Search
Close this search box.

Ibikwiye kwitabwaho mu gukora isuku mu myanya y’ibanga y’abagore

facade of a house with colorful underwear hanging on the laundry line

Iyo bigeze ku ngingo irebena n’imyanya y’ibanga, usanga kenshi abantu babigira ubwiru ku buryo abayivugaho bashize amanga ari imbarwa kandi nayo igize ubuzima bwa muntu kandi ni ingenzi.

Kimwe mu bitavugwaho cyangwa ngo byigishwe abana ni ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aha bikanajyana n’isuku ikorwa mu myanya y’ibanga, haba ku bagore no ku bagabo.

Ubusanzwe mu Rwanda iyo umwana atangiye kumenya ubwenge atangira kwigishwa uko yakwikorera imirimo imwe n’imwe itagoye, nko kwikorera isuku uko yakwiyoza, uko boza amenyo ariko usanga ikijyanye no gusukura mu myanya y’ibanga cyitibandwaho cyane.

Umuganga w’inzobere mu ndwara z’abagore avuga ko usanga abantu benshi batekereza ko kuba boze umubiri wose byarangiye, bamaze no gusukura imyanya yabo y’ibanga by’umwihariko igitsina ariko nyamara haba hakwiye isuku yihariye.

Inzobere z’abaganga zitandukanye n’imbuga zisanzwe zandika ku buzima nka HealthlLine, Inspire n’izindi hari inama zitandukanye batanga ku bijyanye n’isuku yo mu myanya y’ibanga ku bagore by’umwihariko mu gitsina.

Gukoresha amazi meza

Niba ugiye koga mu gitsina cyawe banza umenye neza ko amazi ugiye gukoresha asukuye neza, ku buryo ya myanda itari buze kugusigaraho uzi ngo woze neza. Ikindi amazi akonje benshi bemeza ko ari yo meza.
Ku kijyanye no koga abahanga bavuga ko kizira cyikazirizwa kogamo isabune kuko ishobora kuguteza uburwayi cyangwa impumuro mbi. Niba umaze koga amazi meza bisaba kwihanagura ku buryo nta mazi asigaramo.

blue bucked inside water well. a water well with an old iron bucket
Amazi niyo ushobora gukoresha utavanzemo ikindi nk’isabune

Gukoresha ‘feminine wash’

Twavuga ko ‘feminine wash’ ari nk’umuti wabugenewe wo koza imyanya y’ibanga. Iba ikozwe mu buryo ishobora kwica imyanda iri ku gitsina itakuweho n’amazi gusa.

Ikindi gikomeye ‘feminine wash’ zifasha ni uko zituma habaho ‘Lactobacillus’ ituma igitsina gikomeza kugira ubuzima bwiza. Mu nzu zicuruza imiti n’andi maguriro atandukanye zibamo bitewe n’ubushobozi bwawe hari iyo ushobora kubona.

Abahanga mu bijyanye n’isuku y’imyanya y’ibanga batanga inama ko biba byiza gukoresha ‘feminine wash’ zitagira impumuro kuko buri kintu cyose gifite umuhumuro ntabwo ari cyiza ku gitsina cy’umuntu.

22e76f20f0e3f279e8198ee606c9df5a
Mu gihe wifuje gukoresha umuti ugomba kuwugura ahabugenewe muri pharmacy cyangwa se ukawandikirwa na muganga

Irinde kozamo imbere

Usanga hari abagore cyangwa abakobwa bashaka koga mu gitsina cyabo imbere bakaba bakinjizamo intoki cyangwa koherezayo ikindi gikoresho, ibi sibyo kuko imbere uko haremwe hafite uburyo habasha kwisukura, gushaka kuhasukura byaguteza uburwayi.

unrecognizable black man washing hands holding antibacterial soap in bathroom
Ntukwiriye kogamo imbere cyangwa unakoreshe isabune

Guhindura urapapuro rw’isuku mu masaha ane

Mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu gihe cy’imihango biba byiza kwita ku isuku ye kuko iki aba ari igihe kidasanzwe, umuhanga mu bijyanye n’isuku y’abagore Dr. Nupur Gupta avuga ko uba ugomba guhindura urupapuro rw’isuku buri hagati y’amasaha ane n’atandatu. Uko ugiye kuruhindura uba ugomba kwisukura bihagije.

Iyo utindanye urupauro rw’isuku igihe kirekire bishobora gutuma ubabuka, ukagira umuhumuro mubi cyangwa ukaba warwara ‘infection’.

Iki kijyana n’uburyo ukoresha urupapuro rw’isuku rusanzwe mu gihe ugiye kwihagarika, biba byiza guhera imbere ujyana inyuma kuko iyo uvanye inyuma ya myanda y’inyuma yinjira mu gitsina imbere.

women s health menstruation sanitary pads in a 2022 11 15 15 03 10 utc

Kwisukura nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Buri gihe cyose umaze gukora imibonano mpuzabitsina ihutire guhita usukura igitsina cyawe, ukoresheje amazi meza kuko hari imyanda iba yakugiyeho mu gihe uri muri icyo gikorwa; biba byiza kuyikuraho ako kanya.

Kimwe mu bintu abahanga bagiramo abagore inama cyo gukora nyuma y’imibonano mpuzabitsina ni ukunyara, za nkari zimanura imyanda ishobora kuba yatejwe n’igitsina cya mugenzi wawe cyangwa agakingirizo.

stay healthy by washing your hands cropped shot o 2022 12 17 07 12 17 utc
Kugirango wirinde imyanda itandukanye buri gihe usoje imibonanano mpuzabitsina ukwiye kwisukura mu myanya y’ibanga no kwihagarika birafasha

Kwita ku mwenda w’imbere wambara

Isuku y’imyanya y’ibanga ijyana cyane n’imyambaro uyambika, byaba bimaze iki kwisukura mu buryo bwose twavuze haruguru ariko ukambara ikariso itameshe cyangwa ishobora kuguhumanya.

Imyenda y’imbere by’umwihariko amakariso uba ugomba kuyamesa neza ukayanika ahantu hagera izuba, wajya kuyambara biba byiza kuyitera ipasi.
Usibye isuku kandi uba ugomba kwita ku kureba niba ikariso wambara ikozwe mu gitambaro kitaguteza uburwayi. Abahanga bavuga ko ikozwe muri ‘cotton’ ariyo iba yujuje ubuziranenge nujya kuyigura nacyo ujye ucyitaho.

facade of a house with colorful underwear hanging on the laundry line
Kwita ku mwenda w’imbere ni ingenzi kuko niwo ukurinda imyanda yose yaturuka hanze

Kujya kwa muganga mu gihe ugize ikibazo mu myanya y’ibanga

Usanga hari abantu bagira ibibazo mu myanya y’ibanga cyane mu gitsina bakabifata nk’ibyoroshye ariko biba byiza n’iyo waba uri kuhishima kwihutira kujya kwa muganga bakagufasha uko bikwiye.

Iyo utagiyeyo cyangwa ugakoresha imiti yose wiboneye bishobora kuguteza ibibazo bitandukanye birimo n’ubugumba. Mu gihe ubonye ibidasanzwe ku myanya yawe y’ibanga ihutire kujya kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter