Search
Close this search box.

Ishyaka ry’urubyiruko mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije Afurika hakoreshejwe imibare

dsc 1873

Tucyiga mu ishuri hari isomo abanyeshuri bose batinyaga, yewe no mu gihe cyo kuryiga benshi bahitagamo gusohoka bakajya hanze y’ishuri kuko hari ubwo umwarimu yigishaga agasoza ubona ntacyo umenye. Iryo somo mvuga benshi murarizi ni imibare.

Imibare ni isomo benshi batinya rikaba n’isomo benshi batsindwa kubera ubumenyi risaba. Nubwo rifatwa nk’isomo rikomeye, imibare ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa muntu. Kuva ku kintu gito nko kubara amafaranga, gukoresha internet ndetse no kuba wava i Kigali ukagera i Huye udakererewe byose ni imibare.

Mu gihe u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere irushanwa rya Pan-African Mathematics Olympiad, PAMO, ribaye ku nshuro ya 30, Urubyiruko rwo mu itsinda ry’u Rwanda (Team Rwanda) rwagaragaje ko rufite ishyaka ryinshi ryo gutsinda iri rushanwa ndetse no gukoresha ubumenyi bafite mu mibare bacyemura ibibazo biri ku mugabane wa Afurika.

Iri rushanwa ryateguwe na African Mathematics Union PAMO Commission ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi, AIMS Rwanda, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse na Mastercard Foundation.

PAMO yakirwa buri mwaka n’igihugu cyo muri Afurika, uyu mwaka yakiriwe n’u Rwanda akaba ari ubwa mbere iki gihugu kiyakiriye. Kuri ubu hitabiriye ibihugu 26 byo muri Afurika ndetse hakaba n’ibindi umunani byitabiriye hakoreshejwe iyakure.

dsc 2017 1
Itsinda ry’abakobwa batatu n’abahungu batatu riza rihagarariye buri gihugu

Buri gihugu gihitamo ndetse kigategura abanyeshuri batandatu harimo abakobwa batatu n’abahungu batatu biga mu mashuri abanza. Aba banyeshuri bakoreshwa ibizamini ku rwego rw’igihugu byateguye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse na African Institute for Mathematical Sciences, AIMS.

Abanyeshuri bakoze iki kizamini bageraga ku bihumbi 100,000 bavuye mu bigo 800 bagenda batoranywa uko batsindaga ikizamini bajya mu kindi.

Ibibazo babazwa muri iri rushanwa bihora ari bishya kandi ntibirigera bigaragara ahantu na hamwe. Ibi bivuze ko aba banyeshuri bagomba kubisubiza mu bwenge kandi bagomba kuba bafite ubumenyi bwo gukemura ibibazo.

dsc 1708
Ibibazo bitangwa mu irushanwa biba bigamije gukemura ibibazo bisanzwe mu buzima bwa buri munsi

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iri rushanwa ari intambwe ya mbere y’uru rubyiruko mu gukemura ibibazo bizahaje umugabane wa Afurika.

Yavuze ko iri rushanwa rifite ubushobozi bwo gutera ishyaka urundi rubyiruko, ku buryo na bo batangira gukunda imibare benshi batinya cyangwa se banga.

Ati “Igihe urekeye gutinya imibare ubasha kuyishimira kurushaho kandi ituma wugunka ubwenge n’imitekerereze yawe igahinduka.”

dsc 1930
Minisitiri w’Uburezi avuga ko imibare are ingenzi mu kugera ku iterambere

Umunyamabanga Uhoraho mu Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, na we yavuze ko imibare ari isomo rishobora guhindura imitekereze ya muntu ku buryo abasha kuba yakemura ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Urebye aho isi igeze ubu ushobora kubona ko iterambere ryose ryifashishije imibare. Iyo tugiye kureba ibyahanzwe bishya biciye mu ikoranabuhanga byose biba byarasabye gukoresha imibare.

Dufashe urugero nka murandasi, Google ndetse n’imbuga nkoranyambaga byose bikoresha imibare kuko harimo ibyo bita Algorithms zifashishwa mu gutanga serivise zikenerwa kuri izo mbuga.

dsc 1873
Itsinda riturutse mu Rwanda ririfuza gukoresha imibare bakemura ibibazo igihugu gihanganye nabyo

Team Rwanda rero ubu yiteguye guhangana n’ibi bibazo. Aba banyeshuri bamaze amezi bitegura guhatana muri iri rushanwa kandi bizeye ko bazabona umusaruro muzima. Gutsinda muri iri rushanwa sibyo iri tsinda ryifuza gusa. Uru rubyiruko rufite inzozi z’ejo hazaza.

Uwineza Ursuline, umwe mu bagize iri tsinda ry’Abanyarwanda yavuze ko kuba yabasha guhatana muri iri rushanwa bitazahindura ubuzima bwe gusa ko ahubwo ko bishobora kuba byahindura ubuzima bw’abandi bakobwa bari kwiga ibijyanye na siyansi.

Yagize ati “Kuba ndi guhatana nk’umukobwa bizatera ishyaka abandi bakobwa kugira ngo nabo babashe kwiyizera. Bizatuma benshi biyumvamo ubushobozi bwo kuba bakwiga ibijyanye na siyansi.”

Uwineza yizera ko iri rushanwa rizana ibyiringiro ku rubyiruko rwa Afurika.
Ati “Ubumenyi twunguka muri iri rushanwa tubukoresha mu guteza imbere ibihugu byacu ndetse na Afurika muri rusange.”

dsc 1959
Bamaze amezi bitegura iri rushanwa

Mucyo Salvi na we uri mu itsinda rihagarariye u Rwanda yavuze ko bize uburyo butandukanye bwo gukemura ibibazo bikazabafasha mu kugira ubumenyi bwo gukemura ibibazo bisanzwe byo mu buzima.

Kwizera Samuella na we uri muri iri tsinda yavuze ko icyo yiteze kunguka muri iri rushanwa ari ubwenge cyangwa se ubumenyi bwo gutekereza mu buryo bwihariye.

Ati, “PAMO ntabwo ari imibare na ‘formule’ gusa. Ni uburyo bwo gutekereza ukaba wahanga uburyo bushya bwo gukemura ikibazo runaka. Njye icyo nifuza ni ukuba nakemura ibibazo byugarije sosiyete nkaba nahanga n’udushya.”

Yakomeje ati “Kuri njye ni ngombwa cyane ko nk’Abanyafurika tugira aya marushanwa kuko adufasha kuba abantu batekereza mu buryo bwihariye tukaba twabasha gukemura ibibazo dufite.”
Kuri aba banyeshuri, PAMO ishobora no kubafungurira imiryango itandukanye bakaba bahabwa amahirwe yo kwerekana impano yabo, gutembera ahantu hatandukanye, kunguka inararibonye ndetse no guhura n’abantu batandukanye.

dsc 1661
Mucyo Salvi, umwe mubari guhatana muri iri rushanwa

Rungano Maya waturutse mu itsinda rihagarariye Zimbabwe yavuze ko PAMO ari amahirwe yo kuba yahura n’abantu no kunguka ubumenyi bushya. Yavuze ko kwitabira iri rushanwa byamusabye imbaraga nyinshi.

Ati “Kuba turi hano bivuze ko hari abantu batwizera kandi bizera ko turi ejo hazaza.”

dsc 1683
Abahatana baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
dsc 1688
Bamwe baracyiga kugirango bongere amahirwe yo gutsinda
dsc 1895
Team Zimbabwe
dsc 1825
Team Algeria
dsc 1828
Team Benin
dsc 1829
Team Burundi
dsc 1834
Team Ivory Coast
dsc 1837
Team Congo
dsc 1840
Team Ethiopia
dsc 1847
Team Kenya
dsc 1852
Team Morocco
dsc 1859
Team Namibia
dsc 1864
Team Niger
dsc 1868
Team Nigeria
dsc 1877
Team Senegal
dsc 1882
Team South Africa
dsc 1885
Team Tanzania
dsc 1888
Team Tunisia
dsc 1889
Team Togo
dsc 1972
dsc 2006
dsc 2036

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter