Search
Close this search box.

Intego za Miss Naomi wiyemeje guharanira imibereho myiza y’abana

Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2020 yatangaje ibyo yifuza kugeraho nk’uwatoranyijwe ngo akorane n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef Rwanda.

Tariki 10 Ukwakira 2023 ni bwo Unicef-Rwanda yatangaje Miss Nishimwe Naomie nk’impirimbanyi y’imibereho myiza y’abana [Champion for Children.]

Abo Unicef itoranya ni abantu ku giti cyabo baba bariyeguriye imibereho myiza y’abana ku buryo imyanzuro bafata iba igamije ineza n’iterambere ry’abana n’urubyiruko.

Izi mpirimbanyi zifasha mu gushyigikira ibikorwa bya Unicef mu bihugu bitandukanye ikoreramo.

Kuva Miss Nishimwe yakwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda yagaragaje ko arajwe ishinga no gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu gihe yari acyambaye ikamba yashyize imbaraga mu bukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, kwerekana uburyo abantu badasobanukiwe n’cyo cyiciro, uko watahura ufite ibibazo byo mu mutwe n’ubuvuzi buhabwa ababifite.

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wateguwe n’umuryango Impanuro Girls Initiative, Unicef Rwanda na Mastercard Foundation, Miss Naomi yagarutse ku mbogamizi yahuye na zo mu gihe yari akimara kwambara ikamba, zanagize ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Yashimangiye ko uguhezwa, ibyo abantu bakuvugaho, n’ibyo we yumvaga ashaka kugeraho nka Nyampinga w’u Rwanda byagize ingaruka nyinshi ku buzima bwe bwo mu mutwe, agira abakobwa gutinyuka bakavuga kuko bizabagirira akamaro kurusha uko babikeka.

Yagize ati “Mugomba kwigenga, mugomba kuvuga, mugomba kumenya ko ubuzima bwo mu mutwe bugomba kwitabwaho.”

Kudasobanukirwa ubuzima bwo mu mutwe bituma umuntu atabasha gutera imbere mu myumvire kandi biza ku isonga mu nzitizi zituma ibibazo byo muri iyi ngeri bidakemuka uko bikwiye.

Mu kiganiro na Miss Naomi yatangaje ko intego ashyize imbere ari ugukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, no kurwanya igwingira mu bana kimwe n’inda zitateganyijwe mu bangavu.

Yashimangiye ko ashaka gutanga umusanzu we mu kuzamura ijwi ry’ibiganiro abantu batinya kuvugaho akaba umusemburo w’impinduka.

Ati “Turabivugaho ngo turandure ihezwa rijyana na byo, hanyuma tureme urubuga buri wese ashobora kwisangamo akumva atekanye.”

“Uko tubivugaho cyane, ni ko turandura ihezwa ari na ko turema urubuga rubereye buri wese rutuma bisanzura bagasangiza abanda ibitekerezo byabo.”

Yahamije ko ashaka gukora ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe ku buryo buri wese azamenya ibibwerekeyeho, ihezwa rirandurwe ndetse buri wese azabone ubufasha bujyanye n’icyo yifuza ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Hari abantu benshi bigunganye ibintu byabo badashaka kuvuga. Hari n’ikibazo cy’ubushobozi budahagije.”

Akangurira abakobwa bakiri bato kubaho ubuzima bwabo, “mube mwebwe ubwanyu, mwirinde kugerageza kwisanisha n’undi muntu, mwirinde gushimisha uwo ari we wese, mukore ikibashimisha ubundi mubeho ubuzima bwanyu.”

Umuntu utoranywa nka Champion for Children aba afite inshingano zo gutega amatwi abana n’urubyiruko, gufata ibyemezo bishyira imbere abana n’urubyiruko, guharanira ko abana n’urubyiruko bagira ubushobozi kandi imiryango yabo ikagirira icyizere ibyo bifuza gukora.

Tariki 10 Ukwakira 2023 ni bwo Unicef-Rwanda yatangaje Miss Nishimwe Naomie nk’impirimbanyi y’imibereho myiza y’abana

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter