Benshi mu bakunda kugana saloon de Couiffure gukoresha umusatsi cyangwa se inzara bazi uburyo ari igikorwa gifata umwanya muremure. Ku bakobwa hari igihe gukoresha inzara bifata amasaha arenze abiri nabwo ni iyo wagize amahirwe kuko bishobora kugera ku masaha arenga atatu, erega ubwiza buravuna.
Kugira inzara zisukuye ni ingenzi ku bakobwa benshi n’abagabo dore ko nabo basigaye bajya kuzikoresha muri saloon de coiffure. Iyo umukobwa afite inzara zisa neza yumva ko nawe asa neza. Ariko benshi ntibakunda kumara amasaha menshi bategereje kuzitunganya.
Niyo mpamvu inzara zo muri sosiyete ya Nailcast zikunzwe cyane. Izi nzara umuntu ashobora kuzitumiza, akazambara, akazikuraho, yewe yanabyifuza akongera akazisubirizaho. Izi nzara zitataste mu buryo butandukanye ku buryo buri wese areba ibyo akunze akaba aribyo ahitamo.
Ikiza kandi umuntu ashobora guhitamo ingufi, indende, izo ku ntoki, izo ku birenge, uzambara igihe ushakiye bitewe nuko ushaka kugaragara cyangwa se umwanya ufite. Kuzishyiraho ntibirenga iminota 15.
Nubwo ari igitekerezo gishya mu Rwanda kitamenyerewe ntibyabujije Nailcast kugira abakiliya benshi buri munsi ku buryo mu munsi umwe bashobora kugira abakiliya 1000.
Ni mu gihe cya Covid-19 umuyobozi wa Nailcast akaba n’umumenyekanisha bikorwa, Umubyeyi Alice, yashakaga nk’abakobwa benshi bakunda kwiyitaho kujya gukoresha inzara muri izo saloon ariko ntibyakunda. Nkuko tubyibuka twese twari twibereye muri Guma Mu Rugo nta kudohoka.
Nibwo Umubyeyi yagize igitekerezo cyo kwihangira inzara ze azajya ashyiraho akazivanaho buri gihe cyose ashatse. Yahise ashinga sosiyete ye, Nailcast, izajya ikora inzara zitandukanye ziteye mu buryo bwihariye buri wese ashobora gushyiraho akazikuraho igihe ashakiye ndetse wanabishaka ukongera ukazisubizaho.
Yagize ati, “Nashakaga gukora inzara umuntu ashobora gushyiraho iminota 15, kandi akazivanaho yanabishaka akabisubizaho.”