Abakobwa bakunze guhura n’imbogamizi zitandukanye iyo bigeze ku kwiga amasomo arebana n’imibare, siyansi n’ikoranabuhanga no gukora imirimo ijyanye n’ubwo bumenyi.
Nubwo bimeze bityo ariko hari bamwe mu bamaze kwisobanukirwa mu guharanira ko izo mbogamizi zakurwaho no gushaka impinduka mu bumenyi bwabo, uburezi buvuguruye no gushyiraho urubuga aho abagore bakumvwa no kuba abayobozi baharanira impinduka.
Abakobwa n’abagore ntibakundaga kwisanga muri ayo masomo ndetse umubare wabo wari muto cyane, bigatuma no kubona umugore wize siyansi, ikoranabuhanga n’imibare biba ingorabahizi.
Kugeza ubu abagore bagize 28% by’abakora mu mirimo isaba ubumenyi muri Siyansi, Ikoranabuhanga, Imibare (STEM) bituma usanga yiganjemo abagabo.
Icyo cyuho usanga kikigaragara cyane no mu mirimo iri gutera imbere ku buryo bwihuse n’ihemba agatubutse nk’ijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa n’ubuhanga mu kubaka.
Abakobwa bitabiriye amarushanwa Nyafurika mu birebana n’imibare azwi nka 30th Pan-African Mathematics Olympiad ihuza abahanga mu mibare muri Afurika bagize n’amahirwe yo kugaragaza zimwe mu mbogamizi bafite.
Bamwe mu bo bagiranye ibiganiro ni Ujeneza Liliane Eva na Cyurinyana Marie Chantal bari mu bamaze kubaka izina muri uru rwego baganirizwa ku mbogamizi abagore bagihura na zo n’uburyo bwakoreshwa mu gukemura ibibazo bihari no kugera ku mpinduka muri sosiyete.
Umunyarwandakazi wifuza kuba umuhanga mu birebana n’ubumenyi mu bya mudasobwa uri mu bitabiriye iyi nama, Uwineza Ursuline, yavuze ko ari urubuga babonye ku bagore rwo kuganira no kurushaho gukorana ku bari muri uru rwego rwa siyansi, imibare n’ikoranabuhanga.
Ati “Niba nshobora kwerekana ko nshoboye, natera imbaraga abandi bakobwa zo kunkurikira. Uyu munsi twabonye akamaro ko kugira urubuga n’ijwi ry’abagore. Ndizera ko ndamutse ngeze kure mu mibare cyangwa mu yandi masomo naba umuntu ushobora kuba icyitegererezo ku bakobwa benshi n’urubyiruko rwa Afurika rukaba rwakurikiza inzira nanyuzemo.”
Mugenzi we ukomoka muri Uganda, Asingwe Andrina, yagaragaje ko kugeza ubu igitsina kitakiri imbogamizi ku gutsinda mu masomo ya siyansi nubwo hakiri imbogamizi zikizitira umukobwa.
Yagaragaje ko aya marushanwa atamubereye amarushanwa gusa ahubwo ko ari imwe mu buryo bwo kuzamura ubushobozi n’ubumenyi bwo gukemura ibibazo n’urubuga rwo kwigira ku bandi baturutse mu bice bitandukanye.
Asingwe yiyemeje guhora ubushobozi mu bijyanye n’imitekerereze, kuzagira impinduka nziza nk’umuyobozi w’ahazaza no gukemura ibibazo byugarije Isi muri icyo gihe.
Yakomeje ati “Muri aya marushanwa, nigiyemo kugira intekerezo zagutse kandi ntekereza ko nshobora gukoresha ubwo bumenyi mu buzima bwanjye bwa buri munsi no gukemura ibibazo biri mu gihugu nk’umuyobozi w’ahazaza.”
“Nk’umukobwa, niteguye gukora ibiganiro bitandukanye mu mashuri ninsubira mu gihugu cyanjye kandi ngakangurira abakobwa guhora baharanira kugera ku cyo bifuza kugeraho.”
Umwe mu baturuka muri Ethiopia na we yagaragaje ko iki gihugu cyatangiye urugamba rwo kongera umubare w’abakobwa biga siyansi, ikoranabuhanga n’imibare kandi ko bizatanga umusaruro ku kwigisha ubwuzuzanye.
Ati “Intego nyamukuru ya Olympiad ni ukutwigisha uko twakemura ibibazo atari ugusubiza amahurizo yo mu mibare ahubwo gukemura ibyo mu buzima bwa buri munsi. Intego yanjye ni ugukemura ibibazo biri mu burezi mu gihugu cyanjye aho usanga uburezi bukigoranye iyo ugereranyije ku batuye mu mijyi no mu byaro.”
Aba bakobwa bagaragaza ko baharanira ko habaho impinduka mu burezi, gushyiraho urubuga rw’abagore n’abakobwa bari muri siyansi, imibare n’ikoranabuhanga bakabera abandi icyitegererezo mu kugera ku nzozi zabo.
One Response
Bakobwa beza kandi bashoboye !!!!!! Impunduuuuu!!!!!. Mwitinyuke, mufite ubwenge nk’abandi iyo mubishatse. Noneho kandi muranabishishikarizwa kuko tubizeye, turabashyigikiye. Ejo heza hacu twese tuhakesha urubyiruko rusobanutse, rwisobanukiwe, rugira ishyaka n’ishema byo kwihesha agaciro.