Uburezi bugezweho mu bihugu byateye imbere, muri iyi myaka buri kwibanda cyane ku bumenyingiro aho kuzuza ibitabo inyandiko zitazagira icyo zimarira umunyeshuri, sosiyete aturukamo n’igihugu muri rusange.
U Rwanda rwayobotse iyi politiki rushyira imbaraga nyinshi mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bituma abiga barangiza amasomo bajya kwihangira imirimo cyangwa bagakora ibyihutisha ubukungu bw’igihugu vuba.
Ni ukuvuga ko niba umwana yigishijwe isomo runaka cyangwa agakora ubushakashatsi ku kibazo gihangayikishije, umukoro we n’ikigo yigamo ni ugushaka uko ayo masomo yize yagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Mugisha David w’imyaka 22 wiga mu Ishuri rikuru rya IPRC Kigali ni umwe mu bitabiriye amarushanwa yateguwe n’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza, yari agamije gufasha abanyeshiri n’ibigo bigamo gukomeza gutekereza imishinga yafasha Abanyarwanda gutera imbere mu nguni zitandukanye.
Mugisha yitabiriye amarushanwa afite igikoresho cy’Ikoranabuhanga yakoze gifasha umuntu kwipima ingano y’isukari afite mu mubiri bitamusabye gutanga amaraso.
Imashini ya Mugisha yise Fit Heart Glucometer yatumye umushinga we uza muri itanu yahembwe ahabwa miliyoni 1Frw mu kumutera inkunga ngo akomeze ahe imbaraga ubushakashatsi bwe bufasha abaturage kumenya ingano y’isukari bafite mu mubiri, bityo bitume birindwa indwara zirimo diabète.
Umushinga wa Mugisha ni igisubizo kidasanzwe bigendanye n’ubukana bw’indwara ya diabète n’umuvuduko ifite. Atlas du diabète muri 2021 yagaragaje ko miliyoni 537 z’abantu bakuze kuva ku myaka 20-79 bari bafite diabète, kandi uyu mubare ushobora kwiyongera ukagera kuri milioni 643 muri 2030.
Icyo gihe, miliyoni 240 ku isi yose bari bafite diabète batabizi, 90% byabo, baba mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko nibura ahantu hateraniye abanyarwanda 30 umwe muri bo aba arwaye indwara ya Diabète ndetse ngo umuntu umwe muri babiri bayirwaye ntaba azi ko ayirwaye.
Bisobanuye ko niba batabizi ntibanita ku bijyanye no kuyigabanya cyangwa kuyirinda ku batayirwaye. Mugisha asobanura ko yakoze igikoresho gishobora gufasha abantu gupima isukari bafite mu mubiri bidasabye ko babatobora intoki ngo batange amaraso.
Ati “Nabonye abantu barwaye diabète basaba ko bipima buri munsi, kandi udukoresho duhari twifashisha mu gupima isukari iri mu maraso dusaba ko umuntu bamutobora urutoki. Ubwo ni ukwitobora hafi ya buri munsi kandi nta buryo bundi buhari.”
Fit Heart Glucometer ikoresha utwuma (sensors) dutanga urumuri mu rutoki tugahita dupima isukari mu maraso tubifashijwemo n’urumuri rwakuruwe na ya sukari iba iri mu mubiri. Amakuru itanga yizewe ku kigero cya 85%.
Iyo sukari iba mu mubiri ikurura urumuri urusigaye rukagarukira twa twuma (réflexion). Ya mashini ifata urumuri yohereje mu mubiri, igakuramo urwagarutse hanyuma igahita ibona urwakuruwe na ya sukari.
Ati “Imashini ihita ifata rwa rumuri rwakuruwe na ya sukari (glucose) igahita ibihindura mu mibare umuntu ashobora guhita yumva no gusobakukirwa ari naho ihita ibwira umuntu ingano y’isukari afite.”
Kuri ubu hari utumashini Mugisha yamaze gutanga ku baturage mu buryo bw’igerageza agasaba na RBC ko yamufasha mu igerageza ryisumbuye ubundi akajyana utu dukoresho ku isoko cyane ko yagaragarijwe ko dukenewe na benshi.
Ati “Nk’ubu baduhaye ibikoresho bidufasha kugerageza iki gikoresho cyacu tukaba twamenya neza amakuru yizewe kiduha, byaba bidufashije. Twayigeragereje ku bantu bake mu bushobozi bwacu ariko dukeneye ko n’urwego rubifitiye uburenganzira rwadufasha ubundi tukatugurisha.”
Mugisha avuga ko ibyo bikoresho babikora ku bwinshi ku buryo borohereza n’ab’amikoro make kuba babibona byoroshye bikazanafasha benshi kumenya uko bahagaze ku ngano y’isukari bafite mu mubiri “bikazanabafasha kumenya ibyemezo by’imibereho yabo bafata.”
Mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzakenera gushora ingengo y’imari ya miliyoni 76.5$ ni ukuvuga asaga miliyari 84 Frw mu guteza imbere politiki y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Ni amafaranga ateganyijwe gukoreshwa no mu gutera inkunga imishinga nk’iyi iba igamije gusubiza ibibazo abaturage bahura nabyo, aho urubyiruko rusabwa gukora imishinga itandukanye isubiza ibibazo bihari.
Minisiteri y’urubyiruko n’iy’ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa baherutse gutangiza umushinga wiswe Aguka uzarangira utwaye agera kuri Miliyari 8Frw yo gufasha urubyiruko, witezweho guhanga imirimo ibihumbi 100.
Ayo yose ni amahirwe urubyiruko rugomba kubyaza umusaruro kuko ayo mafaranga rutazayahabwa mu gihe rutatekereje imishinga itanga icyizere.