Search
Close this search box.

Amahirwe ahishe ku rubyiruko rwifuza kugana ubuvumvu, umwuga ugejeje kure Uwibona Sheila

cobra photos 36

Muri toni 17,000 z’ubuki isoko ry’u Rwanda rikeneye, nibura izishobora kuboneka ni toni 5800, utabariyemo amasoko yo hanze y’igihugu.

Ni ikigaragaza amahirwe akomeye ari mu mwuga w’ubworozi bw’inzuki uzwi nk’ubuvumvu, cyane cyane ku rubyiruko rufite umubare munini w’abari mu bushomeri, bakaneye kubyaza ubumenyi bwabo n’imbaraga umusaruro ngo biteze imbere, banateze imbere igihugu.

Urugero kuri bo ni Uwibona Jeanne Sheila, umugore witeje imbere abikesheje umwuga w’ubuvumvu, akaba amaze kubaka izina haba mu Rwanda no mu mahanga mu kugira ubuki bw’umwimerere.

cobra photos 75 1
Uwibona Sheila avuga ko ubuvumvu ari umwuga urubyiruko rwakungukiramo

Imyaka itandatu irashize Uwibona atangije sosiyete Ubuntu Women Farmers Enterprise ihurijemo ibikorwa byo korora inzuki no kubyaza umusaruro ibikomoka ku nzuki cyane cyane ubuki, akabutunganya ku buryo bugera ku isoko bufite umwimerere.

Uwibona w’imyaka 43, avuga ko yamaze imyaka itanu yiga ku bijyanye n’ubuvumvu n’uburyo bwakorwa kinyamwuga mbere yo kubyinjiramo, kandi yemeza ko byatanze umusaruro.

Ati “Abandi banyarwanda bashaka kujya muri uwo mwunga, babanza bagashishoza cyane bakiga bakagira ubumenyi bw’abavumvu kuko biragoye cyane kubona umuvumvu ubizobereye cyane, nanjye byansabye imyaka itanu yo gushakisha ngo menye uko bigenda.”

Icy’ingenzi Uwibona avuga ko gikenewe ku muntu ushaka kujya mu buvumvu, ni ukumenya uko bita ku nzuki, igihe cyo guhakura n’uburyo babikora ndetse n’uburyo bwiza ibikomoka ku nzuki byabyazwamo umusaruro.

cobra photos 36 2
Yatangije ikigo gikora ubwoko bw’ubuki butandukanye

I Kabuga mu karere ka Gasabo niho Uwibona yatangiriye uruvumvu rwe, agura imizinga y’ibanze yamufashije kwinjira muri uwo mwuga.

Ubuki bwa Uwibona buboneka mu iduka yafunguye kuri Lemigo Hotel rizwi nka ‘Ubuntu HoneyBee’, aho afite ubw’amoko atandukanye kandi bukunzwe harimo ubuvangwa na Molinga, Sezame n’ibindi.

Igitekerezo cy’uyu mushinga cyatangiye kigamije gufasha abagore batishoboye barimo abafite ubumuga n’abafite virusi Itera SIDA, none byarenze kubafasha ubu bamwe ni abakozi batunzwe n’uwo mwuga w’ubuvumvu.

Uwibona kuri ubu yemeza ko igikurikiyeho ari ugushaka amasoko menshi mu mahanga, ku buryo ibikorwa bye byaguka bikagera kure, ari naho ahera avuga ko ubuvumvu ari amahitamo meza ku rubyiruko rushaka gutera imbere.

cobra photos 34 1
Ubuki bukunzwe kugurwa ku isoko mpuza mahanga

Ati “Buri rubyiruko ruramutse rufite umuzinga nibura umwe mu gihugu cyose, urumva ko bwaba ari ubukire ku gihugu, bakiteza imbere. Nk’ubu mfite uruvumvu rwanjye ariko ntabwo bimbuza gukorana n’amakoperative y’urubyiruko, ay’abagore n’abandi.”

Yakomeje agira ati “Ubuki burakunzwe cyane mu mahanga kandi inzuki zatangiye kubura ahantu henshi, ni ikintu cyiza dukwiriye kurinda tukacyitaho, abantu birinde guca amashyamba, birinde gutera imiti yica inzuki.”

Nyuma yo kwita ku nzuki no kubona umusaruro, Uwibona avuga ko ikindi yashyizeho imbaraga ari ukumenyekanisha ibyo akora binyuze mu gutanga ubuki bw’umwimerere no kubupfunyika neza.

Ati “Nka rwiyemezamirimo ugomba kumenya uko wimenyekanisha. Ni byiza kwita ku buziranenge ariko ni na ngombwa kwita ku gupfunyika.”

Ubworozi bw’inzuki cyangwa se ubuvumvu, ni umwuga umaze imyaka amagana ukorwa mu Rwanda guhera ku binyejana byinshi byatambutse. Icyakora, akenshi bwakunze gukorwa mu buryo gakondo budatanga umusaruro utubutse.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga, NAEB kigaragaza ko mu Rwanda mu mwaka wa 2019 habarizwaga abavumvu basaga 83000.

cobra photos 33 1
Umuntu ushaka gutangira uyu mwuga akwiriye kubanza kwiyungura ubumenyi kubyijyanye nawo
cobra photos 38 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter