Munyaneza Dieudonné ukina umukino wa Basketball y’Abafite Ubumuga (Wheelchair Basketball Club), yagaragaje ko ufatiye runini abawukina kandi ko umukinnyi wawihariye yumva ko ashoboye ndetse atanagira ibibazo byo kwigunga.
Ni kenshi habaho ibibazo by’ubuzima bituma umuntu runaka agira ingingo zidakora, inshuro nyinshi uwabigize akiheba agatangira kwiyumva nk’udashoboye.
Siporo ni imwe mu mpamvu zafasha ufite ubumuga kutigunga ndetse rimwe na rimwe uyikina akaba yayigira umwuga ku buryo yanamutunga nk’uko byagarutsweho na Munyaneza Dieudonné ukinira Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’Abafite Ubumuga ndetse na Kicukiro Wheelchair Basketball Club.
Mu 2018 ni bwo Munyaneza Dieudonné yatangiye gukina Wheelchair Basketball abihereye mu ishuri ry’abafite ubumuga rya HVP-Gatagara ariko nk’umukinnyi utari wakamenye amategeko yawo akawukina atawushyiramo imbaraga cyane.
Mu kiganiro twagiranye, Munyaneza yavuze ko ari ubuzima bwari bugoye kubona ashobora kuvanga amasomo yo mu mashuri yisumbuye ndetse no gukina, bimusaba ko abanza guhitamo kwiga mbere yo gukomeza kwiyegurira umukino.
Ati “Natangiye gukina niga mu mashuri yisumbuye ariko kubera ko bitari byoroshye kubivanga no gukina, nafashe umwanzuro wo kubanza kwiga gusa nkahoza mu mutwe ko igihe icyo ari cyo cyose nzabisubukura kubera ko nkunda Basketball ku rwego rukomeye.”
Mu 2020 ni bwo yongeye gusubira mu mukino bitewe n’uko habayeho igihe cyo kuguma mu rugo ku bantu bose bityo aboneraho kubyaza umusaruro uwo mwanya, yiga amasomo y’umukino by’ibanze yifashishije ikoranabuhanga.
Ati “Mu gihe cya Covid-19 ni bwo nakoze noneho ubushakashatsi ku mukino nkoresheje Youtube. Nize amwe mu mategeko; nshaka uko umukinnyi agomba kudunda umupira neza; nibaza uko bigenda kugira ngo umuntu atwarane umupira n’igare n’ibindi.”
“Icyo gihe birumvikana ko nari ngiye kwinjira mu mukino. Nk’akandi kazi kose, nasabwaga kugira udushya ninjirana kugira ngo nzagere ku gasongero mu mukino uri gutera imbere.”
Munyaneza Dieudonné yagize umukino wa Wheelchair nk’umwuga we mu 2021 yitabira amarushanwa yahuje abakinnyi bose bakina uyu mukino hagamijwe kurebamo abazitabira irushanwa Nyafurika rya Wheelchair Basketbal y’abakina ari batatu yabereye muri Afurika y’Epfo yisangamo.
Ati “Mu 2021 ni bwo navuga ko wari umwaka wanjye wa mbere muri Wheelchair Baketball. Icyo gihe hahamagawe buri wese uri mu gihugu ubasha gukina uwo mukino. Ntabwo niyumvishaga ko naza muri bane bari bakenewe ariko ndiyemeza njyayo kuko nashakaga kugaragara no gusohokera igihugu.”
“Nk’umuntu wari uziko ari bwo nkitangira nagombaga gukora imyitozo ikomeye kandi igihe kikini kuko hari n’ubwo nakoraga amanywa n’ijoro. Basomeye amazina y’abatsinze muri Petit Stade, nta muntu n’umwe wantekerezaga ariko numva bampamagaye mu bazurira indege ndi mushya mu mukino.”
Icyizere cy’ubuzima cyaragarutse
Umukino wa Wheelchair ufasha umukinnyi kwiyizera ndetse akumva ko kuba afite ubumuga bitamubuza kubaho nk’utabufite.
Ati “Uyu mukino nabonyemo byinshi. Kuko iyo urebye usanga ari wa mukino ukuremamo icyizere ukumva ko ushoboye, ukumva ko ntawagusuzugura kandi ukamenya ko ibyo utaramugaye akora na we wabishobora.”
“Iyo ntekereje ko LeBron James ashobora gushyiramo amanota atatu nanjye nkayashyiramo, bituma ntajya mu bikari ngo nigunge. Biranshimisha cyane iyo ngiye kwiga nkumva bagenzi banjye bavuga ngo urarenze, ndavuga nti ndashoboye. Kubera gukina nahuye na benshi barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ankora no mu ntoki, ibyo hari benshi babyifuza batarabibona.”
Wheelchair Basketball ikeneye izindi mbaraga
Munyaneza Dieudonné abona ko urwego rw’umukino wa Wheelchair Basketball yo mu Rwanda ruri hasi kandi hagikenewe imbaraga nyinshi kugira ngo rwigire hejuru kuko abayikina bafite ubushobozi bungana n’ubw’ababateye imbere.
Ati “Muri uyu mwaka nagize amahirwe yo kujya mu mahugurwa y’umukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ni bwo nabonye ko nshobora gukora ibirenze. Mu by’ukuri nasanze ntaho turi. Uko umukinnyi wa hariya yinjiza (amafaranga) n’uko njye bigenda biratandukanye cyane.”
“Ikibazo cya mbere ni uko nta baterankunga dufite bashyira amafaranga mu mukino wacu ku buryo ibivamo bitunga umukinnyi ku buryo yishimiye. Kandi baramutse babonetse n’Ishyirahamwe narisaba ko ryongera amarushanwa, rimwe na rimwe Ikipe y’u Rwanda igahaguruka ikajya no gukina hanze.”
Ikindi uyu mukinnyi yavuze ni ukumenyekanisha umukino byagira uruhare mu kwiyongera kw’abawitabira kandi bigakorwa habayeho ubufatanye bw’Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA) ndetse na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda).
Ati “Ikindi ntakwibagirwa kuvuga ni uburyo bwo gukundisha abantu umukino. Uyu mukino usaba ko abantu bagomba kuwumenya noneho bakabona kujya kuwureba. Abafite ubushobozi berekane imikino yacu, habeho n’uburyo bwo kuwusobanurira abantu.”
“Hari igikorwa Meshack Rwampungu yateguye ahuza abakinnyi bakina bahagaze ndetse n’abo mu magare. Ni umukino witabiriwe bitwereka ko hakenewe ubufatanye buhambaye bwa NPC na FERWABA. Batugiriye neza bakajya baduha imikino nk’iyo kandi ahantu hanini nka BK Arena, byatugeza kure.”
Yongeyeho ku bushobozi buke buhari bushobora gutuma amakipe ndetse n’abakinnyi babasha kuwitwaramo neza ku buryo ugenda utera imbere kandi icyizere cy’ejo hazaza bigaragara ko ari cyiza.
Munyaneza yatangiriye mu Ikipe ya Bugesera Wheelchair Basketball Club ayivamo ajya mu Indangamirwa Wheelchair Basketball Club mbere yo kwerekeza muri Kicukiro Wheelchair Basketball akinira kugeza ubu.
Munyaneza Dieudonné yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo atangire kubona inyungu zo gukina Wheechair Basketball
Munyaneza yifuza gukina no muri Shampiyona ya Wheelchair Basketball aho umukino wateye imbere