intego ushaka kuzageraho muri iki gihe, gukora ingendabihe y’ibyo uzakora ndetse no kwita ku bishobora kuzakubera imbogamizi mu kugera ku byo wiyemeje, ugushaka n’uko uzahangana nazo.
Iyo wapanze neza imirimo uzakora bigufasha gukora buri kimwe ku murongo, bigatuma ugera ku ntego wihaye ndetse ukaba wanarenza.
Ushobora kwibwira ko utabona umwanya w’ibyo byose mu buryo bwo kwiyorohereza, ariko uko byagenda kose ugomba kwibonera umwaya wo kwiyitaho mu buryo bwa nyabwo.
Ugomba gushyira imbere ubuzima bwawe kuko kuba umeze neza ari byo bizagufasha guhangana n’imbogamizi aho ziva zikagera ushobora guhura na zo mu kazi.
Mu gihe utabyitayeho kugera ku cyo wiyemeje bishobora kugorana.
Icya nyuma ugomba kwitaho ni uguhorana intekerezo ziganisha aheza, ukiremamo icyizere, ukumva ko buri kimwe wateguye kizagenda neza. Bizagufasha gutangirana icyumeru cyawe imbaduko.
Icyo cyizere wiremamo, uzakore uko ushoboye kijyanye no kwishimana n’abakuzengurutse, atari ba bandi baguca intege ahubwo bamwe bagufasha gutera imbere mu buryo bwose.
Iyo ibyo ubijyaniranye no kwima umwanya intekerezo zo kutiyizera, ukishimira intambwe wateye ujya mbere uko yaba ingana kose, nta kabuza uzatanga umusaruro ntagereranywa, niwibuka bubihuza no kubanira abandi neza.