Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’ubuhamya bw’amacenga n’akarengane abaguzi bakorerwa ku isiri ry’abacuruzi n’abafundi muri za ‘Quincailleries’ aho usanga umukiliya asabwa igiciro cy’umurengera ku bikoresho akeneye rimwe na rimwe akanahabwa ibidahwanyije ubwiza n’ibyo yasabye.
Izitini ni isoko ryifashisha ikoranabuhanga rifatanya n’abantu bari mu bwubatsi kubona ibikoresho mu buryo bworoshye kandi badahenzwe kuko rikorana n’abacuruzi bagurisha ibyo bikoresho rikabafasha kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.
Iri soko ryatangijwe na Lys Sangwe na Rubanda Félix umaze kugira uburambe bw’imyaka isaga umunani mu bijyanye n’ubwubatsi nyuma yo gusoza amasomo ajyanye na bwo muri Kaminuza y’u Rwanda, maze akagira ishyaka ryo korohereza abantu binjiye mu mushinga wo kubaka kubona ibikoresho bakeneye batariganijwe.
Ubusanzwe abantu binjiye mu mushinga w’ubwubatsi bakunze kurimanganywa n’abafundi ku bufatanye n’abacuruzi aho ugura ashobora gusabwa amafaranga menshi ku gikoresho runaka cyangwa agahabwa ikidahwanyije ubwiza n’icyo yishyuye hanyuma umufundi akaza kugira icyo agenerwa n’umucuruzi yahaye umukiliya mu gikorwa kimenyerewe nko ‘gupyeta.’
Mu kuvugutira umuti iki kibazo, hifashishijwe Izitini, ubu umuntu ashobora kubona ibikoresho bihwanyije ubuziranenge n’ibyo yasabye kandi bigakorwa ku gihe adasabwe ikiguzi cyisumbuye ku gisanzwe giteganyijwe.
Kugeza ubu iki kigo kiri gukorana na Quincailleries zirenga 30 mu Mujyi wa Kigali. Uretse ibijyanye n’ibikoresho biboneka vuba bigatuma ibikorwa byihuta n’abakozi baboneka mu buryo bworoshye hakoreshejwe Izitini.
Uretse ibyo, iyo uguze hifashishijwe ubu buryo bushya, mu gihe yaramuka ahawe ibidahwanye n’ibyo wasabye, uba ufite iminsi irindwi yo kubisubizayo ugahabwa ibya nya byo cyangwa ukaba wanasubizwa amafaranga yawe.
Akomoza ku cyamuteye gutangiza iki kigo, Rubanda Félix yabwiye IGIHE ko yifuzaga kujyana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiriho kugira ngo urwego rw’ubwubatsi rutaba ari rwo rusigara inyuma.
Ati “Urabona bitwara umwanya munini kugenda ukirirwa uzenguruka mu Gakinjiro cyangwa mu mujyi hose uva ku iduka rimwe ujya ku rindi ushaka igikoresho kandi aho ikoranabuhanga rigeze bishoboka ko wabona icyo ushaka udatakaje igihe kinini kuko bijyana no kurengera amafaranga y’ingendo.”
Avuga ko bijyanye n’iterambere igihugu kigezeho, internet imaze kugera ahantu hose ari na byo byamusunikiye ku gushyiraho ubu buryo bworoshye bwo gufasha abantu kubona ibikoresho nyabyo bakeneye kandi bakanahita babona igiciro nyakuri cyabyo ku buryo badahura na za mbogamizi zose zavuzwe haruguru kuko icyo waguze bakigusangisha aho uri kubaka.
Uretse ubwo bufasha, Izitini inatanga ubujyanama ku bikoresho ushobora kwifashisha bitewe n’icyubakwa cyawe ndetse n’imiterere y’aho giherereye bakanagufasha gukora imibare ikwiriye ku buryo ukora ibintu byizewe kandi bizaramba ntibiteze impanuka zirimo n’urupfu cyangwa se ngo wisange waguze ibikoresho birenga cyangwa ibitageze ku bikenewe.
Rubanda yavuze ko ikoranabuhanga ryamaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye z’ubuzima nk’ubuvuzi, ubukungu, uburezi n’izindi bityo ko no mu rwego rw’ubwubatsi ryari rikwiye gukoreshwa.
Kuri uru rubuga ushobora kuhagurira ibikoresho by’ubwubatsi kuva mu ntangiriro z’imirimo nk’imicanga n’amabuye kugeza mu gihe cya nyuma cy’amarangi, ibikorwa by’isuku n’ibindi.
Lys Sangwe yashimangiye ko bashaka kuzana impinduka aho bashobora kubona ibyo bakeneye bitabagoye. Izitini ibaha amakuru bakeneye bigafasha mu bijyanye n’uburyo imishinga y’ubwubatsi ishyirwa mu bikorwa.
Yongeyeho ati “Umuntu utari umwubatsi ubizobereyemo kandi udafite umuntu yizeye ashobora kohereza ngo agure ibikoresho bikeenwe, yisanga agomba kuva mu iduka rimwe akajya mu kindi agerageza kubaza ibijyanye n’ibikoresho bihari, ubuziranenge n’ibiciro, kandi akenshi guhitamo bisaba kwisunga abatekinisiye byagaragaye ko ubunyangamugayo bwabo bukemangwa kubera imiterere y’isoko. ”
Izitini yifashisha imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook, Twitter na Instagram mu rwego rwo korohereza abayigana kubona amakuru y’ibikoresho bigezweho ndetse no kumenya ibiciro byabyo bitagombeye umusheretsi cyangwa undi muhuza hagati y’ugura n’ugurisha.
Uwaguze ibikoresho yifashishije urubuga rwa https://izitini.com/ aba ashobora kwishyura ari uko ibikoresho bimaze kumugeraho, byaba mu buryo bwa kashi cyangwa ubw’ikoranabuhanga nka Mobile Money, Visa na MasterCard ari nabwo bukunze kwifashishwa.