Search
Close this search box.

Ibyo ukwiye kwitaho mu gihe ushaka kwihangira umurimo

abanyeshuri bahawe amahugurwa

Imibare y’abasoza amashuri yaba ayisumbuye na za kaminuza ku byiciro binyuranye, ntisiba kwiyongera. Nyamara abahabwa akazi ni mbarwa, ku buryo igitekerezo gisumba ibindi ari ugutekereza byagutse ku buryo bwo kukihangira.

Imibare yo muri Gashyantare 2023 yerekanye ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, bari miliyoni 7,9. Harimo miliyoni 3,8 bafite akazi bahwanye na 47.7 % by’abaturage bose, naho ibihumbi 792 bangana na 17.2% nta kazi bafite.

Muri iyo mibare, abanyeshuri badakora indi mirimo yinjiza amafaranga, babarirwa mu batari ku isoko ry’umurimo.

Ibyo bigatuma bakomeza gushishikarizwa ko mu gihe bageze ku isoko ry’umurimo, bagomba guharanira kwikorera ku giti cyabo, bagashyira imbaraga mu mishinga ifitiye sosiyete akamaro.
Gahunda nk’iyi yabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, mu Kigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi bw’Imibare na Siyansi, African Institute Mathimatical Science (AIMS), i Remera.

abanyeshuri bo muri kaminuza bahawe amahugurwa ku bijyanye no kwikorera
Abanyeshuri bo muri Kaminuza bahawe amahugurwa ku bijyanye no kwikorera

Byari mu mahugurwa yo kwigisha abanyeshuri bo muri kaminuza guharanira kwikorera, bahabwa amasomo na bamwe mu bashinze ibigo byabo bwite mu rwego rwo kubigiraho byinshi.

Iki gikorwa kigamije kwigisha no gutoza urubyiruko rwo muri Kaminuza guharanira kwikorera, cyateguwe na AIMS ku bufatanye na Science Po na Mastercard Foundation. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye barimo abo muri AIMS, East African University Rwanda n’abandi.

Abanyeshuri babwiwe ko ubumenyi bahabwa mu ishuri budakwiye kugarukira mu kubona akazi gusa, ahubwo bakwiye no guharanira gushinga ibigo by’ingenga bizabagirira akamaro na sosiyete muri rusange.

abiga muri kaminuza bahawe amahugurwa yo gutinyuka kwikorera
Abiga muri Kaminuza bahawe amahugurwa yo gutinyuka kwikorera

Bimwe mu bibazo n’impungenge z’abanyeshuri bagaragaje muri iki gikorwa ku bijyanye no kwihangira imirimo no gushyira mu bikorwa imishinga yabo, harimo kuba benshi bafite ubwoba bw’igihombo mu gihe bitagenze neza, kubura ubufasha mu gihe cyo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, kubura igishoro bakiva mu ishuri n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa kLab, ikigo gifasha abantu baafite imishinga itandukanye, Kamikazi Yeetah, avuga ko bimwe mu byo urubyiruko rukwiye kwitaho mbere ya byose ari ukubanza gusobanukirwa umushinga wabo neza, umumaro ufitiye sosiyete ndetse n’icyo uzakemura.

Ati “ Uruhinja iyo ruvutse ntabwo ruhita rugenda, rufite ibyiciro rugendamo. Rubanza kuryama, rukicara, rugatangira gukambakamba nyuma rukazabasha kugenda. Niyo mpamvu ari ngombwa cyane ko urubyiruko rukwiriye guha umwanya imishinga yabo kugirango babanze bayige neza.”

“Izo ntambwe ni ukuba wabanza kuba ufite igitekerezo, ugakusanya amakuru akenewe kuri cyo, ibyo uzakenera muri uwo mushinga wawe, urebe ese nkuzanye wafasha iki sosiyete, wige no ku isoko ushaka gukoreraho.”

umuyobozi mukuru wa k lab incubateur ikigo gifasha abantu baafite imishinga itandukanye kamikazi yeetah yavuze ko nkuko uruhinja rukura ari nako umushinga uwkiye gukura
Umuyobozi mukuru wa K-Lab Incubateur ikigo gifasha abantu baafite imishinga itandukanye, Kamikazi Yeetah yavuze ko nk’uko uruhinja rukura ari nako umushinga uwkiye gukura

Yakomeje avuga ko ko abenshi mu rubyiruko ikibazo bagira mu kwihangira imirimo ahanini bahanga amaso intego y’amafaranga mbere yo gusobanukirwa umushinga wabo n’icyo uzamararire abo bawuzaniye cyangwa niba uhuza n’intego y’igihugu mu iterambere.

Umwe mu banyeshuri bahawe amahugurwa wiga muri AIMS, Kampire Beatrice, yavuze ko umunyeshuri aba afite imishinga ariko kubona umuntu umufasha mu kuwushyiraho bigorana cyane.

Ati “Ikibazo umuntu akunda guhura nacyo ni ukumenya ese ndajya kuri nde, ni hehe ndi bwinjirire kugirango nibura basi n’iyo ntabona igishoro ariko mbone n’ubwo bumenyi, bumve igitekerezo cyanjye n’aho nkwiye gushyira imbaraga.”

Yakomeje avuga ko guhabwa amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo bifitiye umumaro umunyeshur, kuko bimufasha kumenya uburyo akwiye kwitwara mu ntego ze z’ubuzima.

abanyeshuri bahawe amahugurwa
Abanyeshuri bahawe amahugurwa

Umuyobozi uhagarariye AIMS mu Rwanda, Prof. Blaise Tchapnda yavuze ko abanyeshuri biga siyansi badakwiye gusigwa inyuma mu kwihangira imirimo, bityo aba ari inshingano z’ikigo gutegura amahugurwa azababyarira umusaruro.

Ati “Kwihangira imirimo no kwikorera ni intego yagirwa na buri wese utarigeze ugera mu ishuri, ni ingenzi kuri twe kandi ni inshingano zacu kubategurira amahugurwa azabasha mu kugira ubumenyi bwo gushyira mu bikorwa intego zabo zo kwikorera no kwihangira imirimo.”

Bimwe mu bibazo bwagarutsweho muri aya mahugurwa y’abanyeshuri yo kwikorera harimo kuba mu gihe basoje amashuri bagiye gushaka akazi kazabafasha kubona igishoro cyo kwikorera bagorwa n’amabwiriza yo kugira uburambe mu kazi buri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Bagiriwe inama yo kujya bashaka imirimo menyerezamwuga mu bigo bitandukanye, bikazabafasha kubona ubwo burambe mu kazi, gukora imirimo y’ubukoranabushake n’ibindi.

umuyobozi uhagarariye african institute mathimatical science mu rwanda prof. blaise tchapnda yashishikarije abanyeshuri ba sisayanse guba mu bambere bihangira imirimo
Umuyobozi ushinzwe amasomo African Institute Mathimatical Science mu Rwanda, Prof. Blaise Tchapnda yashishikarije abanyeshuri ba sisayanse guba mu bambere bihangira imirimo
dr. fabien habimana ukorera muri minisiteri yuburezi yavuze ko kwikorera bisaba imbaraga no kumpamaza kugirango ubashe kugera kubyo wifuza
Dr. Fabien Habimana ukorera muri Minisiteri y’uburezi yavuze ko kwikorera bisaba imbaraga no kumpamaza kugirango ubashe kugera kubyo wifuza
urubyiruko rwihangiye imirimo rwaganirije abanyeshuri bo muri kaminuza inzira yabafasha
Urubyiruko rwihangiye imirimo rwaganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza inzira yabafasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter