Search
Close this search box.

Ibyo wamenya ku mbabura ‘Tekahabona Three in One’ yakozwe n’umunyeshuri wa IPRC

fausta tumukunde na mugenzi we bafatanya gushyira mu bikorwa umushinga wo gutanga amashanyarazi avuye ku bushyuhe bw imbabura 5a0c2

Urubyiruko rw’u Rwanda rugera kuri 70%, ibisobanuye ko mu myaka mike iri imbere uyu mubare uziyongera aho uzasanga abatabarirwa muri iki cyiciro bazaba ari mbarwa.

Iyo ni impamvu nyamukuru u Rwanda rushyiraho politiki zitandukanye zishingiye kuri uru rubyiruko, haba kurushyira mu nzego z’ubuyobozi, kurutera inkunga mu mishinga itandukanye no kurukangurira gufata inshingano hakiri kare cyane ko muri iyo myaka iri imbere ari rwo ruzaba ruri mu myanya ifata ibyemezo.

Basabwa guhanga udushya binyuze mu mishinga itandukanye na leta igashyiraho porogaramu zo kubatera inkunga kugira ngo inzozi zabo zibe impamo n’umubare w’urubyiruko udafite akazi ugende ugabanuka.

Ni porogaramu zirimo nka HangaPitchFest, YouthConnekt ndetse vuba aha Minisiteri y’Urubyiruko n’iy’Ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa bazo batangije porogaramu ya AGUKA yitezweho gutera inkunga imishinga irenga ibihumbi bitanu, igahanga imirimo ibihumbi 100, ikazarangira itwaye agera kuri miliyari 8Frw.

Tuyishime David, Tumukunde Fausta na Tuyizere Emmanuel bashatse uko babyaza umusaruro ayo mahirwe yose bifashishije ubumenyi bakuye mu ishuri, biyemeza guhanga umushinga w’imbabura zishobora gutanga amashanyarazi, zigatekwaho ndetse zikanamurika.

Ni umushinga w’ikigo cya GreenHope Group gikorera mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba gikora imashini zikora imirimo itandukanye irimo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, izifasha kubaga inkoko n’izindi.

Imbabura ya Tekahabona Three in One iherutse gutwara n’igihembo nyamukuru cy’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC mu marushanwa y’imishinga yibanda kuri Siyansi, Ikoranabuhanga, ‘Engineering’ n’Imibare.

Iyo mbabura yahembwe agera kuri miliyoni 5Frw nyuma y’uko yari inaherutse kwegukana igihembo cya miliyoni 10Frw zatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA bijyane n’umwihariko wazo.

Zigizwe n’ibice bitatu. Icya mbere kigizwe n’imbabura yo gutekeraho, icya kabiri ni icyo kumurikira uwayiguze aho gishyirwaho amatara atatu amurika mu nzu umuntu akaba yakwiga cyangwa agasomeraho, icya gatatu kikagirwa n’agakoresho gatanga umuriro w’amashanyarazi kayakuye ku bushyuhe.

Umuyobozi Mukuru wa GreenHope Group, Tuyishime David avuga ko bashyizeho ako gakoresho gahindura ubushyuhe bw’imbabura mo umuriro w’amashanyarazi (Thermo Electric Generator) mu buryo bwo kudapfusha ubusa bwa bushyuhe butakara iyo umuntu atetse.

Ati “Twararebye dusanga tutabupfusha ubusa ahubwo twanzura ko bugomba gutunganywa bukabyara amashanyarazi yunganira ya mbabura yacu kuko afasha gucana na ya matara no gushyira umuriro muri telefoni.”

Ubusanzwe imbabura ikenera ingufu. Mu buryo bwo kurengera ibidukikije aba basore bashatse uko bakora imashini zikora briquettes zifashishije imyanda, aho imashini imwe ishobora gutunganya ibiro 500 mu isaha by’ibyo bicanwa ibikuye mu myanda.

Imwe mu zo bakoze ngo iri gususuzumirwa muri laboratwari ya NIRDA.

Kuri ubu imbabura imwe igurwa ibihumbi 75Frw bakayiguhana n’amatara atatu n’umufuka wa briquettes. Kuri ubu zirindwi zamaze guhabwa abaturage mu buryo bwo kuzigerageza.

Barateganya no kuzijyana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB cyane ko kuri ubu banditse basaba icyangombwa cy’ubuziranenge gishobora gutuma bakora mu buryo bwemewe.

Ubu bitewe n’ubumenyi bafite, umuntu wese ushaka gukorerwa imashini y’ubwoko butandukanye abaha commande hanyuma bakamukorera inyigo bijyanye n’imashini yifuza, bakwemeranya bakayikora.

Tuyishime ati “Turashaka gukora uruganda rwagutse rukora imashini zikora imirimo itandukanye cyane ko usanga ahenshi izo mashini zikorwa n’abatabizobereyemo aho bashobora no kuzikora mu byuma bitabugenewe. Twe izacu zikorwa mu byuma bitagira umugese ushobora gutera indwara.”

Tuyishime yize Mechanique Generale, muri Kaminuza yiga ibijyane no gukora ibikoresho bitandukanye hifashishijwe Ikoranabuhanga (Production and Manufacturing Technology) muri IPRC Karongi, Tumukunde yiga no gukora ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe Tuyizere we yize ibijyanye n’Ikoranabuhanga ry’ibinyabiziga.

Bihuje kugira ngo ubumenyi umwe adafite undi amufashe buzuzanye, ibituma bakora ikintu gifite ireme gishobora gufasha Abanyarwanda mu buryo bufatika.

Tuyishime ati “Nkanjye ubu mbanza kwita k’uko imashini izaba imeze haba mu ngano, ishusho n’ibindi. Iyo ngeze ku cyiciro cyo gukora igice kizatanga umuriro, Tumukunde atugira inama y’uko byagenda Tuyizere na we akadufasha mu yindi mirimo.”

Ni ibintu basobanukiwe cyane kuko Tuyishime avuga ko banaherutse gusabwa n’umukiliya wabo kubakorera imashini zifashishwa mu kubaga inkoko zirimo izizitesha ubwenge, izipfura amababa ndetse bafite n’abandi bazishaka ariko imbogamizi zikaba amikoro.

Igitekerezo cyo gukora izo mbabura Tuyishime avuga ko cyaje ubwo we na Tuyizere bari batetse, gaz irabashirana. Bifashishije agakoresho bari bafite kabyara amashanyarazi mu gihe kabonye ubushyuhe, bagakoresha ku mbabura isanzwe.

Ati “Twaragakoresheje tubona kabyaye ingufu zabasha kwatsa icyuma gitanga umwuka (ventilateur) ihungiza imbabura, bidufasha guhisha ibiryo vuba. Aho niho twatangiye gutekereza uko twakwifashisha iryo koranabuhanga, tugakora imbabura zitandukanye n’izisanzwe.”

Nyuma y’amahugurwa bahawe na NIRDA yo gukora imashini zitandukanye, bahisemo gukora ya mashini ikora briquettes bihurirana n’icyo gitekerezo cy’imbabura bari bafite kuva kera, umushinga uvuka utyo.

Nubwo imbogamizi y’amikoro ikomeje kubabana ikibazo, Tuyishime na bagenzi be biyemeje kwagura ibikorwa aho bashaka kubaka inzu yabo, bagakora n’izindi mbabura zitandukanye bakazisakaza mu gihugu hose.

fausta tumukunde na mugenzi we bafatanya gushyira mu bikorwa umushinga wo gutanga amashanyarazi avuye ku bushyuhe bw imbabura 5a0c2
fausta tumukunde na mugenzi we bafatanya gushyira mu bikorwa umushinga wo gutanga amashanyarazi avuye ku bushyuhe bw’imbabura
imashini ya tumukunde fausta wo muri iprc kigali yifashisha ubushyuhe bw imbabura mu gutanga amashanyarazi 1926a
imashini ya tumukunde Fausta wo muri IPRC kigali yifashisha ubushyuhe bw imbabura mu gutanga amashanyarazi

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter