Mu gihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, Jerome Nshimiyimana yamenye amakuru y’umwana w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva, wari mu migambi yo kwiyambura ubuzima nyuma yo gufatwa ku ngufu agaterwa inda.
Jerome Nshimiyimana nk’umuganga akaba nyir’umuryango JoCare ugamije gutanga amakuru y’ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yumvise agomba kugira icyo akora, uwo mwana w’umukobwa agafashwa.
Ibibazo by’abana b’abakobwa baterwa inda nyuma yo gusambanywa mu Rwanda bikomeje kwiyongera, aho imibare igaragaza ko abakobwa batewe inda bavuye kuri 17,337 bakagera ku 23,000 mu 2021.
Gutwara inda ku mwana w’umukobwa utishoboye ni ihurizo rikomeye, bikarushaho kuba bibi ku mwana ufite ubumuga, ariyo mpamvu uyu mukobwa Nshimiyimana yafashije, yumvaga igisubizo asigaranye ari ukwiyahura.
Nshimiyimana yabwiye KURA ko yashatse uburyo ahura n’uwo mwana w’umukobwa mu buryo bushoboka bwose.
Ati “Yatewe inda mu gihe cya Covid-19, byongeye nta n’amakuru ku buzima bw’imyororokere yari afite kubera ubumuga. Nasanze yihebye, ari gutekereza kwiyahura.”
Nshimiyimana yiyemeje gufasha uwo mukobwa abinyujije muri JoCare, umuryango uharanira ko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere agera kuri buri wese, mu rwego rwo gufata ibyemezo bya nyabyo ku buzima bwabo.
Uwo mukobwa yafashijwe kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere biherekejwe na serivisi zo kwa muganga zihabwa umubyeyi utwite, ndetse no kumuba hafi muri ibyo bihe bitari byoroshye.
Ati “Nyuma y’amezi tumuri hafi, yaje kubyara umwana umeze neza. Yarishimye cyane yiyemeza kurera uwo mwana abifashijwemo n’umuryango.”
Uru ni urugero rwiza rw’umusaruro wa gahunda zigamije guteza imbere abaturage binyuze mu kubona amakuru y’ukuri ku buzima bwabo, bikabafasha mu rugendo rw’iterambere.
Ni inzira JoCare yiyemeje gukomeza mu guhangana n’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda kubera kubura amakuru ku buzima bw’imyororokere. Bashyizeho urubuga rwa internet ndetse na porogaramu ya telefone, imikino itandukanye (games) byose bigamije gutanga amakuru y’imyororokere ku rubyiruko.
Byagaragaye ko hari urubyiruko rwinshi rushukwa cyangwa rukishora mu bikorwa runaka nk’imibonano mpuzabitsina, kuko nta makuru ahagije rufite ku bijyanye n’imyororokere.
JoCare itanga ubu bufasha mu buryo bworoshye ku buryo urubyiruko rubona urubuga rwo kuganiriramo ibibazo bitandukanye rufite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Mu gihe bamaze kugira ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bibafasha gufata imyanzuro ya nyayo, bazi buri mwanzuro n’ingaruka zawo.
Nshimiyimana avuga ko uru rugendo batangiye nubwo rurimo imbogamizi, badateze kuruhagarika kuko bamaze kubona ko rufitiye umuryango nyarwanda akamaro, by’umwihariko gufasha abafite ubumuga kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.