Search
Close this search box.

Intego z’abasore n’inkumi bagiye guhindura ibijyanye na “design” mu Rwanda

my project 1 (23)

Mu gihe ikoranabuhanga rikataje hirya no hino ku Isi, ni ihurizo rikomeye ku rubyiruko mu kurushaho kwiyungura ubumenyi ngo babashe guhatana ku isoko ry’umurimo rihinduka uko bwije n’uko bukeye. Nibyo byateye umuhate urubyiruko nka Bagambiki Ishimwe Bruno na Edwige Umutoniwase, bemera kwitabira amahugurwa ku murimo yiswe African in Colors and Guez Show.

Ni amahugurwa agamije kwigisha urubyiruko ubumenyi butandukanye burimo uburyo wakora umuziki ubyara inyungu, kubyaza amahirwe ubumenyi mu bijyanye n’imikino y’ikoranabuhanga (gaming) n’ibindi.

Bagambiki Ishimwe Bruno usanzwe ari umunyeshuri mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yavuze ko yungutse ubumenyi mu bijyanye n’ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, akaba agiye kubwifashisha mu kwihangira umurimo.

Inzobere mu bugeni nyarwanda, Bagambiki avuga ko zihura n’imbogamizi zitandukanye harimo kutabona urubuga rwo kwerekana ibyo zishoboye.

Ati “Benshi mu banyabugeni dufite mu Rwanda ntabwo bafite aho bakwerekanira ibihangano byabo. Benshi baracyakoresha uburyo gakondo, biragoye kwifashisha uburyo bugezweho nka Instagram baba bashaka ko babibona muri kumwe kandi biragoye ko wagenda ukomanga kuri buri muryango.”

screenshot 2023 03 31 at 08.38.03
Bagambiki Ishimwe Bruno yavuze ko kwihugura mu bijyanye na desing bizamufasha kugera ku mahirwe atandukanye

Nubwo ari imbogamizi kumenyekanisha ibyo bakora, Bagambiki yavuze ko amahugurwa yahawe azamufasha kwagura imapano ye kandi akamenye ko yagera ku bakiliya be birenzeho.

Edwige Umutoniwase uzobereye mu byo gushushanya, yavuze ko ubumenyi yungutse ari ingenzi cyane mu mwuga we. Yavuze ko hari porogaramu nshya y’ikoranabuhanga bigishijwe izwi nka Blender, izamufasha kunoza neza ibihangano bye.

Ati “Uburyo aya mahugurwa akorwamo bizamfasha kwitondera neza ibihangano byanjye. Iyi porogaramu bari kutwigisha by’umwihariko ni ingenzi cyane, nzayigiraho byinshi.”

Umutoniwase avuga ko aya mahugurwa ayitezeho kumutyaza mu buhanzi bwe no kurushaho kwigaragaza neza ku isoko ry’u Rwanda.

Bagambiki na we arifuza ko umunyabugeni w’umwuga wifashisha ikoranabuhanga mu kazi ke.

Ati “Mu minsi iri imbere, ndifuza kuba uwa mbere buri wese atekereza kugana mu gihe afite ibyo ashaka gushushanyisha byaba ibyamamaza cyangwa animation.”

Izi ni inama bagira n’abandi bakiri bato, guhora bihugura ku ikoranabuhanga mu byo bakora byose kugira ngo babashe kujyana n’isi inyaruka vuba, aho bisaba kwihugura amanywa n’ijoro kugira ngo ukomeze kugira agaciro ku isoko ry’umurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter