Search
Close this search box.

Byinshi kuri Imanzi Creations yatsindiye miliyoni 50Frw kubera gukora inkuru z’abana mu buryo bugezweho

umuyobozi wa imanzi creations, umuhire ruzigana credia, asobanura ibikorwa byabo

Imikino n’inkuru by’abana ni bimwe mu bituma barushaho gukura neza kandi ubwonko bwabo bugakanguka hakiri kare ariko mu myaka yo hambere byari bigoye kubona imikino y’abana ifitanye isano n’amateka n’umuco by’u Rwanda.

Imikino n’inkuru z’abana bikozwe mu buryo bugezweho wasangaga byarakorewe mu mahanga, ndetse binagaruka ku muco n’imigirire yo muri ibyo bihugu.

Mu 2018, Umuhire Ruzigana Credia afatanyije n’abandi batangije sosiyete bise ‘Imanzi Creations’ ikora ibikorwa bitandukanye birimo inkuru, imikino n’ibindi bijyanye n’umuco n’amateka by’u Rwanda byifashishwa n’abana.

inkuru zo mu rwanda zakunzwe kuri ubu ziri gukorwa mu buryo bugezweho na imanzi creations
Inkuru zo mu Rwanda zakunzwe kuri ubu ziri gukorwa mu buryo bugezweho na Imanzi Creations

Intego yabo ni ugukora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abantu kumenya amateka, amazina nyarwanda, imigani n’ibindi binyuze mu nyandiko, inkuru zishushanyije, amashusho, imikino izwi nka ‘Puzzle’ ndetse n’indi ikinwa hifashishijwe telefoni.

Kugeza ubu bakoze ibintu bitandukanye birimo gufata imigani isanzwe izwi mu Rwanda nk’uwa Ngunda na Ndabaga bakayikora mu buryo bugezweho bw’inkuru zishushanyije n’imikino igenewe kuva ku bana b’imyaka ine kugeza no ku bakuze ba 32.

Umwe mu mikino Imanzi Creations yakoze uboneka kuri ‘Google Playstore’ witwa ‘Fish with Ngunda’ ufasha uri kuwukina kuryoherwa n’ibyiza byo kuroba mu Kiyaga cya Kivu, binagendanye no kumenya amateka n’inkuru z’abana zakunzwe.

imanzi creations yashyize imbaraga mu gukora inkuru zishushanyije
Imanzi Creations yashyize imbaraga mu gukora inkuru zishushanyije

Umuyobozi wa Imanzi Creations, Umuhire asobanura ko bagize igitekerezo cyo gutangiza uyu mushinga nyuma yo kubona ko nta nkuru z’abana zihari zigaruka ku Rwanda by’umwihariko.

Ati “Ni igitekerezo twagize tukiri mu ishuri kuko twari tuzi inkuru z’abana zishushanyije nka za Tente ariko ugasanga izo mu Rwandanda cyangwa izo twebwe twisangamo, tutari kuzibona.”

“Turangije amashuri turavuga ngo reka noneho abe ari twe dukora izo nkuru, dutangira kuzikora kugira ngo ibyatubayeho ntibizabe kuri barumuna bacu.”

Inkuru n’imikino ikorwa na Imanzi Creations mu buryo bugezweho, 75% ikoreshwa n’Abanyarwanda ariko kuko iri mu ndimi zitandukanye, igezwa no hanze by’umwihariko muri Nigeria, aho yamaze gushinga imizi.

Umuhire avuga ko bashyize imbaraga mu kugaragaza umuco n’amateka by’u Rwanda n’ibindi byose biranga igihugu no kurushaho kugaragaza ishusho nyayo yacyo muri rusange.

intego yayo ni ugufasha abana kubona imikino ninkuru zabo bijyanye namateka yu rwanda
Intego yayo ni ugufasha abana kubona imikino n’inkuru zabo bijyanye n’amateka y’u Rwanda

Ati “Twatangiye dukora izacu ariko tugakoresha amazina n’ibindi bintu biranga u Rwanda, iyo bavuze u Rwanda usanga abantu benshi bumva Jenoside, KCC n’ingagi ariko hari byinshi twabereka.”

“Niyo mpamvu dukoresha nk’amasunzu kuko abayabonye babona ko ari mu Rwanda, dukoresha amazina yo mu Rwanda nka Ndoli. Dufata aya mazina y’abantu babayeho bafite inkuru nziza tukayakoresha.”

Umuhire yakomeje avuga ko kuva batangira gukora babonye ko ibyo batanga bifasha mu mikurire y’abana ndetse bigafasha ababyeyi kubona umwanya wo gusabana n’abana babo.

Ati “Nubwo intego yacu ari abana ariko ntabwo bagira amafaranga, iyo umubyeyi akiguriye umwana akabona umwana aragikunze, agaruka atubwira ati ndashaka n’ikindi.”

“Ibi ni ibintu abana n’ababyeyi bahuriraho nk’iyo mikino dukora bashobora kuyikinana, umwana arabona ko umubyeyi yamuboneye umwanya wo kugira ngo bakine ariko na none ubwenge bwe buri kwaguka.”

Imanzi Creations yegukanye miliyoni 50Frw

imanzi creation yatsinze mu irushanwa rya awa prize ritegurwa na enabel
Imanzi Creation yatsinze mu irushanwa rya Awa Prize ritegurwa na Enabel

Imanzi Creations ni umwe mu mishinga 2 471 y’abagore yahatanye mu bihembo bya Awa Prize 2022, bitegurwa n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

Aya marushanwa yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu bihugu 16 Enabel ikoreramo, bafite imishinga igaruka ku buhanzi n’ubugeni butandukanye bwibanda ku muco w’igihugu cyabo.

Aba ba rwiyemezamirimo bahatanye mu byiciro bine bitandukanye, hatsinze 12 Imanzi Creations yabaye iya mbere mu mishinga iri kuzamuka (Scale-up category), igenerwa igihembo cy’ama-euro ibihumbi 50 asaga miliyoni 50Frw.

Muri ibi bihembo uwatsinze ntabwo azahabwa amafaranga mu ntoki ahubwo uyu mushinga uzamufasha kwishyura bimwe mu bikorwa akeneye nko kugurirwa ibikoresho, guhabwa amahugurwa n’ibindi bizatuma arushaho kwaguka.

Umuyobozi wa Imanzi Creations, Umuhire Ruzigana Credia, yavuze ko banejejwe cyane no kuba bamwe mu batsinze mu bihumbi byitabiriye, bikaba byarabongereye imbaraga zo gukomeza gukora.

Ati “Ibi ni ibintu biba bitunguranye kuko irushanwa ryabaye ahantu hose Enabel iri, hari harimo abantu barenga ibihumbi bibiri ni ibihugu byinshi, kuba baguhisemo bigaragaza ko ibyo uri gukora hari aho biri kujya bifite n’icyerekezo, biratungurana ariko bitanga imbaraga zo gukomeza gukora.”

Yakomeje avuga ko iki gihembo bahawe kigiye kubafasha kwagura ibikorwa byabo bikagera ku bana benshi.

Ati “Imikino dukora cyangwa n’ibitabo kubisohora hano birahenda bigatuma bitagera ku bana bose, kandi twe icyo twifuza ni uko byabageraho bose. Turateganya kugura ibyo bikoresho ku buryo twajya tubyikorera tugafasha u Rwanda rwose no hanze kuko ho amasoko dufiteyo ni ayo kuri murandasi.”

Ushaka ibikorwa bya Imanzi Creations yabisanga mu isomero rya Caritas Rwanda cyangwa mu buryo bw’ikoranabunga nko ku rubuga rwayo https://www.imanzicreations.com/blog .

umuyobozi wa imanzi creations umuhire ruzigana credia asobanura ibikorwa byabo
Umuyobozi wa Imanzi Creations, Umuhire Ruzigana Credia, asobanura ibikorwa byabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter